Ingagi zo mu birunga by'u Rwanda na Congo ziyongereyeho 26% kuva 2010
*Ziyongereyeho 124 mu myaka umunani ishize.
Ibarura rishya ryakozwe ku bufatanye bw’u Rwanda, DR Congo na Uganda bwagaragaje ko ingagi zo mu birunga zikomeje kwiyongera, zikaba zaravuye kuri 480 mu 2010 ubu zigeze kuri 604 nk’uko bivugwa na Gorilla Fund.
Abashakashatsi bakurikiranira hafi izi ngagi zo mu Birunga bishimiye iyi mibare mishya yatanzwe n’iri barura kuko ngo igaragaza ko umuhate ikigo ‘Dian Fossey Gorilla Fund’ ndetse n’ibihugu zibarizwamo bakomeje gushyira mu kuzirinda uri gutanga umusaruro.
Dr. Tara Stoinski, umuyobozi akaba n’umukuru w’ubushakashatsi muri ‘Dian Fossey Gorilla Fund’ ati “Iyi nkuru iragaragaza umusaruro mwiza wo kubungabunga (ingagi) mu gihe inkuru nka bene izi bigoye kuzumva,… abagira uruhare mu kuzirinda bose bafite byinshi byo kwishimira.”
Ubu izi ngagi 604 ziri mu birunga by’u Rwanda na DR Congo wongeyeho izo mu ishyamba ry’inzitane rya Bwindi muri Uganda, ubu bwoko bw’ingagi zo mu birunga bumaze kurenga igihumbi, mu gihe zabarirwaga muri magana inani mu myaka umunani ishize.
Ibarura ryagaragaje ko uku kwiyongera kw’ingagi zo mu birunga ari umusaruro w’uburinzi no kwitabwaho abayobozi ba za Parike z’ibihugu zibarizwamo bazishyiraho, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta izikurikirana bya buri munsi.
Gusa, bukagaragaza ko n’ubwo uku kwiyongera gushimishije ngo ingagi ziracyari mu bwoko bw’inyamanswa ziri gucika ku isi kuko zikiri nkeya.
Dr.Stoinski yabwiye ‘GorillaFund.org’ ko nubwo ingagi zitaweho zigihura n’ibibazo byinshi, birimo kuba zikiri nkeya, imitego akenshi iba igamije gufata izindi nyamanswa ziba muri parike y’ibirunga, indwara, n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Kurinda izi ngagi zo mu birunga biracyakeneye gushyirwamo imbaraga cyane kandi bigomba gukomeza.”
Dr.Stoinski yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakorewe abaturage baturiye Parike izi ngagi zibarizwamo, ngo hagomba gukorwa igenzura hakarebwa niba bihagije kuko bagomba gukomeza kwigishwa bakareka kubangamira za Parike ndetse no kujya kuzihigamo.
Felix Ndagijimana uyobora Fossey Fund mu Rwanda na Karisoke Research Center ati “Uyu musaruro ushimishije tubona mu gusigasira ingagi urakomoka ku bufatanye bwo ku rwego rwo hejuru hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Mu mwaka wa 1981, ibarura ryagaragazaga ko umubare w’ingagi zo mu birunga by’u Rwanda na DR Congo ugera kuri 242 gusa, none ubu zimaze kwikuba hafi inshuro eshatu mu myaka 37.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Uyu mukuru wanjye turasa pe pe pe! Amatwi, amazuru, amaso, neza neza ni jye ku gahuru!
Nazo erega iyo amasasu avuze zimwe zirahunga izindi zikicwa.