Digiqole ad

Isubukurwa ry’imanza mu nkiko

Mu cyumweru gitaha, Imanza zirasubukurwa mu nkiko mpuzamahanga

Yaba mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya (ICTR) ndetse no mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye mu gihugu cy’ubuholandi (ICC), imanza zose muri izi nkiko zirongera gusubukurwa mu cyumweru gitaha nyuma yo kuva mu biruhuko bya Pasika.

Ibiro ntangazamakuru by’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya (ICTR), Hirondelle, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2011 byatangaje ko muri iki cyumweru nta manza zigomba kubamo kubera ibiruhuko bya Pasiko. Gusa ariko ngo mu cyumweru gitaha imanza zizakomeza nkuko bisanzwe, hanakomezwa kumvwa abatangabuhamya mu manza zitandukanye.

Mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR) imanza zizasubukurwa ku wa kabiri w’icyumweu gitaha tariki ya 03 Gicuransi 2011, hakazumvwa abatangabumya mu rubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’urubyiruko mu Rwanda Callixte Nzabonimana ndetse na Grégoire Ndahimana, wigeze kuba umuyobozi w’akarere mu Rwanda.

Uyu Callixte Nzabonimana arashinjwa ibyaha bya jenoside birimo gutegura umugambi wayo, kugira uruhare rutaziguye mu gushishikariza abaturage mu kuyishyira mu bikorwa. Grégoire Ndahimana we ashinjwa ibyaha by’ubufatanyabikorwa muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, nabyo bifatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye mu gihugu cy’ubuholandi (ICC), ho imanza zizatangira ku wa mbere tariki ya 02 Gicuransi 2011, ubwo hazaba hasubukurwa urubanza rwa Germain Katanga and Mathieu Ngudjolo, bombi bahoze ari abayobozi b’inyeshyamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aba bombi barashinjwa ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata abagore ku ngufu.

Kuri uriya munsi kandi hazaba urubanza rwa Jean-Pierre Bemba, umuyobozi w’ishyaka (MLC), aho ubushinjacyaha buzakomeza kwakira abatangabumya muri uru rubanza, ku byaka Bemba akurikiranyweho birimo ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Ikindi ngo gikomeye mu cyumweru gitaha, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye mu buholandi (ICC), Luis Moreno-Ocampo, agomba kuzaba ari I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho azagaragariza akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye rapport ye ya mbere, ikubiyemo ibyerekeranye n’ibyaha bikomeje gukorerwa mu gihugu cya Libiya.

Kuri ubu uyu mushinjacyaha akaba yaratangiye gukora iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’iby’intambara muri iki gihugu cya Libiya.

Hagendewe ku myanzuro yo mu 1970, y’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, ngo ibyaha  bikomeje gukorerwa muri Libiya bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

en_USEnglish