Digiqole ad

Inyungu ziri inyuma y’akajagari mu Mujyi wa Kigali zirashyira mu kaga ishoramari

 Inyungu ziri inyuma y’akajagari mu Mujyi wa Kigali zirashyira mu kaga ishoramari

Hashize iminsi igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali gitangiye gushyirwa mu bikorwa. Kimwe mu byaranze iri shyirwamubikorwa birimo kwimura abantu no kubatuza ahantu heza hagenewe guturwa, no kwimura ibikorwa by’ubucuruzi hirya no hino mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bikimurirwa ahabugenewe hajyanye n’igishushanyo mbonera.
Ni muri urwo rwego hirya no hino muri uyu mujyi hatangiye kubakwa inzu zigezweho cyane cyane iz’ubucuruzi, inzu zo guturwamo zigezweho, amashuri n’amavuriro ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Kugira ngo ibi bibashe kugerwaho, Leta y’u Rwanda yashishikarije abashoramari kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera bubaka inzu n’amacumbi bigezweho. Gusa uko iminsi itaha bamwe mu bashoramali batangiye kurira ayo kwarika nyuma yo kubona ko bagenda barushaho kugwa mu gihombo ndetse kuri ubu za ‘cyamunara’ zarushijeho kwiyongera  bitewe nuko bamwe bananiwe kwishyura banki.
Harashyirwa mu majwi inyungu za politiki ziri hejuru y’inyungu z’ishoramari
Iyo uganiriye n’impuguke  mu birebana n’ishoramari bavuga ko abashoramali b’Abanyarwanda  cyane cyane abashora imari mu nyubako haba izo guturwamo cyangwa se amasoko agezweho  basa naho batabanza kwiga isoko ry’ibyo bagiye gukora ahubwo bagatwarwa n’imvugo z’abanyapolitiki zibashishikariza gusukura Umujyi, guteza imbere imiturire n’ibindi bikorwa by’iterambere, nyamara ntibabanze gukora inyingo z’abazakoresha izo nyubako zabo.
Kenshi ngo aba banyapolitiki bababwira ko bazabafasha mu kubona abakiliya hacibwa utujagari tuvugwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyamara ahubwo ka kajagali gaterwa  na bamwe mu bafata ibyemezo byo ku gaca.
Umwe muri bo yagize ati “uzarebe abubaka amasoko yitwa ko ari aya kijyambere hano mu mujyi wa Kigali. Benshi bubaka amagorofa bashingiye ku cyizere cy’ubuyobozi ko bazaca akajagari k’amasoko ashaje nka Biryogo, Kimisagara, Nyabugogo, Rwezamenyo, Kimirongo n’ahandi… nyamara iyo aba bashoramari bamaze kuzuza inyubako bategereza abakiliya bagasa nkaho aribo bakwiye gusubira inyuma bakajya kwinginga abakiliya, rimwe na rimwe  bagahora bapfukamye imbere y’abayobozi ngo bace ka  kajagari gaterwa n’amasoko ya hato na hato amwe yamaze no guhinduka nk’amanegeka ari ko bigasa nko kugosorera mu rucaca!”
Bamwe mu bagafashe icyemezo cyo guca utujagari  nibo  bafite ibikorwa aho turi
Kimwe n’amasoko ashaje yahoze ari aya Leta adafungwa, mu Mujyi wa Kigali hanavugwa akajagari gaterwa n’amagaraji ya hato na hato akinyanyagiye mu makaritsiye y’Umujyi nyamara abashoramali barashishikarijwe kubaka inyubako igezweho y’aho ayo magaraji agomba gukorera.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko impamvu zituma aya masoko adafungwa ngo abayakoreramo  bajyanwe ahantu hajyanye n’icyerekezo bishingiye ahanini ku kuba abayobozi bamwe bagafashe ibyemezo byo kuyafunga ari bo ba nyiri ibibanza biri mu masoko agomba gufungwa. Uretse n’ibyo kandi ngo hari n’abandi bagiye bayafitemo inyungu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’Amashyirahamwe akora isuku, atwara imyanda, acunga umutekano n’abandi mu nzego zitandukanye.
Mu minsi yashize ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagiranye inama n’abacururiza muri aya masoko ashaje ya Leta, bubwira abayakoreramo ko bagomba gushaka ahandi bajya gukorera kuko ayo masoko atakijyanye n’igihe, yemwe ko agomba gutezwa cyamunara abashoramari bakahubaka izindi nyubako zijyanye n’igihe.
Ibi byatumye abacuruzi bamwe bafata iya mbere bajya gushaka aho bakorera mu masoko agezweho yubatswe n’abashoramari nk’isoko rya Nyabugogo (Amashyirahamwe Modern Market) ndetse no ku Gisozi, Bishenyi n’ahandi. Gusa ariko abamaze kugera muri aya masoko ubu bavuga ko babangamiwe mu buryo bukomeye n’abagicurururiza muri ya masoko y’akajagari (Biryogo, Rwezamenyo) yagombye kuba yarafunzwe tariki ya 23 Mata 2018 kuko aribwo yagombaga gutezwa cyamunara.
Aba bacuruzi bavuga ko Akarere ka Nyarugenge kabatengushye kakanga gufunga amasoko  kari karamaze kubabwira ko bakwimurwamo none kuri ubu abayacururizamo bakaba bica isoko kuko basa n’abatagira aho bahagaze.
Umuyobozi wungurije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ntawabujije abacururiza muri ayo masoko yafunzwe gucuruza!
Ibintu byatunguye benshi kumva umuyobozi wo kuri uru rwego ashishikariza abaturage kureka amasoko ajyanye n’igihe ahubwo bakaguma mu manegeka.
Yagize ati Inama njyanama imaze kwemeza ko amasoko agomba kugurishwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, yadusabye ko tujya kumenyesha abacuruzi icyo cyemezo ko hariho gahunda yo kuyagurisha ndetse ko bashobora kwishyira hamwe kugira ngo na bo niba babishoboye babe banakusanya amafaranga bahagure nk’abantu bahakoreye.”
Akomeza avuga ko iyo nama irangiye bamwe mu bacuruzi bahise bafata icyemezo cyo kujya gushaka ahandi bakorera.
Ati “Gufata umwanzuro wo kugurisha ni kimwe no gufunga isoko ni ikindi, kuko niyo ugurishije ntabwo umushinga uhita ushyirwa mu bikorwa ako kanya, uguze afata umwanya wo gutegura. Nta mucuruzi twigeze tubwira ngo nagire vuba ave aho yakoreraga.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyemezo cyo kwimura abacururizaga mu isoko rya Rwezamenyo na Biryogo kizashyirwa mu bikorwa igihe isoko rizaba ryabonye urigura.
Hari amakuru avuga ko kimwe mu bituma inzego z’ubuyobozi muri Nyarugenge zidafunga aya masoko ngo biterwa n’inyungu zimwe  na zimwe zihishe inyuma yaryo. Nubwo abantu babivugira mu matamatama batinya gutanga amakuru ku buryo bwimbitse bavuga ko uretse no kuba hari abayobozi bamwe bafitemo ibibanza bashaka kubanza gukuramo icya cumi ngo hari n’abacuruzi bamwe basa n’abagize aya masoko indiri ya magendu cyane cyane imyenda ya caguwa, aho ngo bitwikira ijoro bakaza kuhahamburira amabaro kuko mu masoko agezweho batabitinyuka kubera za camera zishinzwe gucunga umutekano w’ibibera mu masoko.
Inyandiko ya UMUHIRE Valentin

0 Comment

  • Hakenewe ko Igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Kigali cyavugururwa vuba na bwangu kugira ngo imyubakire yo mu mujyi wa Kigali isobanuke. Ntakuntu wambwira ko za Busanza, Gsogi, Kicukiro Kagarama, Karama Kanombe, za Kimironko hose haba harimuhagomba kubakwa ama Etages nayo atari munsi ya 3 ngo bizashoboke ugereranije nubushobozi bw’abanyarwanda. Ikindi gikomeye nuko nahitwa ko ari mumugi byibura wavuga ko hakubakwa Etages byibura zikaba zabona abazikoreramo cg bazikodesha naho byananiranye kubaka ayo ma Etages ngo umbwire ko murizo nkengerro za Kigali navuze haruguru ariho bizashoboka. Urugero ku Gisimeti ubundi muri Master plan biteganijwe ko hagomba kubakwa ama etages kandi menshi ujya hejuru ariko byarananiranye none Umujyi wa Kigali watanze uburenganzira bwo Gusana amazu magufi ari Gisimenti byibura akagaragara neza ngira ngo abanyura Gisimenti cg abahakorera murabona uburyo gusana amazu yarasanzwe ku Gisimenti birimbanije ndetse amenshi yararangiye, Tukaba rero twisabira umujyi wa Kigali kuvugurura vuba Master plan tukabona uko twubaka kuko harabantu benshi cyane bafite ibibanza iyo za Busanza, Karama Kanombe, Gasogi, Kicukiro Kagarama bananiwe kubaka izo Etages none bakaba bishwe no gukodesha kandi bakabaye bariyubakiye amazu yabo. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish