Digiqole ad

Inyungu z’umutungo kamere zizakomeza gusaranganywa haherewe ku bawuturiye – Kagame

 Inyungu z’umutungo kamere zizakomeza gusaranganywa haherewe ku bawuturiye – Kagame

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora bakava mu bukene (UM– USEKE)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora bakava mu bukene
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora bakava mu bukene

Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi ziba mu Rwanda.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu 26 byo muri Afrika no ku migabane yose y’Isi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba ni we wabimburiye abandi mu kwita izina Ingagi, aho yatanze izina rya Hangumurimo ku mwana w’ingagi wavutse mu muryango wa Isimbi, iyo ngagi nyina iyibyara yitwa Rwanda rushya.

Mu bandi bise amazina ingagi 23 zindi harimo umuhanzikazi Butera Knowless watanze izina rya ‘Bubasha’ ku mwana w’ingagi wo mu muryango wa Susa.

Iryo zina ngo yaritanze ahereye ku buryo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abagore ububasha bakaba bagira uruhare mu iterambere.

Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta na we yise izina umwana w’ingagi ‘Indashyikirwa’ ahanini ngo bitewe n’uko ingangi zigira uruhare mu iterambere ry’ibyo igihugu kigeraho.

Hari n’abanyamahanga batandukanye bakora mu bigo byita ku nyamaswa, bagiye bita amazina ingangi ntoya, aho amwe mu mazina ajyanye n’amatsiko abo banyamahanga bagirira ingagi, abandi bazise amazina izitaka ubwiza, abandi bazita amazina y’ubufata.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yashimye uruhare Perezida wa Repubulika agira mu iterambere ry’Intara ayobora, avuga ko uwarivuga bwakwira bugacya.

Yavuze ko Leta iriho ubu ariyo ya mbere ibasha gusaranganya umusaruro uva mu mutungo kamere, aho ukomoka bagasigarana 5% bizafasha mu iterambere ryabo.

Bosenibamwe yashimye imihanda yubakwa mu mujyi wa Musanze na Gicumbi, imihanda miremire izahuza uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi izashyirwa muri Burerera.

Umushyitsi mukuru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ijambo rye yagarutse ku buryo Abanyamusanze basanzwe bazwiho gukora abasaba gukomeza gukora.

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba gukora kugira ngo bivane mu bukene, ndetse ngo ntabwo ‘twavukiye gukena’.

Yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda twaremewe kuba abakene. Ubwo bukene muzi, nta cyiza kibubamo, tugomba kubuvamo byaba ngombwa ku ngufu…izo ngufu mvuga ni imbaraga tuzakoresha kugira ngo tubuvemo, ubushaka azaze abutware.”

Perezida Kagame yavuze ko byose bishoboka kuko iby’ingenzi Abanyarwanda ngo barabifite. Ibyo ni imyumvire, umutekano, ubushake, gukora, ngo ni bimwe mu byagezweho byaherwaho abantu bava mu bukene.

Yasabye abaturage kubungabunga ibyiza u Rwanda rufite bakakira neza ababagana ahanini baba bagenzwa n’ibyiza.

Ati “Abanyamusanze muri Abakozi, gukora tukava mu bukene, nituva mu bukene ibindi kubigeraho biroroha… Iyo abantu basangira bike biteza intambara, turashaka Abanyarwanda bihaza.”

Yavuze ko umutungo kamere udakwiye kuba ikibazo, kuko ngo ikibazo ari ubukene. Ati “Uwariraye ni we uribara ntaribarirwa n’undi, inzara wagize ntawaza kukubwira uko iryana.”

Ati “Turara ijoro nitwe tuzi ikiririmo, nitwe tuzi icyo tudashakamo. Icyo dushaka ni ukuva mu bukene tubwikuyemo, Akimuhana kaza imvura ihise, ibyo nitubigeraho tuzaba abantu bazima bafite ibigira umuntu wishimye.”

Perezida Kagame yashimangiye ko umutungo kamere udakwiyeguca mu kirere aho ukomoka bakawubona urenga gusa. Yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro nubwo hari bamwe babihakana, kandi ngo aho acukurwa bazajya basigarana 5% byo kubateza imbere.

Yagize ati “Aho kugira ngo umutungo ujye ahandi ubanyuze hejuru, bigomba kubanza kubageraho ni yo mpamvu ya 5%, na mwe mukabiheraho mu gakora ibindi.”

Iyo 5% by’umutungo w’ubukerarugendo bushingiye kuri Pariki y’Ibirunga n’ibyoza biyirimo, RDB yawukoresheje mu kubakira ibikorwa remezo, nk’amashuri, amasomero ndetse no guhanga akazi ku baturiye iyi pariki.

Uyu muhango wo kwita izina wabaye ku nshuro ya 11, abantu babaye indashyikirwa mu kwita ku bidukikije muri Pariki y’Akagera, Nyungwe, n’iy’Ibirunga bose bashimiwe ibikorwa byabo.

Abo ni Nyiranizeyimana Talcie, Furaha Godfrey, Nyiramanzi Agnes, Bandorayingwe Gaspard, Mukeshimana na Kwihandagaza Jean.

Umuhango wo kwita izina ni ngarukamwaka, ugakorwa bias n’uko mu muco nyarwanda iyo umwana avutse inshuti n’abavandimwe baza kumwita amazina kandi bishimye.

Abantu bari benshi cyane babukereye
Abantu bari benshi cyane babukereye
Abo bose ni abisi bahaye amazina ingagi ntoya ziheruka kuvuka
Abo bose ni abisi bahaye amazina ingagi ntoya ziheruka kuvuka
Abantu bambitse imyambaro isa n'imisusire y'ingagi baje kwiyereka mu kimbo cyazo
Abantu bambitse imyambaro isa n’imisusire y’ingagi baje kwiyereka mu kimbo cyazo
Mu kibuga wagira ngo ni ingagi
Mu kibuga wagira ngo ni ingagi
Utarebye neza wagira ngo ni ingagi
Utarebye neza wagira ngo ni ingagi
Inyuma mu banyacyubahiro bahagurutse ngo barebe na Perezida wa Repubulika yasaga n'uwatangajwe no kubana abantu bigana ingagi
Inyuma mu banyacyubahiro bahagurutse ngo barebe na Perezida wa Repubulika yasaga n’uwatangajwe no kubana abantu bigana ingagi
Byari biryoshye kubireba
Byari biryoshye kubireba
Abantu bari benshi cyane
Abantu bari benshi cyane
Bitaga amazina ba bantu bigana ingagi ibyo zikora
Bitaga amazina ba bantu bigana ingagi ibyo zikora
Butera Knowless wari wakenye aberewe yita ingagi izina
Butera Knowless wari wakenye aberewe yita ingagi izina
Umupolisi yayise Kavamahanga
Umupolisi yayise Kavamahanga
Uyu 'Muzayirwa' Umunyekongo yashimishije benshi yita ingagi 'Ubufatanye'
Uyu Munyekongo yashimishije benshi yita ingagi ‘Ubufatanye’
Dr Biruta yari aberewe mu mikenyero
Dr Biruta nawe wakenyeye yari mu bise amazina ingagi
Intore z'urukerereza
Intore z’urukerereza
Kuvuna sambwe byajyanaga n'amayugi byari binogeye amatwi
Kuvuna sambwe byajyanaga n’amayugi byari binogeye amatwi
Abanyacyubahiro banyuzwe n'imbyino yahimbiwe ingagi n'uburyo yabyinwe neza
Abanyacyubahiro banyuzwe n’imbyino yahimbiwe ingagi n’uburyo yabyinwe neza
Bizihiwe
Bizihiwe
Ni aho n'aho yeeeee
Ni aho n’aho yeeeee
Iri torero Perezida yarikomeye amashyi
Iri torero Perezida yarikomeye amashyi
Abenshi bari baje bitwaje utu tubendera tujyanye n'igikorwa
Abenshi bari baje bitwaje utu tubendera tujyanye n’igikorwa
Guverineri Bosenibamwe Aime avuga ijambo
Guverineri Bosenibamwe Aime avuga ijambo
Mani Martin ni uko yari yaje yambaye
Mani Martin ni uko yari yaje yambaye
Umuhanzi Mani Martin yabukereye
Umuhanzi Mani Martin yabukereye mu myambaro yera n’iminyururu, isaha n’umukandara bisa na zahabu
Rafiki na we muri Coga Style yari ahari
Rafiki na we muri Coga Style yari ahari
Abanyamahanga bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi bishimye
Abanyamahanga bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi bishimye
Aberewe mu mukenyero
Aberewe mu mukenyero
Akadege gato ka drone kafataga amafoto
Akadege gato ka drone kafataga amafoto
Akavura gahise Sabyinyo yari itangiye guseka
Akavura gahise Sabyinyo yari itangiye guseka

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngo sabyinyo yaritangiye guseka.haha.ariko umuseke rwose izi captions muzikurahe?mwagiye mubibyazamo umusaruro mukandikira abahanzi nyarwanda indirimbo ko bo mbona byabihishe

  • Rwose twishimira uburyo umukuru w igihugu adukangurira gukunda igihu no kugikorera mubryo bwose cyane cyane mumuganda ark nifuzaga ko hazagira umuyobozi utenberere aho bita Kayunbu aho mwunva bacukura imicanga yubaka aya mazu yose meza murebe Umuhanda waho niba haba abayobozi Kandi imodoka ipakiye umucanga yishyura 10000frw uko ije nukuri hakenewe ubuvugizi

  • Rwose muyobozi w’ igihugu dukunda Musanze ifite byinshi bibyara umusaruro ku banyarwanda, ariko ntabwo tucyishimira ibyiza byacu ndavuga umuriro w’amashanyarazi ubu wabaye imboneka rimwe nyamara dufite ingomero zigera kuri eshatu, twavuga n’amazi nyamara dufite Mutobo mpenge, kigombe, mukungwa…. twibaza icyo tuzira bikatuyobera. Mudutabare umwanda utugeze igati.

Comments are closed.

en_USEnglish