Digiqole ad

Iran- Yakatiwe gufungwa imyaka 10 kubera gutanga Bibiliya

Umuturage wo mu gihugu cya Iran wahindutse umukirisitu yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinja icyaha cyo “Guhungabanya umutekano wa leta” bitewe n’uko yakwirakwije Bibiliya nto zitwarwa mu mufuka nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Vatican bitanga amakuru Vatican Fides.

Mohammad-Hadi Bordhar wakatiwe gufungwa imyaka 10 (Photo Internet)
Mohammad-Hadi Bordhar wakatiwe gufungwa imyaka 10 (Photo Internet)
Mohammad-Hadi Bordhar, ukomoka mu gace k’amajyaruguru ya Iran yafashwe mu Kuboza 2012 ku izina rya “Mostafa,” yemereye imbere y’urukiko ko yahinduye idini akava muri islam ajya kuba umukirisitu.Mohammad-Hadi yavugiye imbere y’urukiko ko gukwirakwiza ubutumwa bwiza ari inshingano ze, bituma atanga Bibiliya 12 000 zigendanwa mu mufuka.

Mostafa nyuma yo kubatizwa nk’uko Vatican Fides kibivuga, yashinze urusengero ruto iwe. Igipolisi ubwo cyamutaga muri yombi cyasanze mu nzu ye harimo ibitabo byinshi, ama CD n’amakopi 6 000 ya Bibiliya.

Mostafa, yatawe muri yombi mu 2009 ahamishwa icyaha cyo guta idini ry’ukuri, nyuma aza kurekurwa atanze ingwate.

Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika bivuga ko urubyiruko rwo muri Irani rukomeje gushamadukira ubukirisitu, ibi bikaba bibangamiye abayobozi bafunze insengero zinyuranye muri iki gihugu.

Ikigamije kurwanwa ni ibitekerezo bigamije guhindura idini no kwinjira mu bukirisitu.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo, Perezida mushya wa Irani Hassan Rouhani yasabye abayobozi b’idini ry’Abashia (Chiite) kureka kwivanga mu buzima bwite bw’abantu.

Abakirisitu mu gihugu cya Irani ntibagera kuri 1% by’abaturage batuye iki gihugu kiganjemo idini ya Islam. Abo bakirisitu bari mu madini ya Abarumeni (Arméniens), Abashalide (Chaldéens), Abasiyiya (Syriaques), Abagatolika (catholiques), Abangilikani (anglicans), n’andi madini.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kwisi hose umuntu urengeje imyaka 10 agomba kwifatira umwanzuro kubirebana nidin.

  • Imana imube hafi, kuko yakoze neza, kandi n’iyo yafungwa iyo myaka 10, azakomeze ubutumwa kuko yamenye ukuri. Natwe duhore twibuka gusabira ku Mana abo bavandimwe, bave munsi ya 1 o/o, kuko birabagora.

  • Komera ushikame ukomere ku kuri kuko gukorera Imana nta gihombo kirimo abagufunga nabo baremwe n’Imana ukorera kandi umenye neza ko yivugiye ko ariyo yimika abami kandi ikimura abandi. Tuza iyo uhamya nawe izaguhamya

  • nibakureke wamamaze Yesu,ubwoko bwanjye buzize kubura ubwenge.

  • Gukorera Imana nta gihombo, sinshidikanya ko yakurinze kandi izakomeza kukurinda, hari benshi yagiye ikura munzu y’imbohe barenganyirizwa izina ryayo. Hari ibyo Imana iteganyiriza abarenganya abantu bayo. Hahirwa abazarengana ku b’izina ry’Imana

  • Abanyarwa mukunda kubogama!! Ubuse inyeragutabara za yesu na mariya ntiziwuhezemo? Zirazira iki?nizahisemo? Nawe nakanyage 10 yrs.

    • tandukanya abamamaza Imana, na batekamitwe uyu niwe mu kirisitu ureke aba ngo n’intwarane za Mariya n’abamariya nyine.

      • bateka imitwe se hari imfashanyo bagusabye, ntuzi uko Imana ikora nuko ivuga. Ibyo utazi uraceceka,
        na Yezu bamwita umwami w’amashitani. Gufungwa byongerera imbaraga n’ubutwari abaharanira ukuri ntabwo bibaca intege.

        Intwarane n’uriya musore bose bakomere Imana iri kumwe nabo.

  • cyereste nibamufunga wenyine (akato)naho niba koko ari umuhamagaro we azabuvuge no mugihome naho haba abantu ngwee uyu ndamwemeye niwe muvuga butumwa naho ueka babandi babyiganira ikigali ngo baravuga ubutumwa nkaho ariho haba abantu gusa ntibage za mabanza cangwa mubindi biturage nkaho hataba abakeneye ubutumwa ese ko ntarabona mumurenge umwe mugiturage hari insengero 3 ra cash gusa

  • ariko se uyu wise B ntiyamenye ko izo shyanutsi harimo iyavuze ko irwaye mumutwe

Comments are closed.

en_USEnglish