Digiqole ad

Issa Hayatou agiye guhindura amategeko ya CAF ngo yongere ayobore

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, Issa Hayatou arifuza guhindura amategeko ya CAF agenga imyaka ntarengwa y’uyiyobora kugira ngo akomeze kuyobora uru rwego. 

Hayatou amaze imyaka 25 ayobora CAF
Hayatou amaze imyaka 25 ayobora CAF

CAF iteganya ko umuyobozi ugejeje imyaka 70 ahigama agaha abagifite imbaraga, ariko muri Mata uyu mwaka ngo impinduka kuri iyi ngingo izaganirwaho mu nama rusange yaguye.

Hayatou ukomoka muriCameroun ubu afite imyaka 68, yatangiye kuyobora CAF mu 1988 ubu ari kuri mandate ya karindwi.

Umwe mu bakozi ba CAF witwa Kwesi Nyantakyi ati “FIFA nta myaka ntarengwa igira ku bagomba kuyiyobora, CAF nayo rero irashaka kugenda muri uwo murongo.”

Hayatou manda ye izarangira mu 2017 ubu arifuza kongerwa indi ishobora kumugeza mu 2021 agejeje ku myaka 75 nk’uko bitagazwa na BBC.

Nta gihindutse mu nama rusange ya CAF, ibi ngo bazabimwemerera, nubwo hari bacye bari bagaragaje kwifuza kumusimbura kuri uyu mwanya.

Mu rwego rwo kubaca intege, CAF yashyizeho ibwiriza ko umukandida ku mwanya wa Perezida wa CAF agomba kuba aturuka muri Komite nyobozi ya CAF, bivugwa ko ategeka cyane kandi yigaruriye. FIFA yo iryo bwiriza ntaryo ifite mu buyobozi bwayo.

Mu miyoborere y’amashyirahamwe n’impuzamashyirahamwe agengwa na FIFA Issa Hayatou niwe umaze igihe kinini ku buyobozi. Muri FIFA anafitemo umwanya nka Visi Perezida.

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntibitangaje kuko ari gukora kimwe n’inshuti ye Paul Biya

  • Africa kuki twemera ijagirwa nk’urugo rw’umuntu ???

    Nkuyu ahera kuki agena ibigomba gukorerwa abanyafrica bose koko ???

    Nicyo kintera kutagira impuhwe ku muyobozi ufunzwe cg wishwe kuko aba yarahemukiye benshiiiiiiiii

  • Si umunya afurika! Ibikorwa yakoze biragaragaraa itegeko itegeko siwe uzarihindura ni abanyamuryango barishyizeho, ubundi akomeze yiyoborere kujyeza gupfa kuko ntawundi wayishobora!!
    Erega afurika turusha abandi ubwenge n’ubushobozi!!

Comments are closed.

en_USEnglish