Digiqole ad

Inyinya yaba itera ishaba muri showbiz mu Rwanda ?

Benshi baba bibaza iki kibazo bitewe n’uko bamwe mu bafite aho bahuriye na showbiz mu Rwanda bafite inyinya ubona hari aho bageze (hano mu Rwanda)

Knowless

Abaririmbyi batandukanye nka King James, Aimé, Alpha Rwirangira, Naason, Knowless, VD Frank ndetse tutibagiwe na Meddy nubwo yibera I mahanga aba ni bamwe mu bazwiho aka kantu benshi bita akarango k’ubwiza (mu kinyarwanda) n’ubwo abandi bo bavuga ko ari ubumuga bwo kubura iryinyo.

Hari n’abandi nka Mike Karangwa (ukora  kuri Radio Isango Star) ndetse na Richard Kwizera nawe ujya ukora kuri Showbiz kuri television y’u Rwanda, Miss Jojo nawe yahoranye inyinya, (nubwo ubu yashyizemo iryinyo rishya) ndetse na Dr Claude we uyifite ku menyo yo hasi, aba ni abandi nabo usangana inyinya.

Ntawakwanzura ko inyinya itera ishaba cyangwa amahirwe muri showbiz mu Rwanda, hato hatagira underground (abaririmbyi bakizamuka) ibyuka ijya kwikuzamo rimwe, ariko aka ni kamwe mubyo urubyiruko rwita ngo ni “udukoryo”

King James
Naason
Alpha Rwirangira
Alpha Rwirangira
Richard Kwizera
Richard Kwizera
Mike Karangwa
Mike Karangwa
Aimé
Aimé Uwimana uririmba Gospel
VD Frank
VD Frank
Dr-Claude
Dr-Claude
Ngabo Meddy wibera mu mahanga

Plaisir Muzogye
Umuseke.com

32 Comments

  • mwibagiwe kanyombya

  • Hahaha hihihi
    Ko nanjye ndi manyobwa se? Aho sinaba naracikanwe? Ariko mugende muzi kureba kure rwose, muri abanyamakuru b’umwuga mukomeze mutere imbere, abatipe nkatwe twajunditse amazamu natwe twaratanzwe dore bagenzi bacu babaye aba star

  • nonese abtazifite ko aribo benshi muri shobiz!!???

  • hahahahahaha

  • haahah, Uwimana uririmba gospel iwe nibihanga pee.

  • ntimuziko inyinyz zri uburwayi ubundi ayo menyo bayashyiramo ibyuma bituma afatana, ariko kuko mu rwanda bitahaba niyo byaba bihaba bihenze abantu bagakurana inyinya

  • hari aho mwitiranije inyinya nibihanga nka na kanyombya nawe kagakwiye kuzamo rero!!!!!!!!!!!!

  • sha Richard we ni igihanga! naho ubundi mumenyeko mugiye mu bihugu bya USA, cg EU, babashyira mu bigo by’ibimuga nka za GATAGARA zo mu Rda, kuko bo babifata nko kuba utujuje ingingo zawe z’umubiri! urunva ko ibyo twiratana hano iwacu, byahinduka indwara, bakakohereza no mu bitaro urebye nabi!

  • Hahahhhh!ntago ari iryinyo babura,ni ubumuga(abnomal).bakagombye gufunga ayo marembo arimo,bagasa nabandi gusa mumifuka…?

  • ahhahahahha bamwe amenyo abaya ra vuye mo ariko mbabwize ukuriko uzaza U S A azaze yitwaje niri ndi ryo gushyira mo kuko bate mera amanyina ahubwo wasanga MEDDY ntaniyo akigira kuko iyuhageze ufite inyinya bakugira inama yokujya kwamuganga kugirango bagushyiriremo irindi aba under ground bo ngaho namwe ni mujye kuya kuzamo ndumva murwanda umuti wa under ground wabonetse !!!!!!!!!!!!!!!!

  • aime yakutse iryinyo iriya si inyinya,aribyo kanyombya yaba aza mu bandi

  • aime yakutse amenyo abiri!!

  • turayamaramo tu ! maze natwe tube stars

    • kabisa nukuyakura ejo tudasigara muri showbiz

  • mwibagiwe benshi: nzovu,nyinawambogo,sekaganda,nundi ntazi izina rye nawe w’ igikuri!

  • Ariko noneho ndumiwe burioya se an UWIMANA Aime nawe ni inyinya cga sha washakaga kumukina kumubyimba ko ntamenyo afite nyamara Praisir nakazi kawe ujye ureka kwitiranya ibintu wangu inyinya nigihanga biratandukanye kabisa

  • Mwibagiwe na KANYOBYA!!!

  • na BIRIMOYEZU Joseph

  • nge ndabona AIME atari inyinya ahubwo ni IGIHANGA

  • MBEGA BA MAPENGU.BIRIYA N’UBUMUGA ARIKO DR CLAUDE WE NIBYO YIGIZE”GUCONGA”

  • Ariko Abanyarwanda uzi ko mutazi yuko imana ibakunda, ko yabahaye ibyiza gusa gusa, abo bavuga ngo bateramo irindi ryinyo cg ngo bagashyiramo bya byuma murabo ukuntu Knowless na Meddy baseka neza bigatuma baba na beza. None umuzungu muhora muzi yuko agezweho ngo ibyo akora cg avuga nibyo bigezweho arinjyewe mfite amenyo meza nkaya Knowless imana yayampaye sinashyiramo ibyo byuma cg amenyo mwifuza ngo muhawe na banya USA. nitera gusa nkabo buriya se nibeza kurusha aba bantu mbona bafite inyinya biherewe n’Imana.

  • ARIKO MURASETSA RWOSE

  • hahahahaha icyakora uhereye kuri article ugakomeza na comments seriously mwatuma umuntu ahera umwuka no guseka ark da Aimee ndabona rwose birenze inyinya…

  • ARIKO ABANTU MURABAGOME KWERI,NA AIMEE NGO INYINYA?NAMWE NTIMUZABURA UBASHINYAGURIRA! IGIHANGA.COM

  • AIME MWAMYIBESHYEHO SI INYINYA AHUBWO NI AMAZAMU

  • Aime we ni inyinya ebyiri ntabwo ari ibihanga.hahahahaha
    naho Miss Jojo Barikuyemo akina karate ubu rero yarisubijemo ngo mutazanjya mumushinyagurira nka Aime muvuga ngo ni inyinya.

  • iyanyayo ni iya knowles buriya murareba mugasanga kanyombya mutaramwibagiwe koko,inana mbi!

  • ababose babuze amenyo ntibikagutangaze usanze aribo barya ibigori byinshi kurusha abandi kandi batabihirika nk’inkoko

  • umva man inyinya ni danger tuu bano bana barakeye kabisa ariko sibyo bituma baba aba star ahubwo ni promoting yabo ariko aime we ni danger.

  • mujye mwiyakira uko Imana yabaremye,ubudasa butera ubwuzuzanye.Udafite ubwiza ku menyo abugira ahandi.Nta mwiza wabuze inemge na Nyirahuku igira amabinga,uwo ni umugani wa kinyarwanda.

  • Inyinya ni umuzi wa muzika mu Rwanda kbsa arko mwumva amajwi yabo basore n’inkumi?

  • ndashaka kumenya amakuru kuri knowls yubuzima bwe kuva primary kugeza abaye umuhanzi.

Comments are closed.

en_USEnglish