Digiqole ad

Ivory-coast: Gbagbo bamucakiye!

Amakuru dukesha AFP n’uko Laurent Gbagbo yafashwe n’ingabo za Alassane Ouattara kuri uyu wa mbere, akaba yahise ajyanwa muri Hotel du Golf aho ibirindiro bya Ouattara biherereye. Umuvugizi w’ingabo za Alassane Ouattara, Affoussy Bamba, yemeje ko ubu Gbagbo ari mu maboko yabo, akaba ngo yafatiwe munsi y’inzu ye (Cave) muri commune ya Cocody i Abidjan.

 

Photo: Laurent Gbagbo bamuteye kuwa Kajwiga

Uruhande rwa Dramane Alassane Ouattara ruremeza ko Gbagbo azashyikirizwa ubucamanza aho ashinjwa imfu z’abantu zakurikiye amatora ya 28/11 umwaka ushize aho ibyayavuyemo byerekanaga ko yatsinzwe ariko agatsimbarara.

Umuseke.com

17 Comments

  • mbegaaaaa! ubu se iyo yemera akigendera hakiri kare nkuko babimusabye.Sha ubanza ubutegetsi buryoha pe!

  • Gaddafi arakurikiraho tu! nawe ngo yiyoroheje

  • Akagabo gahimba akandi kataraza!!!

  • birakwiye kabisa! Ahubwo njyewe numva ama metropole atari akwiye kujya atinda gutabara kuko abanyafrika twarasaze ntidukeneye democracy n’amahoro arambye.

  • Buriya bwambure bwa Bgabo , iriya nda ye iri hanze, bitabereye na gato umuntu wahoze ari umukuru w’igihugu yanyibukije Jonas Savimbi , iyi si yamugaritse, yambitswe ubusa nta cyubahiro namba agifite.Biriya bitandukanye no kubona nka Steve Biko kuko we icyo yabaga arwanira cyumvikana.Hari uwavuze ngo” mieux vaut partir 5 ans avant que 2 minutes plus tard” Ni umufaransa wabivuze.

  • Njye ndi wattara na mubabarira mu rwego rwo kugabanya amakimbirane hagati y’abaenegihugu kubera ko mbona hashobora kuvuka guerre civile.

  • intwali za afurika ziragenda zirangira hagasigara abaja b’abakoloni (telecommande) nka wattara

  • Burya koko imyenda ihisha byinshi peee!! Mbega inda Wagirango arwaye urushwima, uyu mugabo nta mugongo yigeze!! Bene aba nicyo kibashobora!! Yananiwe guhunga yitwaje iki?

  • mu kinyarwanda baravuga bati”ngw’akaboko kafashe ingoma kayirekura bagaciye”

    Murebe nawe ibibaye kuruyu mu president(Gbagbo) bamubwira anangira pe !!!

    • birababaje ariko azize ubutegetsi murebereho mwese intebe si uyumwe ahubwo
      biduhisomo

      • ibi bitweretse iki umvana ibyivugo byabafaransa tugwishije ishano iyi nisinzi kubakoroni bose uwo UN itazajya yemeza muatora koyato ijye yibuka itariki bagbo yahunuruvagusenya byose birashoboka

  • Cyakora ubuperezida buraryoha pe!..kubona perezida yambara ukuri ibaze ari nka papa wanjye nakifuza gukuraho iriya foto bitagishobotse kuko guhora nyirora narwara nkapfa.

  • Icyubahiro cyo mwisi ni ubusa!!
    Ejo ntiyari president yubashywe cyane,ingoma zivuga,none nawe ndebera uko bamufashe!ipantaro irenda gutakara hasi,inda yanamye ku gasozi! Mana we! iby’isi ni gatebe gatoki koko!nyamara n’abandi barebereho,umugabo mbwa aseka imbohe,kandi ngo inkoni ikubise mukaso uyirenza urugo!!Afrika we! urababaje!

  • ntagitangaje kirimo Kuntu bamufashe kuko uwibye ihene!, we aranakubitwa kandi mubyukuri ibibazo byose bikomoka ku miyoborere mibi yabasenzi nkabariya. Mubyukuri banyarwanda hari ukuntu tugomba kwirinda ibintu nkabiriya: gutandukanya amapouvoirs, kutumva ko umuntu ariwe kampara ahubwo agafatwa nkumukozi usimbuzwa undi kubushake bw’abaturage, kwemera amadebats politique kuko ni uburenganzira bwaburi munyarwanda.

  • Union Africaine ni agatsiko gashaka gushyigikira abanyagitugu? Ngewe buriya baransetsa iyo bavuga ngo non ingerence dans les affaires africainnes kandi ibyabo ari amagambo gusa, reba Darfur ingabo z’abanyafurika ziriyo zihembwa na UN, ese UN ikurahe amafaranga? Si USA,ANGL,FRANCE ..,nka 80 %. ,Ongera urebe inkunga duhabwa muma budget y’ibihugu by’Afrika. Khaddafi nubwo atari shyashya yari yarabibabwiye, nyine kubera ba baperezida bakorera abazungu ntibabyumva, none,….

  • Mbega kuyobora ukavaho usebye ikuzo ryose ryamushizeho kabisa

  • ubu se navuga ko bibabaje cg biragayitse vraiment murebe iyi foto y’umugaboo ufite abuzukuru barenga 50….
    ngo ni ugukunda ubuyobozi harya yewe nyamara bagbo yari akwiriye kubera abandi UBUHAMYA ndetse n’Urugero kuko iyo umunyagihugu yahagurutse kaba kabaye…

Comments are closed.

en_USEnglish