Digiqole ad

Ivugabutumwa rigomba guherekezwa n’ibikorwa – Pasiteri Bizumuremyi

Mu giterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa (A.E.E), umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero akorera mu mujyi wa Muhanga, Pasiteri Bizumuremyi Pontien yatangaje ko ivugabutumwa ryuzuye rigomba guherekezwa n’imirimo.

Uhagarariye Ihuriro ry'amatorero  mu mujyi wa Muhanga, Bizumuremyi Pontien
Uhagarariye Ihuriro ry’amatorero mu mujyi wa Muhanga, Bizumuremyi Pontien

Igiterane cy’iminsi 7 cyabereye mu karere ka Muhanga kuva tariki 3 Kanama kugeza tariki ya 10. Iki giterane kigamije kuvuga ubutumwa buzafasha abantu guhindukirira Imana bakareka Ibyaha, bakaba Abakristo.

Pasiteri Bizumuremyi Pontien uhagarariye ihuriro ry’amatorero mu mujyi wa Muhanga, yavuze ko ivugabutumwa bazarifatanya no gufasha abantu batishoboye cyangwa se abahuye n’ibibazo by’ibiza mu minsi yashize.

Uyu muyobozi w’ihuriro ry’amatorero mu mujyi wa Muhanga, akomeza avuga ko kuva aho batangiriye igiterane muri uyu mujyi, hamaze kwihana abantu barenga 1000 bari bamaze igihe mu byaha batazi gusenga icyo ari cyo.

Akomeza avuga ko iki gikorwa cyabahaye imbaraga zo gukomeza gukora amavuna hirya no hino mu midugudu itandukanye igize imwe mu mirenge yo mu mujyi ndetse n’iy’icyaro kugira ngo umubare w’abemera Imana urusheho kuba munini.

Yagize ati “Twari dusanzwe tuvuga ubutumwa, ariko byakorwaga n’itorero ku giti cyaryo, ubu twahuje imbaraga kandi byatanze umusaruro, turumva ko bigomba ubufatanye buzagumaho.”

Habimana Cyriaque atuye mu murenge wa Nyamabuye, yavuze ko yumvaga ibyo abarokore bakora akavuga ko bisa n’ibya bantu batize, kubera ko yabonaga batera hejuru bari mu nsengero, akumva ko atatakaza igihe cye ngo aze gusenga, ariko ngo ku cyumweru yagiye guterana muri gare ya Muhanga, bahamagaye abaza kwihana afata iya mbere kubera ko yari yumvise ubutumwa mu ndirimbo, mu magambo ndetse n’amasengesho bimukora ku mutima.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 8 Kanama 2014 muri iki giterane hazavugwa ubutumwa bugahuza Abakristo n’inzego z’ubuyobozi kuva ku Ntara kugeza ku mirenge yose igize akarere ka Muhanga.

Muri iki gitarane kandi Abakristo bakusanyije inkunga y’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ibikoresho bahaye imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Muhanga mu rwego rwo kwifatanya na bo mu byago bagize ubwo iyi gereza yashyaga.

Bateganya kandi no gutanga amabati yo gusakara inzu z’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, na n’ubu badafite inzu zabo bwite.

Past Bigaraba Philippe Umuyobozi wa Gahunda muri iki giterane mpuzamatorero
Past Bigaraba Philippe Umuyobozi wa Gahunda muri iki giterane mpuzamatorero
Abanyamahanga nabo bitabiriye igiterane
Abanyamahanga nabo bitabiriye igiterane
Abageze mu zabukuru nabo bari baje kumva ubutumwa
Abageze mu zabukuru nabo bari baje kumva ubutumwa
Ibyuma bya Muzika abaririmbyi bifashisha
Ibyuma bya Muzika abaririmbyi bifashisha
Chorale zari zasusurukije igiterane  hafi y'isoko rya Muhanga
Chorale zari zasusurukije igiterane hafi y’isoko rya Muhanga

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Yes our Reverend! Komereza aho!

Comments are closed.

en_USEnglish