Digiqole ad

Ishyaka CHADEMA riragaya Kikwete kwivanga muri politiki y’u Rwanda

CHADEMA, ishyaka ritavuga rumwe Leta ya Tanzaniya ryagaragaje ko ridashyigikiye ibitekerezo bya Perezida Jakaya Kikwete mu cyo yita inama agira u Rwanda gukora imishyikirano n’umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide muri Mata 1994.

Dr. Wilbroad Slaa Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CHADEMA

Dr. Wilbroad Slaa Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CHADEMA

Dr. Wilbroad Slaa Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CHADEMA avuga ko mubyo Kikwete yavuze nta kuri kurimo kuko bidakwiye ko yasaba igihugu gushyikirana n’abashinjwa gusiga bagikozemo amahano nka Jenoside.

Dr. Wilbroad yavuze ibi nyuma y’uko kuwa gatanu ushize mu nteko ishinga amategeko Perezida Kikwete yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Tanzania utameze neza kubera ko yasabye u Rwanda gushyikirana na FDLR nkuko bitangazwa na The Express cyo muri Tanzania.

Nubwo yavuze ko yifuza ko ibintu byagaruka mu buryo, yongeye kuvuga ko u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR, ibintu Leta ya Kigali idafata gusa nko kwibeshya ahubwo nk’ikosa kuko FDLR iyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Tanzania ariko mu kwihimura kuri uwo mubano utari mwiza n’u Rwanda, ndetse no kuvuga ko Perezida Kikwete yavuzweho amagambo mabi mu Rwanda, abanyarwanda batuye muri Tanzania bitemewe n’amategeko bahise bahabwa iminsi 14 bakava muri iki gihugu.

Dr. Wilbroad Slaa wo muri Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema) ubwo yari mu nama y’urubyiruko muri iyi week end i Dar es Salaam yavuze ko imyitwarire ya Perezida Kikwete kuri iki kibazo iteye impungenge.

Dr. Wilbroad yagize ati “ Kikwete yakabaye yita ku bibazo by’abatavuga rumwe nawe hano muri Tanzania aho kugira inama u Rwanda ngo ruganire n’abaruhemukiye. Kwivanga kwe muri Politiki y’u Rwanda bizagenda bigira ingaruka mbi ku baturage ba Tanzaniya

Umubano w’u Rwanda na Tanzania ntabwo wifashe neza muri iyi minsi, u Rwanda rugaya Perezida Kikwete kurusaba kuganira na FDLR, Kikwete akaba mu minsi ishize yaravuze ko abayobozi b’u Rwanda bamuvuze nabi kubera izo nama ze.

Usibye abanyarwanda bari kwirukanwa muri Tanzania, hari amakuru avuga ko Tanzania yongereye ingabo ku ruhande ruhana imbibi n’u Rwanda.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish