Digiqole ad

Iwacu mu cyaro ibintu byarahindutse

Muraho abasoma Umuseke,

Ndanditse nsaba ko muntambukiriza igitekerezo ku bintu nabonye iwacu mu cyaro aho maze imyaka irenga 10 ntaba.

Ndangije Kaminuza mu 2000 nahise ninjira mu mujyi wa Kigali, sinasubiye iwacu mu gihe cy’imyaka irenga 10 kuko abo nari mpafite nabo bari barimutse baraje i Kigali.

Nyuma ariko ababyeyi banjye baje gusubira iwacu mu cyaro cya za Bisesero kure cyane y’ikitwa umujyi n’ibisa n’amajyambere.

Bagiyeyo nanjye mba mu mujyi tukavugana kuri telephoni mbabaza amakuru yabo. Bakambwira ko bakomeye nanjye nkababwira ko meze neza, nuko tukaba aho by’iki gihe namwe murabizi ko gusurana bitagikorwa cyane, noneho byaba gusura abantu b’ahantu kure cyane aho kuhagera bigoranye bikaba ibindi bindi.

Impamvu nanditse rero ni ukubabwira uko nasanze ibintu byifashe mu minsi ishize ubwo mpaheruka, byarandenze nsanga nkwiye kugerageza kubisangiza abantu benshi bashoboka, nibajije ko Umuseke wabimfashamo.

Iwacu rwose si ukubabeshya hari mu cyaro pe, mu cyaro kimwe kibi cyane. Kuhagera uvuye aho imodoka igusiga, nibura ni urugendo rw’amasana ane n’amaguru, aho imodoka igusiga naho uhagera nta nkuru, ni za bus zimwe bita ‘Rwanda’ zahageraga rimwe mu cyumweru. Ubu zihagera nka gatatu.

Nagiyeyo njyenye n’umugore wanjye, dusura ab’iwacu bakiriyo (Data n’undi mugore yashatse n’abana babiri bakuru babyaye).

Twahamaze icyumweru, nabashije kugendagenda mu baturanyi nabashije kuganira nabo cyane twisanzuye pe.

Ariko ibintu byarahindutse ku buryo bugaragara. Icya mbere cyahindutse mu banyarwanda ni imyumvire n’imitekerereze, abaturage ba hariya iwacu cyera bari abo bita rwimbi, kwivuza byari gakondo, batekereza amaramuko gusa, abana biga a peine kubera ubushake bucye bw’ababyeyi, ndibuka tukiri abana, bashiki banjye batatu batize kuko ari abakobwa. Byari bibabaje cyane ubu nibwo mbibona.

Nibyo twaryaga kabiri ku munsi, cyane cyane ibijumba by’amaganda n’ibishyimbo rimwe na rimwe bikarangishije ikimuri, agatunguru n’utumesa byari ibyo ku cyumweru.

Mu rugo habaga hari intonga y’ibishyimbo, bahoraga bashakira uburisho gusa, ubugari bw’amasaka se iyo babaga beguye urusyo n’ingasiire, ibijumba kenshi, imboga gake gake, imyumbati, twa turayi duto two mu murima gutyo gutyo niyo yari indyo yacu.

Ntabwo nigeze nicwa n’inzara, ariko ntanubwo navuga ngo nariye indyo yuzuye kandi data aho ku gasozi iwacu yari umwe mu bakungu baho.

Gusa iyo nibutse abana benshi b’ikigero cyanjye ba hariya cyera babaga barwaye bwaki, ndetse nanjye ubwanjye narayirwaye niko numvaga iwacu bavuga.

Iwacu mu cyaro hapfaga utwana twinshi, nakundaga kumva izo nkuru rwose ndabyibuka cyane, ngo akana ko kwa kanaka kapfuye….kenshi narabyumvaga pe. Mpinda mbihuza na bimwe njya numva ngo impfu z’abana batarangeje imyaka itanu, ni ukuri barapfaga cyane, ahubwo abagore ni uko nabo babyaraga kenshi kuko iwacu twari abana munani kandi abo twari duturanye benshi hari ba “Bucumi”, “Nyabyenda”, “Nyaminani” ndetse na ba Misago, ababyeyi barabyaraga cyane.

Kuva ndi umwana nagiye kwa muganga ngeze ku Nyundo aho nize secondaire, bampa ibinini. Nabonaga ari ibintu bitangaje.

Mwihangane ntimurambirwe mutageze aho nshaka kugana.

Kimwe mu bintu nibuka kandi iwacu mu gace ni uko habaga inzara nibura buri myaka itatu cyangwa ibiri.

Mbyibukira ko nubwo iwacu mu rugo tutashonje, ariko abaturanyi benshi bajyaga baza gusaba amafunguro muzehe ngo babuze ibyo kurya, ngo ibijumba amafuku yarabiriye, ngo udushyimbo twabo injagasha yaratwangije, gutyoooo.

Kuko batabashaga kubika ibihingwa byinshi ndetse babijyana no ku isoko ryo mu Kamirabagenzi (ni agasoko gato kari hafi y’iwacu) bakahahurira bose, igitebo cy’ibijumba kikagura nk’amafaranga 15 cyangwa 20Frw, ntibigireicyo bibagezaho kuko havagamo nk’isabune imwe.

Abagabo bo ariko ntibabure urwagwa, urutoki rwabo bakarwitaho, ariko urutoki ntabwo nibaza ko rwarengeraga ingo mu nzara kuko rwari urw’inzoga gusa, iwacu na henshi mu baturanyi ntabwo bakundaga kurya ibitoki.

Byarahindutse cyane

Ni byinshi cyane nibuka binyereka ko ubuzima bwa kiriya gihe iwacu tukiri bato butandukanye cyane n’ubwo mperutse gusanga babayemo. Ndetse mvuze ko natunguwe sinaba mbeshye.

Ndigaya cyane ko maze kugera i Kigali nahugiye mu kwishakira ubuzima bwanjye n’umuryango wanjye muto, sinakurikiranaga iby’iwacu kuko mfite akazi karuhije cyane nkora kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu ndangiza saa mbili y’ijoro natangiye saa moya. Si excuses zifatika ariko nabwo.

Iwacu narahataye ariko nsubiyeyo ndanezerwa. Abantu bahinduye ubuzima bwabo pe. Babazaniye ikigo nderabuzima bafite mutuel barivuza, Malaria yahoraga yaratuzonze barenda kuyibagirwa si ukubabeshya.

Naganiriye n’abagabo bakuru baho ndiyo bambwira ko batakirwaza malaria kuko abana n’abagore babo barara mu nzitiramubu. Kurwara Malaria iwacu cyera byari nko kurwara inkorora, abantu batunyaga amarozi cyane, ndetse ahubwo mpamyako benshi malaria yabirenzaga bakibavura amarozi.

Ibyo tubireke, reka nivugire ku nzara.

Njya nsoma ibinyamakuru cyangwa nkumva radio, nkumva bavuga ngo hari ahantu hari inzara mu gihugu imeze nabi, nahitaga mvuga nti iwacu yarabamaze byanze bikunze.

Bene aya makuru nasanze rimwe na rimwe ari ugukabya no kuvuga ibintu baca ibikuba, inzara ni mu mutwe, abaturage bashonje aho mu cyaro iwacu barahari narababonye, ariko usanga bagenzi babo babaciraho imigani ko aribo biteza inzara.

Iwacu nasanze ku misozi barahinze ibigore byinshi, bafite umusaruro ushimishije, benshi bafite uturima tw’imboga, hari igishanga cyera cyarimo imigende nka 200 y’imiryango itandukanye wasangaga hahingwamo ibijumba, natwe ndibukamo ko harimo imigende 5 ya papa, ubu hose hahinzemo umuceri wa cooperative bahuriramo.

Abatuye iwacu ubu inzara bafite ni iy’ifaranga, ndababwira uko nabisanze;

Bejeje ibigori byinshi cyane, barabihunitse, bafite amakoperative atanu ku misozi nibura ine yo hafi y’iwacu n’uwacu urimo.

Ubu bafite ikibazo cy’isoko ry’ibigori byabo kuko kuhagera bigoranye cyane, nibura ariko nta nzara bafite, bararya umuceri n’imboga, bararya ibigori n’umutsima wabyo n’abana bakanywa igikoma, bejeje imyumbati mu bikuka.

Aba baturage barivuza neza kandi kuri mutuel ku kigo nderabuzima, bafite amazi bagejejweho umwaka ushize, bizeye kubona amashanyarazi mu mwaka utaha.

Iyo uganiriye nabo wumva barafungutse ku buryo butangaje. Kandi bose ni ba kavukire nta muntu wahimukira mu cyaro cy’iwacu.

Abagabo ubonye wakwita abakene usanga bakubwira ko bafite nk’ibihumbi 20 yabitse kuri SACCO kandi buri kwezi ashyiramo magana atanu (500Frw) yo kwizigamira, ukumva mu biganiro bafitemo udushinga runaka tw’ubworozi bw’ingurube, inkwamvu, inkoko se….

Mbese njyewe naratunguwe cyane, nta marira ubumvana, nta gusabiriza, bihagazeho kubera ukwo kwihaza cyane cyane bafite mu biribwa, ikibazo cyonyine nabonye bafite ni amafranga kuko isoko ryabo ari rito.

Gusa bitandukanye na cyera ntabwo Babura ay’utuvuta n’agatunguru byo gukaranga.

Abagabo bahinduye imyumvire ku bagore babo, ntabwo abagore bakiri abo mu gikari no gukubitwa, abagore nabo ni inkingi z’ingo zabo, umugore aca aha umugabo agaca aha, bagahuriza mu rugo umusaruro runaka.

Nubwo ak’abagabo ko gusoma agacupa katiburira, ariko rwose byarahindutse. Abagabo bo mu cyaro cyera iwacu ndibuka neza ko bakoraga igitondo gusa, ibi ngirango ni henshi mu Rwanda. Nimugoroba ukaba umwanya wo kunywa, nijoro bagataha bacyaha abagore abandi babakubita kuko basanze batakaranze neza, kandi se babaga bakaranga iki babasigiye?

Ubu rero iwacu uko nabisanze, n’abanywa ako kayoga bakanywa bananiwe bahita bitahira kubera akazi kenshi baba biriwemo, bashakisha ifaranga mu dushinga twabo tw’ubworozi, ubucuruzi buto buto…..

Ndabwiza ukuri uburyo ubuzima bwahindutse iwacu byaranejeje numva ko nkwiye kubisangiza abantu ngo bamenye abavuga ngo mu Rwanda hari iterambere batabeshya kuko nibura iri ry’iwacu narihagazeho si ibi by’amataje maremare, isuku, n’amamodoka meza i Kigali.

N’abavuga kandi ko ibintu byacitse ngo inzara imeze nabi mu Rwanda, simbahakanyije cyane ariko nibamenye no kuvuga aho ibintu byifashe neza mu Rwanda nk’aho mu byaro bya kure cyane.

Nukuri narishimye cyane byarandenze ku buryo ntari kwihanganira kutagira uko nabimenyesha abantu benshi.

Kubicisha muri comments gusa k’UM– USEKE ndumva bidahagije barebe ukundi bagaragaza iyi nyandiko yanjye benshi bayibone kuko ni imvamutima zikomeye kuri njye.

Ndasaba ko buri wese yaba temoin w’ikiza yabonye kuko niba inkuru mbi tumenye zisaakaara cyane twige no gusaakaaza inkuru nziza zitubayeho.

Ndashimira cyane buri wese uri kugira uruhare mu mihindukire myiza y’abatuye u Rwanda. Imana ibakomeze.

Murakoze kandi nizeye ko ntabarambiye cyane muri iyi nyandiko yanjye kuko yakabaye ndende cyane ngiye kujya muri details nto zose z’ibyo nabonye byahindutse mu buzima iwacu za Bisesero.

Mubeho.

 

 

 

Niba nawe ufite ikitekerezo, inkuru cyangwa ubuhamya ku ngingo runaka wifuza gusangiza abasoma Umuseke twoherereze inyandiko yawe kuri : [email protected]

0 Comment

  • Bisesero iri mukarere ka Karongi Hagati ya Gisovu na Mubuga Urakoze kuri iryo terambere udusangije ahubwo abashinzwe amasoko bahayoboke

  • Waruzi ko nta mwana ucuka ku babyeyi! None wigereye ikigali wibagirwa ko harabakubyaye ngo nuko baturuka kure cyane! Iyo kaminuza wize yari iyo kugukiza wowe n’umuryango wawe muto ukibagirwa aho wavuye n’abo wahasize!!! Njye sinkushimye na gato kuba usubiyeyo aruko ubuzima bwahindutse! Aho nta somo utanze kandi nta n’uwakubabarira kubyo wakoze! Uvuye iwanyu barya ibijumba gusa none wowe urarya n’umuceli ariko ntiwasubirayo ngo ubashyire n’ikiro cy’umuceli ngo bumve uko umera!!!

  • Urakoze kubyo udusangije, ariko byari kurushaho kuba byiza iyo ugaragaza uruhare rwawe muri iri hinduka ry’ubuzima bw’aho ukomoka. Ni byiza urakora kandi ugira uruhare mw’iterambere ry’igihugu muri rusange. Byibuze se wasize wishyuriye mutuelle umuryango n’umwe? Ubutaha uzadusangize uruhare rwawe muri iryo terambere. Muri make gira icyo ukora cyane ko wivugiye ko ntawaturuka ahandi ngo ahimukire, bivuze ko abahavuka bagize amahirwe yo kwiga bakabaho neza, arimwe mugomba kuzamura imibereho myiza y’abaturage baho, hanyuma imisoro twishyura ikaza yunganira. Sibyo se?

  • Ubundi ubukungu ni mu mutwe ma!!!

  • nagatangaza ubonye aho umaze kugera none ngo support yawe nukubakina kumubyimba ngo byarahindutse

Comments are closed.

en_USEnglish