Digiqole ad

“Inkunga zitangwa nizishingire ku kubahana no kubaha gahunda z’abazigenerwa” Kagame

Mu nama iri kwiga ku musaruro uva mu nkunga zigenerwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ku isi, nkumwe mu bitabiriye iyi nama, President Kagame kuri uyu wa gatatu mu ijambo rye yasabye ko uburyo izo nkunga zitangwa bukwiye guhinduka, bugashingira kubyumvikanyweho mu nama nkiyi y’i Paris n’iyabereye Accra mu 2008.

President Kagame avuga ijambo rye/ Photo Internet
President Kagame avuga ijambo rye/ Photo Internet

Kagame yavuze ko yishimiye ko iyi nama iri kubera mu gihugu (Korea y’amajyepfo) mu myaka mirongo itanu ishize cyahoze gihabwa inkunga, ariko uyu munsi kikaba kiri mu bitanga inkunga ku bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Avuga ko n’ibindi bihugu byinshi muri Asia byageze kuri iyi ntera.

Mu gihe muri iyo myaka ishize Africa yo yahawe miliyari igihumbi z’amadorari ya Amerika, nyamara igipimo cy’izamuka ry’ubukungu kikaba kiri hasi kurusha mu myaka y’1970, ndetse ko bishoboka ko ibihugu byinshi bya Africa bitazabasha kugera ku ntego z’iterambere ry’ikinyagihumbi.

Ku rundi ruhande ariko, President Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize, ubwo amahanga yagabanyije inkunga n’ishoramari akora ku mugabane wa Africa kubera ihungabana ry’ubukungu,  ibihugu bya Africa byinshi byagaragaje izamuka mu bukungu. Bityo ko Africa abona itanga ikizere.

Izi ngingo ebyiri zinyuranya, president Kagame yasabye ko iyi nama yazitekerezaho cyane, “Kuki mu myaka ya kera inkunga zari nyinshi zitatanze umusaruro wari witezwe? Kuki mu myaka micye ishize hatanzwe inkunga nke ariko Africa ikagaragaza umusaruro?

Kuri Kagame, yavuze ko guhindura imyumvire no gukoresha bicye bihari neza birimo n’izo nkunga, aricyo cyambere gikenewe.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME
Perezida Paul KAGAME ageza ijambo rye ku nama ya Busan

Mu ijambo rye, President Kagame yasabye ko iyi nama iri kwiga ku musaruro w’inkunga “Aids effectiveness” ikwiye no gutekereza ku gutanga inkunga mu buryo bw’ishoramari mu bihugu.

Nkuko twabivuze i Paris (2005) tukanabishimangira i Accra (2008) twemeje ko inkunga zigenerwa ibihugu zajya zikurikiza gahunda ibihugu bifite (Nation’s systems) nyamara ibihugu nterankunga byinshi birenga kuri ibi, nubwo rimwe na rimwe utabirenganya bitewe n’uko zimwe muri izo gahunda z’ibihugu bigenerwa inkunga zidakomye cyangwa zidashyirwa mu bikorwa” President Kagame

Bamwe mu baterankunga nka UK, European Union, Banki y’Isi n’abandi, ngo bahisemo gutera inkunga zabo ibihugu bya Africa bazinyujije muri gahunda z’iterambere zihari, aho nabo bazamo nk’abafatanyabikorwa bakanagira uruhare mu ikoreshwa ry’inkunga zabo, ibi bikaba byaratanze umusaruro nkuko Kagame yabisobanuye.

President Kagame yagize ati: “ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bifite inshingano gukoresha neza inkunga bihabwa muri gahunda z’iterambere zihutirwa ku gihugu, abatanga inkunga nabo bagomba kubahiriza ibyo bemerera mu nama mpuzamahanga nkizi

President Kagame kandi yavuze ko izi nkunga zitangwa hari impungenge ko zishobora guhinduka inzitizi ku iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ndetse ko zishobora no kongera kugengwa (dependence) n’ibihugu nterankunga ku bazigenerwa. Hakazamo no gusuzugura gahunda ibihugu byihaye ngo zitere imbere.

Kubwa President Kagame, ngo asanga umwanya munini utagatakariye mu kumvikana no gusinya amasezerano y’uko inkunga zizakoreshwa n’icyo zizamara, ahubwo izo nkunga zikwiye kuza mu buryo bufitiye akamaro impande zombi (uwakira n’utanga) bityo abazitanga bakaba banazizana mu buryo bwo gukora business muri ibyo bihugu. “ Ku bwanjye, niko numva inkunga zarushaho kugira akamaro kubo zigenewe kandi ku buryo burambye” President Kagame.

Mu gusoza ijambo rye, President Kagame yavuze habaho ikizere muri ubu bufatanye no kumva ko inshingano zisangiwe n’impande zombi zubakiye ku ntego imwe. Asaba ko iyo nama ya Busan yafatirwamo imyanzuro y’ubufatanye bwisumbuyeho, bushingiye ku kubahana.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • THANK YOU MR PRESIDENT, FOR YOUR STAND ON AIDS EFFECTIVENESS, LET THEM COME HERE
    IN OUR COUNTRY AND HAVE A STUDY TOUR ON HOW AIDS ARE — USED IN RWANDA AND SEE HOW IT HAS BENEFITED BENEFERIES.
    THANK YOUR ONCE AGAIN.

  • ni byiza cyane HE garagaza ukwihesha agaciro nyakuri kuko uguhaye akakwereka nuko ukora byose nikimwe nuko yaza agakora bikamwitirirwa nubundi arikose ko tutorohewe natwe SINZI NGO ONATRACOM YAHOBYE MIRIAL ZIRENGA ENYE UMUJYI WA KGL NAWO NGO URI MUGIHOMBO HAKAA MUDASOBWA ZAGUZWE ARI IBIPFU NANDI MAKOSA MENSHI UMUGENZUZI AKOMEJE KUGARAGAZA MWICUGWA RYU MUTUNGO WABATURAGE UBWOSE IMVUNE HE AVUNWA NABO BAKORANA NTIGARAGARA ICYANTANGAJE NU KUMVA NDAYISA ASABA NGO IMBABAZI KU MAKOSA YAKOZWE HANYUMA SE AMAFARANGA BIZAGENDA GUTE AHERE nu kwisubira ho naho ubundi rubanda rurahahangayikira

  • Mr. Kalisa, words are powerful and therefore words matter. So, before posting anything on this forum, just check the spelling of what you write. It’s not AIDS effectiveness, it’s AID effectiveness. AIDS is an illness, whereas AID is a form of assistance (money, personnel, mental, logistics, etc). Also, it’s BENEFICIARIES and not BENEFERIES. I know i sound as if i’m being harsh on you but i’m really not. Spelling errors just make me sick. ALUTA CONTINUA!!

  • Hee mbega sit nziza wee !! ndabashimiye cyane k’ubwirijambo rya Nyakubahwa paul Kagame hari hakwiye site zitanga amakuru gutya zidatukana cyangwa zivaga mubindi bitagira umumaro,imana ibahe umugisha kubwibikorwa byiza mutugezaho.

  • NYAMUNEKA JYA UBABWIRA ARIKO WIBUKE KO KHADAFI NTA NKUNGA YABO YABONAGA CYANGWA NGO AYIBAHE AHUBWO YAZIZE KO YARI YISHOBOYE NO KUBA YARASHAKAGA KO AFURIKA IBACIKA NTIBAKOMEZE KUYIGIRA UMURIMA BASARURAMO UBWO RERO NAWE UZAJYE UVUGA ARIKO UZI KO BZRIYA ARIBO BATWARE B’ISI IYABA ATARIBO NTIBABA BARAJE NGO BAVUGE KO MU RWANDA NTA RWINYAGAMBURIRO RUHARI POLITICAL SPACE.CYOKORA NANGE NEMERANYA NAWE KO TUGOMBA GUKORA TUKITEZA IMBERE IBYO KUDUFATA AKABOKO TUKABISEZERERA.

  • Dufite umuyobozi kweri ni ImpanoImana yaduhaye ni Igihozo, komereza kandi Imana ijye igufasha kuko uduhashyiriza agasuzuguro ka biriya bihugu bikize. Afrika nayo izategeka isi!!!

  • Twizeye ko impanuro zatanzwe nabafashe amagambo izagenderwaho haba kubafashwa ndetse n’abafasha mu byukuri hagakwiye kubaho ubwuzuzanye ubwumvikane n’ubwubhane!

  • ubwo inkunga zatangwaga ari nyinshi ni nko zasubiraga aho zavuye ku bwinsi kuko icyo gihe hatangwaga inkunga hakaza n’abayiherekeje kureba uko ukoreshwa akaba ari nabo bayikoresha,ubwo bakanahembwa akayabo kavuye muri iyo nkunga ubundi bakitahira ubona icyo yatangiwe ntacyo igezeho ahubwo yarafashije aho yaturutse.

  • Twishimiye uburyo umuyobozi wacu akomeje uca agahigo itanga ry’ibiganiro kandi bigaragara ko ibyo atanga hari icyo bigeza kubo abwira1 So ni byiza kandi biduhesha ishema! gusa tunarushaho kwima amatwi abahuhera gusa ntacyo bakora !ubwo abo mvuga bariyizi nta mpamvu yo kurondora cyane! Murakoze!

  • H.E ndagukunda nkabura icyo ngukorera wakoze rwose kuvugisha ukuri Sibo Mana. kandi humura pe iki gihugu tuzagihindura America ya Afrika turi kubitegura turakwishimira cyane imana ikongere umugisha, iguhe gutsinda muri byose ikwishimire cyane

  • Murakoze,

    ni byiza cyane kutugezaho ijambo “Umukuru w’Igihugu” yavugiye i BUSAN. Bituma dushobora kugendera ku gihe, kandi tukamenya umwuka uba uri muri bene ziriya nama mpuzamahanga.

    Kuri jyewe cyakora, ku Banyarwanda benshi, ibyo HE KAGAME avuga turabisobanukiwe kabisa. Ibitekerezo kimwe n’ibyifuzo bye byafashe imizi, byatugeze mu maraso, tubihorana k’umutima. Mbese ibyerekeye „ITERAMBERE LIRAMBYE KANDI NYAKURI“ birimwo biraba umuco kuri twe.

    Jyewe wandika ibi, ntabwo mvugira kuvuga gusa. Ntabwo ntinya kuvuga icyo ntekereza. Kandi mbere yo kunenga abandi, iteka ngerageza kwitangiliraho.

    Jye rero iyo nibajije nkisubiza, nsanga hariho byinshi nkwiye gukosora mw’iterambere ryanjye bwite, mu muryango wanjye.

    KUBAHO UKO NDESHYA. Mu by’ukuri, reka mbabwire mberurire.

    Iyo ndebye amafaranga umugore wanjye na njye ubwanjye duhembwa, iyo ndebye amafunguro yacu ya buri munsi kimwe n’amazimano y’abashyitsi ba kila siku. Iyo ndebye umutungo wanjye, iyo ndebye intwererano mpa abavandimwe bo hafi na kure. Iyo nzirikanye ibi byose hamwe n’ibindi ntiriwe ndondora, nsanga nkwiye kwikosora. Kuko ntabwo ngendera ku gihe, isi y’ubu igenderaho……..

    Mbese usibye amakabyo, jyewe kimwe n’abandi Banyarwanda benshi nzi, tugendera, dutsimbaraye cyane k’umuco wa kera, umuco wa GIHANGA. Rwose wagirango jyewe nibera m’u Rwanda rwa kera. Kera abazungu batarasesekara i RWANDA. Kera ku ngoma y’Abami. Kera ku gihe cya RUGANZU NDOLI cyangwa KIGERI BARYINYONZA.

    Mu bwonko bwanjye, ubukungu-nyabukungu ni inka n’urutoki. Naho amafaranga ni amahera nyine, ni amabyi ya shitani. Rero iby’amafaranga ni iby’abazungu. Hasi k’umusenyi, ntabwo mbisobanukiwe neza neza!!!

    Ngomba byanze bikunze guhindura imyiyumvire yanjye. Kuko nubwo muri rusange nitwa ngo ndi impuguke, kuri uru rwego ndi INJIJI-BUJIJI. Cyane cyane ibyerekeye KUZIGAMA no kwitega iminsi ni amasomo ngomba gusubiramwo. Wagirango mw’ishuri babyigishije, jyewe nisinziriye, ndimwo nkubita umugono!!!

    Banyarubuga bavandimwe, muramenye ntabwo ntukanye. Na mwe mwinenge kandi muterere akajisho hakurya no hakuno. Mwitegereze iruhande rwanyu, mu ngo z’abavandimwe n’abaturanyi. Ndabarahiye ibyo mvuga murasangamwo impeke y’ukuri……

    TRADITIONALISM IS A SICKNESS IN RWANDA. A MONETARY CULTURE IS PARAMOUNT. FINANCIAL DISCIPLINE IS NECESSARY. SAVING IS THE KEYWORD. ABSOLUTELY!!!

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

  • Ndashimira Umuseke.com utugezaho amakuru y’imena,tukabasha kuba updated tukamenya ibintu biri kubera hirya no hino kwisi.By’umwihariko munyemerere nshimire NYAKUBAHWA President wa REPUBULIKA kubera performance agaragaza aho ari hose,bityo igihugu cyacu kigahabwa agaciro, n’aho tugeze hose bakatwubaha.Mugire amahoro!

  • igihe cyose muzajya mwaka infashanyo mugomba gukurikiza amabwiriza yabazibaha? kuko bigaragara ko bazibaha namwe mugahitamo kuzigira izanyu? ibyo kagame avuga rero nasubize amerwe musaho igihe cyose azaba yaka infashanyo bazajya bamubwira uko agomba kuzikoresha niba atabishaka azareke kuzaka lol, naho kwihenura kubazungu igihe ntikiragera kuko u rwanda rubona 60/100 ya bije ivuye kubazungu ubwo bayihagaritse mwawunywa

  • Nsekejwe first nuwitwa M..yinyoni! ubwo kweli hari any assistance the bearer of such a name can offer?
    Gusa kubijyanye na aid effects, bamwe bavuga ko “Uguza ari umugaragu w’umugurije” kd na Alpha blondy yari afite raison ubwo yagiraga ati la DEMOCRATIE DU PLUS FOR EST TOUJOURS LA MEILLEURE”.
    So, 2wind up, dukeneye gukora cyane for our nation, bihereye kumuntu kugiti cye(individual)kugeza ku bantu muri rusange kugira ngo TWIGENERE ICYO DUKORESHA THE RESULT OF THE WORK OF OUR OWN HANDS!
    REGARDS

  • we shall see

Comments are closed.

en_USEnglish