Digiqole ad

Isuku, urugwiro, ibidukikije n’inyubako nshya biri guha Kigali umwihariko. AMAFOTO

 Isuku, urugwiro, ibidukikije n’inyubako nshya biri guha Kigali umwihariko. AMAFOTO

Aha uharebera neza ubwiza bw’umujyi wa Kigali kubera ibiwukikije

Mu 2014 Umuseke wakoze inkuru igaragaza uburyo Kigali hirya muri za ‘quartiers’ hari ahakiri umwanda ukabije, imiturire y’akajagari gakabije…uwari ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali yavugaga ko hari ingamba zo kubikemura zishingiye cyane mu korohereza abaturage gutura bikozwe n’imishinga y’ubwubatsi kuri benshi n’uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange. Ikidashidikanywaho na benshi ariko ni isuku, ibikorwa remezo  n’umuvuduko w’imyubakire yo ku rwego rwo hejuru igenda igaragara muri Kigali, itari iriya yo hirya mu tujagari.

Aha uharebera neza ubwiza bw'umujyi wa Kigali kubera ibiwukikije
Aha uharebera neza ubwiza bw’umujyi wa Kigali kubera ibiwukikije

Umunyamakuru ufata amafoto w’Umuseke yasuye ibice by’i Nyarugenge rwagari muri Kigali hamwe na Kimironko na Remera ibice by’ubucuruzi bigaragaramo isuku n’imyubakire y’inyubako z’ubuzuruzi zigezweho yihuse.

Isuku cyane cyane, ibidukikije bifashwe neza, kwakira abantu  neza, umutekano n’umutuzo bituma Kigali igenda iba isangano ry’abanaymahanga bifuza kuhicara no kuhakorera. Bigatuma n’inama mpuzamahanga nyinshi ku rwego rwa Africa u Rwanda ruri guhabwa amahirwe yo kuzakira.

Isuku muri Kigali itangaza bamwe ku buryo hari n’ukubwira ko yashatse aho acira bikamugora cyangwa se akabyihorera, umuco w’isuku ugenda ukwira buhoro buhoro mu bagenda Kigali, ku buryo butanga ikizere ko wazagera no hirya muri za quartiers za Kigali zizwiho isuku nke.

Umujyi wa Kigali wo ntiwawugereranya n’indi izwi cyane ikomeye, ariko ku rwego rw’u Rwanda ndetse n’akarere isuku, urugwiro, ibidukikije, umutuzo, ibikorwa remezo n’inyubako ziri kuwuzamukamo bituma Kigali igira umwihariko n’itandukaniro.

Inteko Ishinga Amategeko n'na quartier z'imbere yayo mu Rugando mu murenge wa Kimihurura
Inteko Ishinga Amategeko n’na quartier z’imbere yayo mu Rugando mu murenge wa Kimihurura
Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda irangwa n'isuku n'ubwiza
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irangwa n’isuku n’ubwiza
Inyubako nshya ya Lemigo Hotel nayo iri mu Rugando
Inyubako nshya ya Lemigo Hotel nayo iri mu Rugando
Inyubako zose za Lemigo Hotel
Inyubako zose za Lemigo Hotel
Agace ko munsi y'iyi nyubako hamwe n'indi iri ruguru yayo ku muhanda imbere y'Inteko Ishinga amategeko
Agace ko munsi y’iyi nyubako hamwe n’indi iri ruguru yayo ku muhanda imbere y’Inteko Ishinga amategeko
Aka gace gakikijwe n'ibiti bitanga umuyaga mwiza n'ubwiza
Aka gace gakikijwe n’ibiti bitanga umuyaga mwiza n’ubwiza

Inyubako ikoreramo TV 10 n'izindi ziri ruguru yayo zirimo Kaminuza Adventist yo muri Africa yo hagati n'umuhanda mushya uhinguka ku Gisiment

Hejuru ni i Remera kuri Stade Amahoro munsi ni agace ka Rwakagara kari munsi yayo ku ruhande rureba ku Gishushu
Hejuru ni i Remera kuri Stade Amahoro munsi ni agace ka Rwakagara kari munsi yayo ku ruhande rureba ku Gishushu
Icyatsi kibisi kigira aha hantu heza kurushaho
Icyatsi kibisi kigira aha hantu heza kurushaho
Isangano ry'imihanda yo ku Gishushu
Isangano ry’imihanda yo ku Gishushu
Kigali uyirebeye i Remera ukomeza kubona ishusho nziza
Kigali uyirebeye i Remera ukomeza kubona ishusho nziza
Centenary House na M Peace Plaza ku murongo umwe hamwe n'ubwiza buziri imbere binogeye ijisho
Centenary House na M Peace Plaza ku murongo umwe hamwe n’ubwiza buziri imbere binogeye ijisho
i Nyarugenge ku miturirwa ya Pension Plazza na M Peace Plazza
i Nyarugenge ku miturirwa ya Pension Plazza na M Peace Plazza
Inzu ndende eshatu zegeranye muri Kigali hagati
Inzu ndende eshatu zegeranye muri Kigali hagati
Izi nyubako eshatu nazo mu ijoro
Izi nyubako eshatu nazo mu ijoro
Inyubako nshya yuzuye iruhande rwa Pension Plazza kuri iyi foto isa n'irebana n'ikoreramo ECOBANK ku muhanda wa MINECOFIN
Inyubako nshya yuzuye iruhande rwa Pension Plazza kuri iyi foto isa n’irebana n’ikoreramo ECOBANK ku muhanda wa MINECOFIN
Aha hantu iyo bwije haba hasa neza cyane
Aha hantu iyo bwije haba hasa neza cyane
Ni inyubako nshya y'ubucuruzi itarafungurwa ku mugaragaro
Ni inyubako nshya y’ubucuruzi itarafungurwa ku mugaragaro
Inyubako nshya yuzuye munsi ya MINECOFIN
Inyubako nshya yuzuye munsi ya MINECOFIN
Inyubako za Centenary House, T2000 na Kigali City Tower ndetse na City Plazza yabanje muri Kigali nk'inyubako ndende nayo iri kuri iyi foto nubwo itakiri inzu itangaje
Inyubako za Centenary House, T2000 na Kigali City Tower ndetse na City Plazza yabanje muri Kigali nk’inyubako ndende nayo iri kuri iyi foto nubwo itakiri inzu itangaje
Aha naho uhageze nijoro
Aha naho uhageze nijoro
i Nyarugenge ku miturirwa ya Pension Plazza na M Peace Plazza
i Nyarugenge ku miturirwa ya Pension Plazza na M Peace Plazza
Centenary House na M Peace Plaza ku murongo umwe hamwe n'ubwiza buziri imbere binogeye ijisho
Centenary House na M Peace Plaza ku murongo umwe hamwe n’ubwiza buziri imbere binogeye ijisho

DSC_0798 DSC_0779

Ibidukikije bitanga isura nziza y'umujyi
Ibidukikije bitanga isura nziza y’umujyi
Kigali hagati irangwa n'isuku umwanda muto wabona ni uw'ibidukikije umanurwa n'umuyaga mwiza
Kigali hagati irangwa n’isuku umwanda muto wabona ni uw’ibidukikije umanurwa n’umuyaga mwiza
Hariyo ubwiza n'umutuzo utuma abanyamaguru bahishimira
Hariyo ubwiza n’umutuzo utuma abanyamaguru bahishimira
Uyu musore arishimira umuhanda wahariwe abanyamaguru wuje ituze, umutekano n'umwuka mwiza
Uyu musore arishimira umuhanda wahariwe abanyamaguru wuje ituze, umutekano n’umwuka mwiza
Ibi byatsi bitanga ubwiza n'umwuka mwiza mu mujyi
Ibi byatsi bitanga ubwiza n’umwuka mwiza mu mujyi
Rimwe na rimwe abagenda aha bashobora kutabyiraho kubera ibibagenza ariko ufashe akanya akabyitegereza abona ko ari byiza
Rimwe na rimwe abagenda aha bashobora kutabyiraho kubera ibibagenza ariko ufashe akanya akabyitegereza abona ko ari byiza
Umuhanda wa MINECOFIN kugera Serena Hotel uriho inzura eshatu iy'ibinyabiziga bya moteri uw'abanyegare n'uw'abanyamaguru
Umuhanda wa MINECOFIN kugera Serena Hotel uriho inzura eshatu iy’ibinyabiziga bya moteri uw’abanyegare n’uw’abanyamaguru
Bamwe bo barahagarara bagafata amafoto azabibutsa ibi byiza by'umujyi wabo
Bamwe bo barahagarara bagafata amafoto azabibutsa ibi byiza by’umujyi wabo
Imvura ihise ukitegereza ubona ari heza
Imvura ihise ukitegereza ubona ari heza
Kimironko hafi ya Gare hamwe mu hantu haba hahuze cyane naho harangwa n'isuku
Kimironko hafi ya Gare hamwe mu hantu haba hahuze cyane naho harangwa n’isuku
Hakuno ni Nyagatovu mu murenge wa Kimironko hakurya ni Kibagabaga
Hakuno ni Nyagatovu mu murenge wa Kimironko hakurya ni Kibagabaga
Nubwo hatubatse bitangaje ariko bigaragara ko hari isuku aha ni ku nkengero za gare ya Kimironko
Nubwo hatubatse bitangaje ariko bigaragara ko hari isuku aha ni ku nkengero za gare ya Kimironko
Hafi ya Gare muri centre ya Kimironko ku muhanda werekeza i Remera
Hafi ya Gare muri centre ya Kimironko ku muhanda werekeza i Remera
Aha Kimironko naho hari kuzamuka amazu maremare buhoro buhoro
Aha Kimironko naho hari kuzamuka amazu maremare buhoro buhoro
Amwe mu mazu y'ubucuruzi ari kuri uyu muhanda wa Kimironko imbere y'icyahoze ari KIE
Amwe mu mazu y’ubucuruzi ari kuri uyu muhanda wa Kimironko imbere y’icyahoze ari KIE
Aha naho hagaragara isuku kimwe no mu mujyi wa Kigali rwagati
Aha naho hagaragara isuku kimwe no mu mujyi wa Kigali rwagati
Aha ni i Remera hafi ya Stade ku mazu y'ubucuruzi ahari
Aha ni i Remera hafi ya Stade ku mazu y’ubucuruzi ahari
Gisiment agace kaba gashyushye cyane muri Remera
Gisiment agace kaba gashyushye cyane muri Remera
Kigali, umujyi utuje muri rusange ku manywa na nijoro
Kigali, umujyi utuje muri rusange ku manywa na nijoro

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

53 Comments

  • Ni heza pe.Imana izagumye ihe u Rwanda umugisha no gutera imbere

  • Murakoze kudutambagiza muri uyu mugi wa Kigali. Ni byiza pe! Ariko se, ni kuki imitima y’abanyarwanda benshi yijimye kandi umuntu nawe abarirwa mu bidukikije? Icyampa umunyarwanda wese akagira umutima usukuye nk’aha mutweretse mu mugi wa Kigali! Ngizo inka ziratemwa, ngabo bamwe mu baducungira umutekano bararasana ku manywa y’ihangu…. birababaje. Umunyarwanda ubanza aya mazu ntacyo amubwiye!

    • @jjm, Wahungiye he hataba abarasana, maze abandi barasa amagana ntuzi aho isi igeze wowe, cg urashaka ko tuguma muri 1980, ISIS,BOKU,AL SHABAB…wibaza ko hari igihugu na 1 kwise badashakamwo abayoboke?Nukukubwira ko itera bwoba ntaho ritagera kiretse ko ririndwa ntacyo rirangiza. Ubwo se mu rwanda wumvise abarasanye watangazwa ni iki? Nonese muri 1994 wai utaravuka?none hari ahandi kwisi wumvise bishe abantu barenga 1000000 mu mezi 3 gusa??? Ariko kubera inyigisho mbi yigihe kinini, abantu babaye nki bikoko kwicwa/kwica si ikibazo.ariko generation yabicanyi irimwo irasaza, ejo niho heza…abashaka ubutegetsi ko ubanza muri 2034 bazaba barabaye abasaza baterura bajyana hanze kuzuba gusumba kurwanira intebe ya President w-Urwanda.

    • @jjm nshuti, ngo umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana. Mbese ninde wamenya ibyo wibwira? nomuntumwa za Yesu harimo yuda escariot wamugambaniye, Nose wagirango Leta ireme imitima? Umunyamakuru atweretse ibyo tumaze kugeraho mugihe gito cyane. Ntacyo ubuyobozi dufite butakoze ngo abanyarwanda bagire amahoro nimitima icyeye. Ariko satani harabo yamaze gushita arabatwaza igitugu, mugihe umuntu adashaka gukira ntacyo leta yakora kindi. Ariko ntitwabura kwishimira ibikorwa byiza tumaze kugezwaho nubuyobozi bwigihugu buyobowe na H.E Paul.

  • ko mutakubiseho se cyakindi kizabera mo inama ejobundi

  • Ariko ye! Ubwo ayo mafoto aravanaho ko 70% by’Umujyi wa Kigali ari akajagari, kandi ari Leta ubwayo ibyivugira? Za Gitega, Nyakabanda, Kimisagara, Biryogo, Rwampara, za Gashyekero, Gatenga, Nyabisindu, Gatsata, aho hose ntabwo ari mu Kigali se? Aravanaho ikibazo cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali, wubakwamo amazu 1000 gusa ku mwaka nk’uko Banki y’Isi iherutse kubitangaza, kandi nta macumbi aciriritse arimo? Mfite amatsiko yo kumenya niba uwanditse iyi nkuru hari quartier atuyemo mu zo yafotoye zose. Aya mafoto ateye amabengeza, aravanaho ko abenshi mu basenyerwa utujagari bimukira mu nkengero z’umujyi ariko bakahubaka utundi tujagari tutagira ibikorwa remezo, tuzaba dutuwe n’abaturage baruta abo mu Mujyi utunganyije mu myaka itari kure: Reba hakurya ya Nyabarongo ugana mu Bugesera cyangwa ku Kamonyi, za Nkoto, Muyumbu, Bumbogo, Nyacyonga na Rusine, Mageragere, Karembure, n’ahandi ntarondoye. Ibikorwa ni byiza, ariko inzira iracyari ndende cyane. Mwibwira ko dufite umujyi w’igitangaza, ariko iyo ugeze muri capitales z’ibihugu by’abarabu, ukagera za Abidjan, Dakar, Abuja, Addis, Nairobi, Luanda, imyinshi mu Mijyi y’Afrika y’Epfo, n’ahandi tutarondoye, ni bwo ubona ko turi inkumi itigaya koko.

    • @Safi, wibagiwe kuvuga aho bita bannyahe.Naho ni Kigali

    • nibyo @ safi

    • @Safi nshuti utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya, Ubutegetsi bubi bwayoboye Urwanda rwohambere nibo bateje imbere utwotujagari (Slums). Ariko ubuyobozi bwiza dufite ubu, nyuma yogusana imitima yabenekanyarwanda, bagateza imbere igihugu, izinyubako nibimwe bitwereka ko haraho tujya kd heza. so ntekerezako kunenga utabanje gushima sibyiza, kd baca umugani ngo UGAYA IMPUNDU Z’URUSHISHI ARABANZA AKAREBA IMISAYA ZATURUTSEHO. Nibindi bizaza humura, its just a matter of Time. Big up our Mother Land FPR OYE.

  • IBI BYOSE TUBIKESHA UBUYOBOZI BUSOBANUTSE BUFITE ICYEREKEZO KIZIMA BUGANISHAMO IGIHUGU N’ABAGITUYE. DUKOMEZE IMIHIGO IBYIZA BIRACYAZA.

  • Ariko namwe mukunda byacitse…none se JJM ko inkuru yerekana ubwiza bwa kigali bakubwiye ko ari ubwiza bw ijuru? Imitima yijimye irahari nk uko iri nahandi hose kw isi. None se tubaye nka syria cg nka Nigeria aho bapfusha byibuze abantu nk ijana ku munsi mu bisasu nubundi bwicanyi wazavuga iki? Iby abapolisi barasana shaka amakuru umenye uwo muri america ibyo aherutse gukora.. Umuseke mwakoze

  • Unkumbuje u Rwanda rw’imisozi igihumbi rwuje inka zidateka urw’ abanyarwanda bahuriza hamwe imbaraga zubaka igihugu.

  • Iyi leta nibyiza kuba yarakomereje kubyo leta zayibanjirije zakoze.Gusa hagomba gushyirwa ingufu mukwagura iyindi mijyi kuko abantu bose ntibazatura i Kigali, za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, cyane cyane Butare, kubaka amazu,abantu biyongera bizana ibindi bibazo: Ibura ry’amazi,Umuliro,Ibishingwe,Ibidukikije byose biterwa numubare utuye Kigali wiyongereye.Icyo kibazo usibye guhomahoma ntabwo wakirangiza na EWASA/WASAC/REG/Eletrogaz/REGIDESO burya rimwe na rimwe leta irazirenganya, ongeraho ko kandi usanga leta ishyiramo rimwe na rimwe umuntu udashoboye kubera icyenewabo.Ntabwo bigarukira kuri Wasac, Umuntu yavuga na ONATRACOM yo byahindutse agahomamunwa.

    • Ibintu bikorwa step by step give your government a time!

      • Kugeza muri 2034 se? Oya

  • Gafotozi ubu koko nigute wibagiwe Marriott hotel, ultimate dvlper’s houses,apartments zo kuri radio Rda,CHIC mall,downtown bus stop etc…ucyeneye indi nkuru ugashyiramo na kagugu, gisozi, Gacuriro kibagabaga, nyarutarama, kagarama,masaka,Rebero etc, this one of the best way to attract the diaspora coming back home and invest in the housing!

    • @Hustler, Ndagushyigikiye 100%

    • @Hustler thanks, umunyamakuru yateretse aho twese tuzineza, naho aba Diaspora bazi neza kugirango tumenye ahotugana mwiterambere. Aberetse Gacuriro,Nyarutarama Kagugu nandi hari muri Vision, abanyarwanda benshi cyane cyane aba Diaspora bagirango niza Los agles cg Manhatan.. etc.
      Genda Rwanda Urinziza

  • Murakoze kutugezaho aya mashusho meza ya Kigali, Icyo cyahoze kitwa KIE cyahoze kitwa IAMCEA, université yari yarubatswe numuryango wa OCAM kungoma ya Habyarimana yuvenali

  • JJM we, mbese uravuga ay’impyisi ?

  • Aya mafoto koko nimeza aryoheye ijisho!!!!
    Aliko se!!!!!!
    Aho ubwo mutekerezako abo ba SATANISTES nibatagarukira Kristu-Umwami bahora barwanya, “NTA BUYE RIZASIGARA RIGERETSE KU RINDI”. ????

    ngo: ” Shakashaka Ingoma y’Imana n’Ubutabera bwayo. Ibindi uzabiboneho Umugereka”.

    • Ah David,
      abo wita Satanistes nibande? ni abubaka aya mazu se? nonese barekeraho kubaka kugirango batazarimbuka? singuciriye urubanza ariko ushobora kuba uri muri babandi bativuza,batiga… ngo niko gukorera Imana. nakugira Inama yo yo kwimenya wowe n’Imana yawe ukareka abandi bagakora. kandi ntanahamwe Imana yahannye abantu ngo nuko biteje imbere

      • Mureke arindagire!

    • Ariko tuge twiga no gushima nkubwo byari kuba byiza iyo ushima ibi ubona ukabona kugaya!ntabwo umwana avuka ngo buke agenda,ahubwo mbere yo kugenda arakambakamba!ikindo rwose ntahantu nasomye umunyamakuru avuga ko kgl ariyo nziza kurusha ibyahandi cg ngo avuge ko kgl yose imezw uko sinzi impamvu wazanye izo % z utujagari!2)Nairobi ni nziza ariko ifite ibice byiza n ibibi nkuko na kgl ari uko,ikindo bidonvilles za nairobi ni mbi cyane rwose ntanahantu muri kgl hari bidonvilles mbi nkiza kenya,ikindi nairobi ibamo insecurite abapolisi bibera kuri roundabout gusa (aho mpaherukira)kuburyo nubwo bwiza utabubona njye nagendaga umutima uhagaze,donc ubwiza busaba factors nyinshi.ikindi kenya ifite aba investisseurs bakomeye cyane ntekerrza ko biterwa no kuba ituriye ku nyanja ifite na port ,biyikururira aba investisseurs bakomeye,nka Hilton hotel ya hotel y akataraboneka iri Nairobi!ikindi ni hanini cyane umugu urisanzuye byongera ubwiza bw igihugu ariko u Rwanda ni gato,ntago kisanzuye haro icyo bihindura!niyo mpamvu niba mushaka gu compara mwajya mu compara ibikompareka gufata igihugu gifite ubuso bwikubye icumu U Rwanda ukumva ko byamera kimwe,ubwo nawe ibaze niba atari ukurengera?igihugu cyanyu,abanyarwanda bensho n abayobozi barwo bafite ubushake bwo kubaho neza kdi bakaba aheza,baravuga kdo bagashyira mungiro,ntabwo aro ibintu byikora cg ngo bikorwe mu cyumweru,niyo mpamvu ari byiza gushima mberr yo kugaya .amahoro

  • uwafotoye yeah bagiwe kongeraho icyahoze ari kimicanga n’ikiyovu cy’abacyene! ubu ni Green lands!

    • Ba kavukire bagiye nkifuni iheze.

      • @Kagabo arias Ntamunoza, nubwambere mbonye umuntu ubabazwa nuko igihugu kirigutera imbere. yewe subiza amerwe mwisaho. ubwo ubabazwa niterambere mbona uzarinda usaza ikibabaye kweli. kk mbona iyi leta nayo ikataje mukubaka tuu

  • Witegereje neza usanga bigoye kubona igihugu gitera imbere 80 ku ijana by’abagituye bakiba mu cyaro! Birakwiye ko imijyi itegurwa ku buryo icumbikira kandi neza abanyarwanda benshi bashoboka, hakitabwa gushyiraho infrastructures no gushakira bose opportunities, bityo iterambere rikabona kwihuta. Muzarebe zimwe bita the four Asian tigers: Singapore, Taiwan, Hong-Kong, South Korea… iyo abaturage babo bataza kuba bahuriye mu mujyi biba byarabagoye gutera imbere vuba vuba.

  • ok

  • Nshyigikiye iterambere ibyimima yijimye nibyaha ngarukakumuntu ahubwo bimitima yijimye barakomeye ibo bahambiriye imitima kubera ingaruka cyaha kd ntawanoza imitima yabantu uretse gushyiraho amategeko abagenga bajye biyoroshya kuko isi dutuyho nuruziga buracya bigahinduka life style is relaxing kd ntukajye mubitakureba barya bicana arabayobozi bafite ikibakoresha icyiza nuko bitagaruka mubaturage naho itarambere nirijye imbere duhambure imitima tureke ibitugabisha aho twavuye

  • Umujyi ubamo abifite abatifite nkabazunguzayi bakicwa kuko nta burenganzira bwokuwubamo bafite.

    • Mikeno uzanyarukire mubihugu mwemera kw’ isi nka USA n’ ahandi uzagaruke utubwira ko ijuru ari ryeru, hanyuma ubone kuvuga nabi Kigali.
      Ntanubwo ujya wumva abo bakyra mu mamodoka bakabarasa kubera uru rwano?
      Ufite ikibazo c’ ubujiji gusa.

  • Mwatubwira amasoko yakozwe naba kanyamigezi muri za 1980 mu byaro, yazibye burundu abantu bakaba barongeye gushoka imigezi icyo aya mashusho asobanuye?

  • Uwanditse iyi nkuru kariya gace kitwa KAGARA not RWAKAGARA

  • None ibi nibyo bitanga uburenganzira bwo kwica Rubanda rugufi rwishakira imiberego I Kgli?

    • Bakorera mu Kajagari binyuranye namategeko bityo arabangamira vision 2020 ni haduyi muri make tuzabarasa nibi ngmbwa twitabaze ingabo zirwanira mu kirere.

  • ko mutatubwira n’ubuzima bwaho uko bwifashe!

  • Kalinda we ubuzima bwifashe nk uko bwifashe ahandi hose kw isi harimo naho uri wowe…kurya nukwiyuha akuya..ntaho bitaba. Ngayo nguko

  • Kubaka ni byiza pe kandi nta gihe bitabayeho kuko nta nyirurugo utubaka. Ariko se uzasukura mu ruganiriro uhashyire intebe z’akataraboneka n’imitako byo kwereka abashyitsi gusaaaa! Hanyuma mu byumba abana bara hasi ku mashara, babuze icyo bambara yewe banaburara cg bakabwirirwa. Ubwo koko wavuga ko uri gutera imbere? Ikindi kandi, kubaka inzu cg hotel i kigali ariko umuturage utuye i butare cg ku kibuye atazabasha kuyitemberamo ngo aguremo nibura fanta imwe uzamusobanurira ute ko wa musoro atanga wamuteje imbere? Perezida Kagame na Leta ye nibabanze batekereze kandi bakorere abaturage nibarangiza babone kubaka ibyo kwereka abanyamahanga. Ngayo nguko.

    • Njye ndabireba kdi sindi umunyamahanga ndiu umunyarwanda come on.ese wabonye igihugy giteye imbere kitagira ibikorwa remezo??leta yabitangiriye ku.mazu izakurikizaho wenda imihanda,amazu,…ese mwagiye muha igihe abayobizi kuki mwumva byakorerwa rimwe hari aho mwabonye bwakeye bahindutse I burayi??ntawuneza rubanda iyo abanza guhaza abaturage n ubundi mwari kugaya ko nta mazu ahari,ubwo muba mufite ibindi mumwangira muge mureka inzitwazo pe.uretse ko hari girinka,akarima k igikoni,aho abana barira indyo yuzuye ku midugudu ibyo byose ni.mu.mibereho myiza kdi nizera ko statistics zigenda zerekana ko hari improvements mu.mibereho y abaturage

      • @KUU USHOBORA KUBA IBYUVUGA UTABIZI NDETSE NTANICYUZI NAGITO, IBYUVUGA NIBYO WUMVA KU MARADIYO!!! UZAJYE GUTEMBERA MUCYARO NTAKINDI NAGUSABA KUKO URASA NKUWEMERA IBYUTAZI BITEWE NUMUGATI UBYUKA URYA SAA SITA NINJORO UKAJYA KURYA UTU BENZI UTAZI NAHO TWORORERWA UKARENZAHO MUTSING HANYUMA UKUMVA KO UTURIMA TWIGIKONI DUHAZA RUBANDA ABANTU NKAMWE MURAMBABAZA, SINGAYE ITERAMBERE TUGEZEHO KUKO NANGE UBWANGE AHO NAVUYE NIKURE NAHONDI HARASHIMISHIJE NTAWUNDI MBIKESHA NUWATUMYE MVA MUBUHUNZI HUSA IKIBAZO CYO KIRAHARI GENERALLY

    • @ Kagabo, iyo navugako Leta yagabanyije ubukene kuva kuri 75% – 35% wumva iki? iyo ubona nyakatsi y’ibishorobwa yacitse murwagasabo ntamunyarwanda ntacyo bokubwira, iyo raports zivugako Leta yagabanyije impfu zababyeyi nabana bavuka ntacyo washima KAGA? nonese iyo ubona abana bose bajyakwishuri bakiga ibyo nicyaha? Nonese KAGA, iyo H.E Kagame atangiza girinka munyarwanda kumiryango yabanyarwanda itishoboye nabyo nukwereka abazunguse? Eseye umva nkubaze, iyo Leta itanga mituelle zokuvuza abakene nacyo bikungura? Budyarero umutima udashima ntuhabwa. so itonde utazaba nkababandi bazabibonesha amaso yabo ariko ntibabirye.

  • Loti yararirimbye ati Nta munoza ukunda iki? @Kagabo Ibyubakwa si ibyo kwereka amahanga. Ni ibyo guteza imbere igihugu. Ibyinshi kandi niba ntibeshye ni iby’amashyirahamwe n’abikorera. Iby’IMISORO Y’abaturage uvuga mu kubaka amahotels sinzi aho ubikura. Ariko ubundi umuturage atanze umusoro leta ikubaka umuhanda mwiza akawugendamo akanawunyuzamo ibicuruzwa bye avuye kurangura cyangwa agemuye ibitoki bye urumva hari igihombo?

  • Nge rwose ndashima ubuyobozi buri organised nonese mwakabyaramwe nimba igihugu cyacu ntanyanja gikora,tukaba ntazahabu nubundi butunzi karemano butandukanye dufite ariko bikarenga Urwanda rukaza mubihugu byambere kw’isi bifite iterambe ryihuta,ubu koko twibajije,nkabashyira, mugaciro twakwisubizako bivahe? Ikindi amateka y’igihugu cyacu turayazi nigute twari kwiyubaka mubikorwa ariko mumitima no mumitwe aribisenzegeri? twihe igihe cyogukora kandi tuzagera aho dushaka,

  • Kubaka amazu maremare ntabwo aribyo byerekana amajyambere. Umujyi wa Kigali urengeje 1.500.000 bawutuye. Umujyi nkuriya ugomba gutangirira ku bikorwa remezo, infrastructures de base ndavuga amazi ahagije, amashanyarazi, imihanda, sewer system (za ruhurura z’ikuzimu). Ndebera ariya mazu maremare agikoresha fosses septiques!!! ese abaturage ntibakivoma amazi mu migezi yanduye? amashanyarazi araboneka? nta quartiers zitageramo imihanda? (quartiers spontanés).Ndumva hari amafoto twigeze kubona hafi ya Kimihurura nta ambulance yabona aho inyura. Mukunda kwerekana façades nziza mujye mugerageza kuba abanyamwuga avec esprit critique.

    • @Karisa ayo mazu maremere ndabona yabahogoje pee. biratangaje kuvugango siyo agaragaza iterambere? iterambere rigaragazwa na sawege system? Yewe ndabona urwanda ruva habi kbs. ayo amazu maremare nazo ni infrastructures

  • isuku mu mugi wa Kigali kandi besnhi baryama batariye nubushomeri bwishe abantu,imaze iki? ese hari uwoza isahani atariye? KIGALI NTABWO ARI U RWANDA.

  • Harabura CHIC, n’utuyira tw’abanyamaguru n’abanyamagare kuri plateau!!!!

  • @Byumba, wagirango Leta ikugabururese? nushaka kugaburirwa na Leta uzakore idega bakujyane muri Gereza ubindi urye invungure tuu iryinyo rihongoke.. Cg uzajye muri N.KOREA niho Leta igaburira abaturage.Ntasoni umuntu wumugabo a plus wize uvuga ngo isuku imaze iki? Ubwo wigiyehe? amashuli aragwira! wasanga warize muriyamashuli ya feke feke ukabona amanota Ya PASS warangiza ngo washomereye, wiz’kise? ushoboye iki? Ngo ubushomeri? kd Leta ivugako yabuze abakozi (professionel) bashoboye?
    Bon, Vana amaboko mumifuka wihimbire imirimo vanaho ubunebwe Grand Fre….

    • Uraho @Karangwa we? ndabona ariko mwadamaraye kandi mwishwe n’umurengwe ,icyo muzi ni ugutukana? mbese nkubu umbwiriye iki nabi? UKULI KURARYANA KOKO? Nongere nkubwire sha:isuku mu mugi wa KIGALI abantu bicwa n’inzara ntacyo imaze.Ntiwakoza isahani utariye? ISUKU mu mugi wa Kigali ni marketing politics gusa nta kindi. Ubuse ntabihugu bikize kurusha u RWANDA kandi amashasi ataraciwe? none mwe ngo umukene utambaye inkweto ngo ntagomba kujya I KIGALI?Ibi se nibyo iterambere murata? Ubuse I Bruxelles KO MBONA BAZUNGUZAYI? umuntu uvuga atukana gusa? ubwo se amashuli wize yakumariye iki? ngo ngomba guhanga imirimo harya? ariko ko muduhata guhanga imirimo mwe byarabananiye?

  • NIHEZA CYANE CYANE PE!! ARIKO NADABONYE KOKO NIFUJE KUHAGERA KUREBA IBYIZA BYURWANDA

  • @abagaya:sha generation y’ubu muri Gito pe!!!!:Uzi kuzura uru Rwanda rwabayemo intambara imyaka 40!!! ese aho muri mwagiye mugira Ishyaka mukohereza votre contribution hagakorwa ibitarakorwa kdi mwifuza!!!Tout Juif uba hanze ya Israel yohereza amafranga i wabo pr le develepoment de som pays!!!Ibibikorwa bikorwa n’amafranga no mumutwe!where is your contribution>??Amafranga ?cg Ibitekerezo?ninde Patriote uzakomeza aho tuzagereza?muri 40ans imisoro yakoze iki???
    UNION FAIT LA FORCE!!!! Guhora usebanya, ugaya umuntu ukora neza kdi wowe ntacyo wakoze c’est une maladie psychologique, cg UBUSWA!WOWE OU EST TA CONTRIBUTION?????????ns n’avons besoin de tes critiques, participe a la construction du pays,bikunaniye CECEKA

    • @ BLESSING WHICH KIND OF CONTRIBUTIONS DO YOU WANT, EHH IMISORO SE SI CONTRIBUTIONS, 9 YEARS BASIC EDUCATION NTA CONTRIBUTION YUMUTURAGE IRIHO( UZI UKO UWO MUSANZU WITWA WITWA AMAFARANGA YINYUBAKO YAMASHULI), NONESE AGACIRO NIKI SI CONTRIBUTION HARI UTAGATANGA SE, UMUGANDA NIKI? SI CONTRIBUTION, WHICH AND HOW DO YOU WANT US TO CONTRIBUTE. NIZEREKO UPFUYE KWANDIKA GUSA UTABANJE GUTEKEREZA NUBWO UBYANDIKANYE UBURAKARI BWINSHI BUDAFITE UBWENGE NA MBA!!!!! THOSE ARE 4 DEFFERENT KINDS OF CONTRIBUTION EACH AND EVERY CITIZEN CONTRIBUTE TO HIS OR HER COUNTRY PLIZ. WE DO CONTRIBUTE MISTER. WASANGA WOWE USOKOMBOKA IBYO BIGAMBO UTAJYA UKORA UMUGANDA UDATANGA INYUBAKO YAMASHULI,NDETSE UTANIHESHA NAGACIRO UMUSORO WO NTAHO WAWUHUNGIRA

Comments are closed.

en_USEnglish