Digiqole ad

Iwawa: “Abacuruza ibiyobyabwenge ni nk’abakoze Jenoside” – Min Joe

Rubavu – Kuri uyu wa 31 Mutarama 2015,ababyeyi baje mu muhango wo gusoza amasomo ku rubyiruko rwajyanywe ku kirwa cy’Iwawa kubera gusarikwa n’ibiyobyabwenge bavuga ko abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu rubyiruko amategeko abahana akwiye gukomezwa akabahana bikomeye, Minisitiri w’umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza we yagereranyije abacuruza ibiyobyabwenge n’abakoze Jenoside.

Uyu muhango wabanjirijwe n'umuganda kuri iki kirwa aho Minisitiri yateye igiti
Uyu muhango wabanjirijwe n’umuganda kuri iki kirwa aho Minisitiri yateye igiti

Mu Ukwakira 2014 Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye akaba nawe yarasabye inzego zivugurura amategeko ko bibaye ngombwa amategeko ahana abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge yakarishwa cyane kuko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyugarije umuryango nyarwanda.

Iwawa kuri uyu wa gatandatu ababyeyi bamwe batangaje ko binubira uburyo abafatwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge hari abo hashira igihe gito bakongera kubabona bidegembya bakanasubira kubicuruza.

Urubyiruko rurangije amasomo atandukanye arimo imyuga yo gutwara moto, ubwubatsi, ubudozi…aha Iwawa hafi ya bose ni abahazanywe barasaritswe n’ibiyobyabwenge. Bagaragaramo abana bo mu miryango yifashije cyane ndetse n’abana bo ku mihanda bamaze hafi umwaka mu masomo agamije no kubavanamo ibiyobyabwenge byari byarabananiye.

Nicholas Niyomugabo uyobora ikigo ngororamuco cya Iwawa avuga ko abana baza hano bararenzwe n’ibiyobyabwenge icya mbere bakora ari ukubibavanaho no kuberaka ingaruka zabyo. Asaba ababyeyi kuba hafi y’abana baba barangije amasomo hano.

Niyomugabo nawe avuga ko ubuyobozi bw’igihugu bukwiye kureba uko ibihano ku bacuruza ibiyobyabwenge bikwiye gukarishwa bikomeye kuko ngo ari bo bangiza urubyiruko rw’u Rwanda rw’ejo.

Amb. Joseph Habineza wari waje gusoza amasomo y’aba barangije Iwawa nyuma yo kugira inama uru rubyiruko kwitwararika mu buzima bwabo bakabuha intego yo kwiteza imbere, yabasabye no kujya bagaragaza abo bazi bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bahanwe.

Minisitiri Joseph Habineza wari umushyitsi mukuru yavuze ko abacuruza ibiyobyabwenge baba bangiza kandi bica umuryango nyarwanda bityo ntaho bataniye n’abakoze Jenoside.

Uyu muyobozi yasabye iki kiciro cy’urubyiruko kirangije amasomo Iwawa kugera hanze nabo bakigisha abandi bazi ububi bw’ibiyobyabwenge ku buzima bwabo n’ubw’igihugu cyabo.

Uhagarariye urubyiruko rwarangije amasomo Iwawa yavuze ko bungutse byinshi kuri iki kirwa bakava ahabi bakajya aheza, avuga ko biteguye kuza bakiteza imbere kandi batazasubira na rimwe mu biyobyabwenge.

Abarangije kuri uyu wa gatatu ni urubyiruko 989 bakaba bari ikiciro cya karindwi b’iki kigo kimaze gufasha urubyiruko rugera ku 6 428 biganjemo abari barasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rurangije mu muganda ku ikirwa cya Iwawa
Urubyiruko rurangije mu muganda ku ikirwa cya Iwawa
Nyuma y'umuganda bambaye umwambaro w'abarangije kuri iki kirwa
Nyuma y’umuganda bambaye umwambaro w’abarangije kuri iki kirwa
Abarangije barenga 900 ngo ntibazasubira mu biyobyabwenge
Abarangije barenga 900 ngo ntibazasubira mu biyobyabwenge

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish