Digiqole ad

Israel:Abayahudi bakomoka muri Ethiopia baramagana ivangura bakorerwa

 Israel:Abayahudi bakomoka muri Ethiopia baramagana ivangura bakorerwa

Muri Israel muri iki gihe hari imyigaragambyo iri gukorerwa mu gihugu hose aho Abayahudi bakomoka muri Ethiopia  bamagana Police bavuga ko irasa bamwe muribo bagapfa kandi ngo ibikora mu buryo budakurikije amategeko. Aba baturage ubu ngo bafunze imihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Tel Aviv basaba ubutegetsi bwa Netanyahu guhagarika ubwicanyi bubakorerwa bukozwe na Police.

Abayahudi bakomoka muri Ethiopia baramagana ubwicanyi bubakorerwa na Police

Ku Cyumweru Police yarashe umusore w’imyaka 19 witwa Solomon Teka ufite inkomoko muri Ethiopia arapfa.

Yamurasiye mu gace gaturanye n’umujyi wa Haifa kitwa Kiryat Haim.

Hari hashize iminsi mike kandi irashe undi musore wari ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Umuvugizi wa Police ya Israel  Superintendent Micky Rosenfeld yavuze ko umupolisi waraye uriya murwayi wo mu mutwe yabikoze yirwanaho kuko undi yashakaga kumugirira nabi.

Bivugwa ko Abayahudi bakomoka muri Ethiopia bari mu mihanda muri Tel Aviv bagera ku bihumbi 50.

Imyigaragambyo ubu imaze gukomeretsa abapolisi 47 ariko hari na bamwe mu bigarambya batawe muri yombi.

Abinyujije kuri Twitter Minisitiri w’intebe wa Israel yasabye abigarambya kubireka, bakava mu mihanda ahubwo bakajyana ibirego mu nkiko.

Ati: “ Ndabizi ko hari ibibazo muri mwe bikeneye gukemurwa. Turi gukora cyane ngo bijye mu buryo. Ariko ndabasaba ko mwatuza mukava mu mihanda kuko ntituzemera ko mukomeza guteza akaduruvayo. Israel  ni igihugu kigendera ku mategeko. Nimugane inkiko.”

Umupolisi warashe akica Teka ubu afungishijwe ijisho iwe.

Abayahudi bakomoka muri Ethiopia babarirwa muri 125.000 bakaba bagize 1.7% by’abaturage ba Israel bose.

Nyuma y’uko Israel yongeye kuremwa muri 1948, hatangijwe gahunda zo gucyura Abayahudi bose aho baba batuye ku isi, iyi gahunda bayise Aliyah.

Yakozwe mu byiciro bibiri bise Operation Moïse na Operation Solomon.

Times of Israel

Jean Pierrre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Nyumvira nawe abantu bitwa ko ari “Ubwoko bw’Imana” baronda amoko,bakibagirwa ibyo Hitler yabakoreye kubera Ubwoko bwabo.Yishe Abayahudi barenga 6 millions.
    Soma ITEGEKO Imana yahaye Abayahudi muli Abalewi 19:33,34 .Haravuga ngo :”Umwimukira natura muri mwe akaba umwimukira mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi. Azababere nka kavukire wo muri mwe. Kandi ujye umukunda nk’uko wikunda, kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.Ndi Yehova Imana yanyu”.
    Ni koko kera Imana yafataga Abayahudi nk’ubwoko bwayo.Ariko bamaze kwanga kuyumvira,ndetse bakica Yesu,yabakuyeho amaboko burundu.Bible ivuga ko umuntu wese ukora ibyo Imana itubuza Imana imwanga.
    Muli Yohana 3:16,herekana ko umuntu wese utizera Yesu (n’Abayahudi barimo),atazabona ubuzima bw’iteka.Niba ISRAEL izi kurwana,sibyo byerekana ko ari Ubwoko bw’Imana.Ibiri amambu,Imana itubuza Kurwana,ikadusaba gukundana.Nicyo kiranga abakristu nyakuri nkuko Yesu yavuze.

  • Ni Israel yagiye kubakura muli Ethiopie ivuga ko ari abanyasiraeli nkabo kandi ni koko batandukanywa n’uruhu,ariko abo birabura nabo bikorere le lavage de cerveau bareke desordre bamenyereye muli Africa

Comments are closed.

en_USEnglish