Digiqole ad

Ingabo z’u Rwanda zasangiye amafunguro n’ab’i Bangui

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa mu butumwa bwiswe (MISCA) kuwa 07 Werurwe zasangije amafunguro yazo imiryango iyakeneye cyane mu mujyi wa Bangui.

Umusirikare w'u Rwanda aha umuturagekazi wa Bangui imigati
Umusirikare w’u Rwanda aha umuturagekazi wa Bangui imigati, abana ku ruhande baritegereza iki gikorwa cyiza/Photo MoD


Amafunguro yatanzwe n’ingabo z’u Rwanda ku baturage agizwe n’imigati 3 400 yahawe imiryango yari iherutse kugaruka mu duce (quartiers) zayo ihungutse aho yari yarahungiye ubwicanyi mu nkambi iri mu kibuga cy’indege cya Bangui nk’uko bitangazwa n’ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri iki gihugu zimaze iminsi zikoresha amanama agamije kumvisha abatuye iki gihugu, cyane cyane i Bangui ko kuganira aribyo bizatuma ubwicanyi buhagarara aho kwihorera.

Ubusanzwe imiryango yita ku mpunzi n’abari mu bibazo niyo isanzwe igeza ibiribwa ku babikeneye bari mu nkambi.

Izi ngabo z’u Rwanda zikaba zo zasangiye n’aba batakiri mu nkambi ahubwo bagarutse mu byabo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brigadier Gen Joseph Nzabamwita avuga ko igikorwa ingabo z’u Rwanda zakoze ari igikorwa cyiza cyo gusangira bicye zifite n’imiryango ibabaye y’i Bangui.

Mu gikorwa cyo gusangira, abayobozi b’inzegozo hasi nibo bafashije ingabo gusaranganya amafunguro mu miryango yari yaje kuyakira.

Umwe muri bo Philemon Lariyom uyobora agace kitwa Socati ngo yatangaje ko igikorwa cyakozwe neza kandi bashimira cyane ingabo z’u Rwanda ku mutima utabara no mu nshingano zirenze izabazanye.

Aya makuru atangazwa n’ingabo z’u Rwanda aravuga kandi ko usibye gucunga umutekano, ingabo z’u Rwanda muri Centre Africa zinatanga ubuvuzi bw’ibanze, zigakoranya amanama y’umutekano n’abaturage ndetse zigaherekeza imodoka zitwaye ibikenerwa biva muri Cameroun biza i Bangui cyangwa imodoka z’iyo miryango nterankunga zisubiye muri Cameroun.

Umurimo Brigadier Gen Joseph Nzabamwita yemeza ko zizakomeza gukora neza.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko ye, wagirang bivuye kumutima

    • Jya wirinda guca urubanza!Abantu bose si babi ,kandi niba hari abo ushaka kubagereranya na bo wishyira abantu bose mu gatebo kamwe.Jya ugaya ibibi,ibyiza na byo ubishime. Tubeho twese.

      • nkunda umugabo ntacyo ampaye!Deo Imana iguhe umugisha!nizere ko yumvise n’undi munsi ntazongere!

  • nifuza ko mu gutanga akazi mu mahoteli mwajya mwibanda ku bana b’imfubyi badafite kirengera kugirango nabo biteze imbere.

  • mu gutanga akazi twabasabaga ko mwajya mwibanda ku bana b’imfubyi batagira kirengera !

  • n

  • ibyo nibyo twiyemeje abanyarwanda muri rusange courage bahungu bacu tubarinyuma natwe mwasize kurugo

  • Ndashimira RDF ku bikorwa byiza irimo gukora muri Centrafrique. Mboneyeho gusaba uwanditse iyi nkuru ko amanama atari ikinyarwanda! Inama mu buke ni inama no mu bwinshi ntibihinduka ni inama. Nsigaye numva harateye kuvuga ngo amakwe, mu buke ni ubukwe, no mu bwinshi ni ubukwe! Amanama, amakwe, si ikinyarwanda!

    • Amanama ni igiki se?

      Dore nkubwire :
      -Iyo ushatse gusyhira inama mu bwinshi, uvuga ngo: bakoze inama nyinshi. Urabona ko urinda kongera nyinshi, zitari nke, …
      – ariko iyo uvuga ngo bakoze amanama: singombwa ko wongera nyinshi, keretse iyo ubishatse

      Kuguva amanama , amakwe, bitumma abantu bumva ko ari muri bwinshi.

      Rero ujye uhita ibyo ukoresha. Byose ni ikinyarwanda, si igishinwa!!!

      • Uriya Rwema akubwiye uko bandika ikinyarwanda cy’umwimerere, niba wowe uhisemo ubujiji ni akazi kawe ntawe uzabiguhora.
        Cheers

  • Mukora neza gabo zurwanda mugume muduhesh’ishema mur’iyisi.dak ikhosi gakhulu.siyabulela siyathokhoza kwambili.tank you very march.ndabisize mundimi nyinshi kuburyo bwo kubashimira asante sana ndugu zangu.

  • yoo rwose ngabo z rwanda mukoranezape!!imana ijye ibafasha mumirimoyany rwose turabiziko muba mwigomwe byishi kubera gukundagukunda igihugu nabagituye tubarinyuma

  • ubwitange ni ngombwa ku ngabo z, urwanda kandi ningombwa kuri buri munyarwanda naho abo basebanya turabamenyereye umuntu nuwo iyo avuga ibya abayitwaje iki kwer ni umunyarwandase ni umunya tanzania niki keri nange ndi mubutumwa sudan EL,FASHER bahungu bacu mukomerezaho turikumwe naho abavuga bazavuga sawa

  • sha ewana uriya mujeshi ndamwemeye pe ese koko warya uriya bibi yaburaye koko yapfa ukazavuga iki wangu ko ariwe mama africa tugomba guharanira indanga gaciro zacu nkabanyafrica nanjye rwose ndabashimiye tu

Comments are closed.

en_USEnglish