Digiqole ad

Inteko ishinga amategeko irikoma Expo-2013

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kabiri tariki esheshatu Kanama, Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana yatangaje ko Abadepite bafite impungenge ku mategeko arengera abana atubahirizwa nk’uko bikwiye, by’umwihariko atunga agatki Imurikagurisha(Expo) rya 2013 nka rumwe mu ngero za hafi, aho abana badafite imyaka 18 birirwa banywa inzoga basinze.

Abadepite basanga udashobora gutegura ejo hazaza heza, ufite abarimo kwangiza abana bato n'urubyiruko

Abadepite basanga udashobora gutegura ejo hazaza heza, ufite abarimo kwangiza abana bato n’urubyiruko

Mukantabana yavuze ko atirengagiza ubushake n’ibyo polisi ikomeje gukora mu rwego rwo kurengera abana, ariko akagaragaza ko muri Expo naho hari ibikorwa bigayitse bibusanije n’amategeko arengera abana, anasaba Polisi kugira icyo ikora mu maguru mashya.

Avuga ko afite amakuru ko aho inganda zitandukanye zikora inzoga zimurikira ibikorwa byazo, hirirwa abana badafite imyaka 18 banywa inzoga, ndetse anatunga agatoki Bralirwa.

Yagize ati “Mfite amakuru ko muri stand zicuruza inzoga nko kuya Bralirwa hirirwa abana bari munsi y’imyaka 18 banywa inzoga zagabanirijwe ibiciro.”

Twagerageje kuvugana na Hannington Namara, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera “Private Sector Federation (PSF)” ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyigeze atwitaba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangarije Umuseke ko aya makuru batari bayazi ariko ngo ubwo bayamenye bagiye gushyira ingufu mu kubirwanya.

Agira ati “Twashyize ingufu nyinshi mu kurinda no kubahiriza amategeko arengera abana, birimo no kumurinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge, abantu bose bakwiye kujya batumenyesha hakiri kare, kuo amakuru yabo ari adufasha guhashya ibyo byaha.”

Witegereje ibyaberaga mu imurikagurisha rya 2013 risozwa kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kanama, ubona ko ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera abana ririmo ikibazo kuko usanga abana badafite imyaka 18 birirwamo banywa inzoga, babyina kugeza mu masaha ya nijoro cyane, bakora n’ibindi bikorwa bitandukanye bitajyanye n’ikigero cy’imyaka yabo.

Ibi ariko bishobora no gushimangira kudohoka kw’ababyeyi n’abarera abana kuko usanga akenshi amafaranga abana banywera baba bayahawe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera.

Ku rundi ruhande ariko wananenga PFS idashyiramo amabwiriza akarishye abuza ibikorwa nk’ibyo, ndetse n’inzego z’umutekano nka Polisi ntiwazishima kuko byose bibera mu maso yayo kuko muri Expo harimo abapolisi benshi bacunga umutekano.

Iyi foto y'abana babyiniraga ibihembo kuri Stand ya Inyange Industries mu maa tatu z'ijoro

Iyi foto y’abana babyiniraga ibihembo kuri Stand ya Inyange Industries mu maa tatu z’ijoro

Muri ayo ma saa tatu z'ijoro kandi kuri stand ya Bralirwa haba hacyuzuye urubyiruko rwifatira ibyo kunywa bitandukanye bikorwa n'uru ruganda birimo ibisembuye n'ibidasembuye

Muri ayo ma saa tatu z’ijoro kandi kuri stand ya Bralirwa haba hacyuzuye urubyiruko rwifatira ibyo kunywa bitandukanye bikorwa n’uru ruganda birimo ibisembuye n’ibidasembuye

Vénuste Kamanazi
UM– USEKE.rw

en_USEnglish