Digiqole ad

Isinywa ry'amasezerano y’amahoro muri Congo rigeze ahamanuka

Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe amasezerano yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, araba yamaze gushyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nkuko byemezwa n’impande zirebwa nayo.

Perezida Kagame, Kabila, Ban Ki-moon na Yoweri Kaguta Museveni ubwo bari mu nama muri Mutarama uyu mwaka
Perezida Kagame, Kabila, Ban Ki-moon na Yoweri Kaguta Museveni ubwo bari mu nama muri Mutarama uyu mwaka

Ni kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013, ubwo abo bayobozi bazahurira i Addis Ababa muri Ethiopia bagafata ikaramu bagashyira umukono kuri aya masezerano amaze iminsi ahanzwe amaso na benshi, ubu noneho birashoboka ko ngo nta kizayabuza gusinywa.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo kuvugutira umuti umutekano muke mucye umaze igihe urangwa mu Burasirazuba bwa Congo, bwigabijwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse ikomeje kuvuka uko bwije n’uko bukeye.

Aya makuru y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere utabarika, ariko kibaka gikennye umutekano usesuye, yamaze kwemezwa n’abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon.

Ikunyamakuru Jeuna Afrique cyatangaje ko Ban Ki-moon yatumiye ibihugu umunani bigomba gushyira umukono kuri aya masezerano y’amahoro i Addis-Abeba kuri uyu wa 24 Gashyantare. Ibyo bihugu ni Afurika y’Epfo, Angola, u Burundi, Congo Brazzaville, Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, na Tanzaniya.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Martin Nesirky, yemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Ban Ki-moon yamaze gushyikiriza ubutumire abo bireba.

Yagize ati “Kuwa Gatanu yohereje (Ban Ki-moon) ubutumire bwo kwitabira gusinya ayo masezerano bihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye.”

Olivier Nduhungireye, Uhagarariye u Rwanda nk’Umujyana wa Mbere warwo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko uyu mugambi wo gusinya amasezerano yo kugarura mahoro muri Congo urimo gukozwaho imitwe y’intoki, nk’uko chimpreports yabitangaje.

Mu minsi 22 ishije (hari kuwa 28 Mutarama 2013) nibwo aya masezerano yagomba gushyirwaho umukono ariko bipfa mu kanya nk’ako guhumbya,   ubwo haburaga iminota 30 gusa bamwe bakanga gusinya bitewe no kutumvikana ku wuzaba Umugaba Mukuru w’ingabo zidafite aho zibogamiye zizoherezwa kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kandi Olivier Nduhungirehe yanditse ko aya masezeranyo azasinywa aje yuzuza ayagombaga gisinywa muri Mutarama uyu mwaka ubwo habagana Inama y’Afurika Yunze Ubumwe.

Byitezwe ko aya masezerano naramuka asinywe, Uburazisrazuba bwa Congo buzagira ahagenge, ndetse imitwe yitwaje intwaro ikorerera muri ako gace irimo M23, M26, FDLR, Mai Mai Nyatura, Mai Mai Shetani, PARECO, Raila Mutomboki, n’iyindi izahashwa ku buryo itazongera kubura umutwe bityo abaturage bakagira ituze.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’Umutwe wa M23 birakomeje i Kampala muri Uganda aho M23 ikomeje gutsimbarara isaba ho leta yakubahiriza amasezerano yasinyanye na CNPD kuwa 23 Werurwe 2009.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BAZAFATANYA N’ABANYAMAHANGA NGO BATSINSURE RWARA RW’UMUGARA RUBUNDIYE MU MASHYAMBA BIBE IBY’UBUSA.UYU NABYUTSA UMUGARA,IGIHURU KIZABYARA IGIHUNYIRA.
    Ibyahanuwe bigomba gusohora.

    • Va ku ndagu , utumbere umusaraba kuko Yesu yaranesheje.ibyo bihuru n’ibihunyira iyo za congo kuko u Rwanda rwarasizwe.
      Mutara yaruhaye Kristu , Perraudin arugabiza Satani ariko abanyarwanda bamaze kumwigobotora kandi aratsinzwe uruhenu.

  • reka tubitege amaso da!

  • Sinzi niba ari njye wumva ikinyarwanda nabi. Kuvuga koibintu bigeze ahamanuka byaba bisobanura ko bigenda neza cyangwa nabi? Ababisobanukiwe munsobanurire na njye mbone kumva ino nkuru. Murakoze.

  • Kugera ahamanuka bisobanura iki???

    • Ahamanuka naharindimuka , nahamya ko uwanditse iriya titre yaba yaribeshye.

  • Icyo niba aricyo FDRL Yubatseho ntizabura kumenya ko yibeshye, izabunda until when!, keretse niba ari wowe uzasigara ubunze gusa abandi, ils se sont regroupés pour rentrer dans leur pays natal nawe ngo Rwara rw’umugara arabunze. taha ushishikarize n’aandi gutaha naho la prophetie quelque fois peut être diobolique, ntibutange umusaruro wari witezwe. Njo Rwanda uone maendeleo jameni.

  • Uwizera Abapfumu wese azahora mu bupfapfa kugeza ashaje kdi Imana niyo yonyine ifite guhindura ibyo wita ko Magayane yahanuye. Niba Magayane ari umuhanuzi uvuga ibyo Imana yamweretse bizaba, ariko nta munyarwanda utazi ko Magayane ari umupfumu. Abavuga Magayane rero mwese muzapfa murimbukane nawe kuko musa n’abirengagiza ko Imana ifite ububasha kandi ko nta mupfumu ufite ububasha bwo guhinyuza ibyo Imana yavuze.

  • ikibazo havayo bamwe nabandi bakaba bararyinjiye kuko ngo iyapfuye ntawutayiryaho..because of her own entrests

  • Ubwo uzi igisobanuro cy’ijambo kugera ahamanuka!!!Uziko uri nka wa mugabo wagiye gusabira umukobwa akajya aca imigani atazi icyo isobanura!!!!None se ubundi kugirango inkuru yuzure neza impamvu zari zatumye amasezerano adasinywa mbere zarakemutse!!!Ubundi se ko mbona aya masezerano muyogeza nk’umupira mbere hasinywe angana iki!!! Byabujije intambara gukomeza se!!

  • Hari igihe umuntu yemeye agasuzuguro kugirango yubake,ariko ariya masezerano njye nta handi ndabasha kuyumva uretse ko hashobora kuba hahari.Koko ngo sinya niba wanze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Iriya diplomatie si iya Congo ahubwo bishoboka ko bayishoyemo akamiriyari gatubutse. Gusa uwakase u Rwanda n’u Burundi yakoze icyaha cy’iteka kibasiye inyokomuntu.

  • Wowe upinga ubuhanuzi bw’abanyarwanda ibyita ngo ubupfumu urambabaje!! ni iki se Magayane yavuze wasanze kitaricyo!kuki utemerako abanyarwanda bo hambere bari bafite impano yo kureba kure!

    • icyo magayane yavuze n’ikihe usibye urugambo ntanahamwe narinabona source nyanyo.

  • Umuseke namwe mukwiye ku
    jya mukoresha amagambo akwiye kugera ahamanuka ni ukugera ahabi

    • erega hari abantu batari bamenya ikinyarwanda neza !
      nabyo mugomba KUBIMENYA !

  • Comment yanjye ko itaje?

  • kwemera ibya Magayane n’ukwemerera shetani ikaganza naho kwemera imana n’ugutumbira amahoro n’ibyiza biri imbere

  • twifurize amahoro abaturanyi nibwo tuzagira amahoro tutikanga naho mugihe abaturanyi bazaba bapfa buri munsi ntamahoro tuzagira
    Imana iturinde irinde nabanye congo barengana

    • mwana nihahandi DRC ntizabura gucumbikira FDLR cyane ko no mubalinda KABILA ari nteras gusa.

  • nizere ko ayo masezerano azatanga umusaruro naho abemera magayane ntiturikumwe rwose nizera Imana ishobora byose

  • Abasaritswe n’indagu bameze
    nka yandondogozi y’ikirondwe
    yasigaye ku ruhu inka yarari
    we cyera.MAGAYANELESS.COM

Comments are closed.

en_USEnglish