INYAMIBWA zerekanye ko umuco mu mbyino ugihari
Remera – INYAMIBWA, Itorero ry’umuco nyarwanda rigizwe n’abana bari hagati y’imyaka 19 na 25 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ryongeye gutaramira abo mu mujyi wa Kigali kuri uyu mugoroba wo kuwa 02 Kanama kuri stade Amahoro. Abantu bari bitabiriye iki gitaramo banyuzwe cyane n’imbyino z’aba bana ndetse Ministre w’Umuco arabagororera.
Ni igitaramo cyatangiye saa moya z’umugoroba zibura iminota, iri torero rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande ryatangiye zibyinira abari aho imbyino zoroheje ariko zinogeye ijisho.
Nyuma y’igice cya mbere cy’imbyino Nduwayo Jean Paul uyobora iri torero yibukije ko Inyamibwa ari itorero ry’urubyiruko rugamije gukomera ku muco w’igihugu cyabo.
Ministre Mitali Protais ufite umuco mu nshingano ze, nawe wahawe umwanya yashimiye cyane iri torero guhozaho kwaryo, uburyo rigenda ryivugurura bamwe barangiza amashuri hakaza abandi bagakomereza kubyo bakuru babo basize.
Nyuma y’uko Ministre Mitali yari amaze kunyurwa n’igice cya mbere cy’iki gitaramo, yemereye iri torero ko Ministeri ayoboye igiy kujya ikorana nabo mu bishoboka ndetse ko nibikunda bahera mu kwezi gutaha kwa Nzeri.
Iki gitaramo cyabereye mu ihema kibaye nyuma y’iminsi 496 bakuru b’aba bana bari mu INYAMIBWA umwaka ushize nabo bataramiye muri iri hema ry’umuco bakanyura abari bakitabiriye.
Igitaramo cya none kitabiriwe n’abandi banyacyubahiro nka Ministre w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’Urubyiruko Nkuranga Alphonse, Senateri Laurent Nkusi, umusaza Kalisa Rugano n’abandi.
Igice cya kabiri cy’iki gitaramo cyaranzwe n’imbyino zashimishije abantu cyane zirimo ikinimba, ikinyemera, n’imihamirizo y’abasore ibyivugo n’ibindi byashimishije cyane abitabiriye iki gitaramo.
Photos/R M Rutindukanamurego
Roger Mark Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW