Digiqole ad

Abagore 6 bashyigikiye Ouattara bishwe

Cote Ivoire: Nkuko bitangazwa n’abatangabuhamya 2 harimo na zimwe mu nzego zishinzwe umutekano mu mu mujyi wa Abidjan, abashinzwe umutekano muri Cote d’Ivoire bivuganye abagore bagera kuri 6 kuri uyu wa kane mu myigaragambyo yogushyigikira  Alassane Ouattara.

Idrissa Diarrassouba umuturage utuye mu mudugudu wa Abobo mu murwa mukuru wa Abidjan  waruhibereye aragira ati : « Abantu bambaye imyenda yagisirikare baje igitaraganya bahita barekura urufaya rwa masasu. Abagore 6 bahise bahasiga ubuzima muri ako kanya ».  Undi mutangabuhamya we avugako hapfuye abantu 10. Igisirikare cya Cote d’Ivoire kirabyemera kivugako cyabitewe nuburakare cyatewe nabigaragambyaga.

Agace ka Abobo gafatwa nk’indiri yabashyigikiye Ouattara kamaze iminsi karangwa n’imyivumbatanyo hagati yabashyigikiye Laurent Babgo n’inkoramutima z’uwahoze ari minisitiri w’intebe Alassane Ouattara akaba arinawe watsindiye amatora yo kuri tariki  28 Ugushyingo z’umwaka ushize nkuko byemejwe na UN ariko bikamaganwa na Bagbo n’inkoramutima ze.

SABITI R. Eddy
Umuseke.com

 

1 Comment

  • aba baturage barakina n’umuriro wacanwe na gbagbo maze n’umara gufatwa neza azambuka yigendere abasige bashya kuwuzimya bitagishobotse!uuuhhh bazabaze aho byagiye bigenda kuriya nko ku baturanyi babo ba liberia,muri siera leone uko byagenzw babone gukomeza kwigira ibyo bigira bipfusha ubusa

Comments are closed.

en_USEnglish