Digiqole ad

Itike y’imikino ya CHAN iciriritse ni amafaranga y’u Rwanda 500

 Itike y’imikino ya CHAN iciriritse ni amafaranga y’u Rwanda 500

Stade zaravuguruwe nk’iyi Umuganda y’i Rubavu

Komite ishinzwe gutegura imikino ya CHAN 2016 izabera mu Rwanda yatangaje ibiciro byo kwinjira kumikino izabera kuri Stade Amahoro, Stade Umuganda, iya Kigali n’iya Huye, igiciro gito ni amafaranga y’u Rwanda 500.

Stade Umuganda imaze gutunganywa ngo izakire imikino ya CHAN
Stade Umuganda imaze gutunganywa ngo izakire imikino ya CHAN

Komite ishinzwe gutegura imikino ya CHAN izaba hagati y’amatariki 16 Mutarama – 07 Gashyantare 2016 yatangaje ko yagerageje kumanura ikiguzi cy’Itike kugira ngo bizorohere abantu bose kuyitabira.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne we yagize ati “Ibiciro by’amatike twabigize ibiciriritse kugira ngo Abanyarwanda bo mu byiciro byose babashe kwitabira ibikino ya CHAN 2016.”

Imyanya y’icyubahiro kurusha indi yose “VVIP” kuri Stade Amahoro, Umuganda na Stade ya Kigali izaba yishyurwa amafrw 10 000, naho kuri Stade ya Huye yishyurwe 5 000.

Imyanya y’icyubahiro “VIP” yo izaba yishyurwa amafrw 5 000 kuri Stade Amahoro, Umuganda na Stade ya Kigali, n’ibihumbi bitatu (3 000) kuri Stade ya Huye.

Imyanya y’ahari ibara ry’umuhondo kuri Stade Amahoro, n’ahandi hatwikiriye kuri Stade Umuganda na Stade ya Kigali izaba yishyurwa amafrw 2 000, naho kuri Stade Huye bibe 1 000.

Imyanya y’ahasigaye hose hasanzwe, ni ukuvuga ahadatwikiye kuri Stade zose uko ari enye izaba yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 500.

Nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye, Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ikaba yanaboneyeho gutangaza ko ikipe y’igihugu izakina CHAN ikomeje kwitegura, ndetse ikaba iteganyirijwe imikino ya gicuti na Cameroon tariki 06 Mutarama, na DRC ku itariki 10 Mutarama 2016.

Uko amatsinda y'imikino ya CHAN ateye.
Uko amatsinda y’imikino ya CHAN ateye.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • gusa bazakore kuburyo aho wishyuye ariho wicara. ubona bareba amakoti n’amatiriningi bakiyibagiza ko hishyura mu mufuka.

    Nibabikora neza na CAF tuzayitegura. Bravoooo rwanda

    Umva bakunzi ba Ruhago, byumwihariko aba Rayons. Muzagire Umwaka mwizaaa 2016

  • Nibyiza ko hari stade zavuguruwe ,tukishimira ko imikino yegerejwe abanyarwanda twibaza tutu ikipe yateguwe neza ? ese kuki badahamagara kagere medi kandi muri kenya arimo yitwara neza ?yaba afite iyihe miziro ? mwazatubariza ministri ?

    • gicucu
      iyi ni championa yamakipe afite abakinnyi bakina imbere mugihugu. wewe uvuze ko kagare akina muri kenya urunva akina imbere mugihugu.

    • CHAN IKINWA NABAKNINNY BAKINA MUGIHUGU IMBERE GUSA…SO URUMVA KO KAGERE MEDDY NTA KUNTU YAHAMAGARWA

    • Ntabwo ministiri ahamagara abakinnyi we ibyo muzabibaze umutoza

  • @ Ineza
    Nonese wibagiwe ko ari CHAN iyi niyabakina imbere mugihugu ntabanyamahanga bayirimo.

  • I Rubavu aha 2000 frw bajyaga kujyira 1500frw niryo ryari kuba iringaniza ribereye..!!!!

  • gy

  • HAhaha…ko avuze Kagere ntavuge ba HARUNA CG MIGI?iyi ni CHAN ntabwo ari CAN.

Comments are closed.

en_USEnglish