Digiqole ad

Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

 Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”.

Maurice Munyentwali ushinzwe kumenyekanisha amategeko muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko

Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego bagasaba gutanywa bya burundu.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Maurice Munyentwali ushinzwe kumenyekanisha amategeko muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, avuga ko iri tegeko ririmo ko abantu bashobora gutana bya burundu, cyangwa bagatandukana by’agateganyo ibyitwa “legal separation”, byose byemererwa abashyingiranywe igihe babisabye urukiko.
Ati “Umugabo n’umugore iyo batagishoboye kubana bashobora kujya mu rukiko bagasaba ubutane bwa burundu, cyangwa bagasaba ko urukiko rwemeza ko batandukana by’agateganyo buri wese akaba agiye kuba ukwe.”
Gutandukana by’igihe gito byemewe n’amategeko ni bishya mu muryango nyarwanda, ibisanzwe ni ibyitwa kwahukana aho umwe mu bashakanye ashobora kuva mu rugo akazagaruka bongeye kumvikana. Gusa ibi byashoboraga no guherwaho hatangwa gatanya iyo umwe yaregaga mugenzi we guta urugo mu gihe runaka.
Maurice Munyentwali avuga ko muri iri tegeko rigenga Abantu n’umuryango iyo umugabo n’umugore batandukanye by’agateganyo “legal separation” ngo ntabwo amasezerano yo gushyingira no gucunga umutungo bagiranye (Marriage) aba avuyeho.
Ati “Amasezerano ya ‘marriage’ ntabwo aba avuyeho kuko isaha n’isaha bakongera bakabana, icyo gihe n’imicungire y’imitungo y’abashyingiranywe igumaho kuko ntabwo baba batandukanye burundu, akenshi ni nko kugira ngo yenda gukimbirana bigabanuke, abantu babana mu nzu bashobora kwicana…”
Avuga ko akenshi gutandukana by’agateganyo bishobora kuvamo gutandukana burundu kw’abashakanye cyangwa bikaba byanavamo kwiyunga bagasubirana uko bisanzwe.
Abashakanye ubu bemererwa n'itegeko gutandukana igihe gito hashakwa uko bakumvikana ku bibatanya
Abashakanye ubu bemererwa n’itegeko gutandukana igihe gito hashakwa uko bakumvikana ku bibatanya

Ati “Gutandukana by’agateganyo bivuze ko nta kintu umugabo/umugore yemerewe gukora ku mutungo batabyumvikanyeho haba ari ukuwugurisha, kuwutangaho impano, ni ukuvuga ngo ibikorwa byose bireba umutungo w’uwo mugabo n’umugore nta n’umwe wemerewe kubikoresha atagishije inama mugenzi we ngo babyemeranyeho muri icyo gihe.”
Igihe aba bafite abana babyaranye cyangwa barera, bombi bagira inshingano yo gutanga ibitunga urugo.
Kuri bamwe ariko iyi ngingo yo gutandukana by’agateganyo ngo mu muco nyarwanda biragoranye.
Kayitesi Oliva w’imyaka 54 wubatse, avuga ko ari ubwa mbere yumvise ubu buryo bwo gutanya abashakanye mu gihe gito byemewe n’amategeko.
Ati “Ndabona nk’Umunyarwandakazi kuri njye aho kugira ngo dutandukane by’akanya gato twakwinjira mu mategeko bakadutandukanya burundu icyo kintu gihari kigasobanuka.”
Asaba ko iri tegeko rishya ry’umuryango ryakwigishwa mu bantu rikamenyekana abantu bakamenya ko igihe basezeranye mu mategeko hakagira igihinduka, bashobora gukoresha ubu buryo bakareba ko baziyunga.
Itegeko Nº 32/2016 rigenga Abantu n’Umuryango ni iryo kuwa 28/08/2016.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aya mategeko mushyiraho avuguruza ay’Imana niyo akururira isi umuvumo. Imana iti ntibaba bakiri babiri baba babaye umwe, namwe muti abashanye bashobora gutandukana igihe gito cyangwa burundu. Imana iti ntugasambane, muti nta cyaha gihanwa n’amategeko ku muntu usambanye n’uwo batasezeranye, kuko atari muri ayo masezerano yabo. Imana iti ntuzice, ntuzibe, ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi, twe tuti……, Imana iti ntuzifuze umugore cyangwa umugabo wundi cyangwa umutungo we, twe tuti….

  • Ubwose wibwira ko Imana yavuze ngo baba babaye umwe atariyo yaduhaye ubwenge no gushyiraho amategeko ashobora no gutandukanya abashakanye?

  • @Ehud, none utekereza ko amategeko yose ashyirwaho aba akomoka ku bantu bazi Imana cg bayikunda? Nta bakorana na shitani bakanashyiraho amategeko?

  • Mwiriwe bavandimwe, gutana n’uwo ,mwashakanye si byiza!!Ariko nanone aho kugirango mubeho mu nduru hazagire n’uwambura undi ubuzima, ikiza mwatana buri wese akubaha mugenzi we!Nanjye natanye n’umugabo hashize imyaka 10!!!Ariko nkurikije ukuntu yamfataga nabi numvise mukize,nagize amahoro cyane ubu rwose ndibana kandi numva ntacyo bintwaye!!Yego rimwe na rimwe umubiri urangora ariko amahoro aruta byose. Rwose aho kugirango abantu bizirikaneho bageze n’ubwo bicana,byaba byiza umwe aciye ukwe,ubundi mugafatanya kurera abana.

    • Huum ! Ngo umaze imyaka 10 utandukanye n’umugabo !? Ntibishoboka, umugabo wamuhungira he ? Rahira ko ubu udafite umugabo uza kugupfubura part-time ! Umugore n’umugabo ni pata-na-rugi, ntabwo umwe yabaho dafite undi, uyu munsi utandukana n’umwe nyuma y’igihe gito uburakari bumaze gushira ugahita ushakisha undi, n’ubwo bidaca mu murenge ariko ntihabura umugabo mu buzima bwawe ! Watch out: Umugore + 0 = umugore ucagase, umugabo + 0 = umugabo ucagase, umugabo + umugore = umuntu wuzuye (muntege nke za kamere-muntu).

  • None se Shitani yo ikomoka he? Si mu ijuru? Urumva abayiyobotse aribo kibazo kandi ikomoka mu ijuru Koko?

  • Jye numva atari amategeko atandukanya abashakanye ahubwo ni arengera ubutane bwabo.Akana

  • ninde ugenda se ninde usigara murugo jye ndumva ntacyobyacyemura

  • Kuba bashyizeho iryo tegeko ryo kuba umwe muribo yasaba gutandukana by’agateganyo bakaba babyemererwa,hagomba kurebwa nuko hazajyahabaho gusezerana by’agateganyo noneho abasezeranye by’agateganyo babona ko aringombwa bagasaba gusezerana burundu cg igihe cy’agateganyo bihaye babona batakomezanya amasezerano yabo atarangira.Murakoze

  • Pole pole man ! Nabyo bizaza, n’ibi nta wari azi ko bizajya mu itegeko ! Uwaba yarabajije ba sogukuruza mu myaka ya za 1905 nibwira ko batari kwiyumvisha ukuntu ugushyingiranwa kwabo kwari kwanditse mu mitima yabo niba kuzagera igihe kukandikwa mu mategeko gusa, ndetse hakandikwamo no kwahukana by’igihe gito kigenwa n’amategeko. Ni nde wahukana, ninde ujya gucyura ? Mbiswa ma !

  • Gusezerana by’agateganyo nibyo byari bikenewe cyane kuruta gutandukana kuko byo n’ukwahukana tubyikemurira kinyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish