Digiqole ad

Ishyaka rya Deo Mushayidi rigiye kuza gukorera mu Rwanda

Kongere y’ishaka PDP-IMANZI yateranye ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2013 yavuze ko uburyo bwiza buboneye bwo gufasha Abanyarwanda ari ukuva aho bakorera mu Bubiligi bakaza gukorera mu Rwanda, ahafungiye uwarishinze ariwe Deogratias Mushayidi.

Deo Mushayidi washinze Ishyaka PDP-IMANZI yakiwe gufungwa ubuzima bwe bwose. Photo: Izuba Rirashe
Deo Mushayidi washinze Ishyaka PDP-IMANZI yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose. Photo: Izuba Rirashe

Kuva ryavuka, ishyaka PDP-IMANZI (Pacte De Defense Du Peuple) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryakoreraga mu Bubiligi ariko ryanzuye ko rigiye kuza gukorera politiki yaryo mu Rwanda nk’uko Itangazo rigenewe abanyamakuru bashyize hanze ribivuga.

Nk’uko abasangirangendo ba Deo Mushayidi babivuga ngo igihe cyo gukorera mu mahanga gikwiye kurangira bakaza gukorera mu Rwanda kuko ngo inshingano nyamukuru bafite ari iyo gukorera mu gihugu kuko ari ho na Mushayidi ari.

Iri tangazo ryandikiwe i Buruseli mu Bubiligi ku tariki ya 30/01/2013, rigashyirwaho umukono n’Umuyobozi Wungiririje wa PDP-IMANZI Karangwa Semushi Gérard, rivuga ko Ishyaka PDP-IMANZI ritemera imikorere ya Leta y’u Rwanda bityo rikaba rivuga ko umunsi ryaje mu Rwanda ziharanira ko igihugu cyubahiriza amategeko, n’uburenganzira bw’ibanze bwa buri wese.

Iri shyaka kandi rivuga ko nirigera mu Rwanda rizicaza hamwe Abanyarwanda bakagira ibiganiro rusange bitaziguye, nta n’umwe uhejwe, bakarebera hamwe amateka yaranze igihugu cyabo na gahunda nyayo ikwiye, hakimakazwa ukuri, ubutabera, ubworoherane, demokarasi yumvikanyweho ndetse n’imibanire myiza n’ibihugu duturanye.

Nubwo biyemeje kuva mu mahanga ariko ntibigeze batangaza itariki ntakuka bazatahukira mu Rwanda, bagira bati “PDP-IMANZI ntizatinda kumenyesha Abanyarwanda n’inshuti zabo itariki nyayo izatahiraho mu Rwanda, icyakora ntizarenza ukwezi kwa Kamena k’uyu mwaka itarataha. Izaboneraho guhita itangira gahunda zo kwiyandikisha ngo yemererwe gukora politiki mu Rwanda ku mugaragaro.”

Deo Mushayidi w’imyaka 52, washinze Ishyaka PDP-IMANZI yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse afungiye muri gereza ya Mpanga iherereye mu Ntara y’Amajyepfo. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, gukoresha inyandiko mpimbano no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish