Digiqole ad

Isabukuru nziza kuri Jeanette Kagame wizihiza imyaka 51 y’amavuko

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013, Madamu Jeannette Kagame, Umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yujuje imyaka 51 amaze avutse.

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame

Jeannette Kagame yavutse tariki ya 10 Kanama 1962 ubwo ababyeyi be bari mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi.

Icyubahiro cyo kwitwa umufasha w’umukuru w’igihugu (First Lady), yakibonye kuva mu mwaka wa 2000 ubwo Paul Kagame yabaga umukuru w’igihugu w’inzibacyuho.

Umuryango wa Jeanette Kagame na Paul Kagame ufite abana bane.

Jeannette Kagame yatahutse mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’i 1994. Kuva icyo gihe yatangiye kujya akora ibikorwa binyuranye byo gutanga ubufasha ku babukeneye abinyujije mu miryango itandukanye.

Benshi mu bitabwagaho barimo by’umwihariko imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yo mu Rwanda n’abagizweho ingaruka n’icyorezo SIDA.

Jeannette Kagame yakiriye inama ya mbere y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika yibanze ku bana no kurwanya SIDA, i Kigali muri Gicurasi 2001.

Iyi nama ni yo yaje kuganisha ku ishingwa ry’umushinga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), iyi yaje guhinduka Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007.

Nyuma yaho Jeannette Kagame yaje kuba umwe mu bashinze ‘Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika’ mu kurwanya icyorezo cya SIDA (Organisation of African First Ladies against HIV/AIDS, OAFLA mu magambo ahinnye) mu mwaka 2002.

Jeannette Kagame ni umubyeyi ukunda cyane abana

Jeannette Kagame ni umubyeyi ukunda cyane abana

Yabaye Perezida wa OAFLA kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2006.

Ni umwe mu bagize Rotary Club Virunga ifite icyicaro i Kigali, iyi ikaba iri mu gikorwa cyo gushinga inzu igurishirizwamo ibitabo i Kigali (Kigali Public Library).

Jeannette Kagame ari mu nama z’ubutegetsi mu miryango itandukanye, muri yo harimo Global Coalition of Women against HIV/AIDS na Friends of the Global Fund Africa.

Mu Ukwakira 2009, Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gushyira ubushake mu kwitabira gahunda za Leta, mu kugabanya umubare w’impfu z’abana n’abagore ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gukingira abana indwara z’igituntu n’imbasa.

Igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba.

Jeanette Kagame ni umukirisitu gatolika

Jeanette Kagame ni umukirisitu gatolika

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyu mubyeyi turamukunda rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish