Digiqole ad

Ingabo za Gaddafi zigaruriye MISRATA

Libya-Ingabo za Col. Mouammar Kadhafi kuri iki cyumweru zinjiye mu mujyi wa Misrata Umujyi wa gatatu wa Libiya, uheherereye nibura hafi y’ibirometero 220 y’iburasirazuba bw’umurwa mukuru Tripoli nkuko bivugwa n’abahatuye.

Uku kwinjira kwaherekejwe n’ibimodoka by’intambara by’’igisirikare cya Libya ,mu mujyi munini warusanzwe ufitwe n’ abamwigometseho mu burengerazuaba bwo mu kigobe cy’ ahitwa Syrte . Abamwigometseho baharereye i burengerazuba bakaba batabaye nubwo n’ibisasu bikomeye byabo byarushijeho koherezwa ku ngabo za Kadhafi gusa ntibyagira icyo bitanga .Hari mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatandatu.

Ubwo yaganira ibiro ntaramakuru by’Abongereza kuri telefone Reuters ,umuvugizi w’ abigometse Abdelbasset yagize ati : “imirwano iri hagati y’ibigometse n’ingabo za Kadhafi . Ibimodoka by’intambara byageze mu gace ka Misrata. Abantu tudashobora kubara bahasize ubuzima”.

Gusa aya makuru y’ifatwa rya Misirata akaba byagoye kumenyekana ukuri kwayo ubwo iki gikorwa cyabaga, bitewe n’uko banyamakuru babujijwe n’igisirikare cya Libya kugera muri uwo mujyi. Hakaba kandi nta tangazo riturutse ku bayobozi bakuru ba Libiya bagize icyo bavuga ku byabereye mu mujyi wa Misrata

Umwe mu baturage bo muri Misrata wihimbye izina rya Sami, yavuzeko hari amato menshi yafunze icyambu ibuza imfashanyo yose kugera mu mujyi”.

Misrata yafashwe ni igisirikare cya Kadhafi n’ubusanzwe ngo yari ihafite mu maboko mbere y’uko ibitero bitangira aho abigometse bari barayigaruriye. Ikaba yarakorwegamo na burigade ya 32 iyobowe n’uwitwa Khamis, umuhungu wa Col. Kadhafi, nkuko bitangazwa n’abaturiye uwo mujyi ngo kuri iki cyumweru abigometse bakaba bambuwe uwo mujyi.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

 

 

3 Comments

  • Kadhafi,ni petrol yawe bashaka ntakindi,ubuse nicyo kibazo babonye gikomeye kuri iyisi?congo,cote d’ivoire,nahandi henshi,ntibigeze bajya kurasayo!!harigihe Imana izabereka ko ari ubusa Imbere yayo!ntakiza cyabafaransa turabizi ntanikiza cyabanyamerica! Abazungu ntabwo ari beza cyane gusa bakunda inyungu kurusha ibindi byose pe! Ibaze izo mpuhwe zo kujya kurengera abaturage ba Libiya??
    May God be with Khadafi and Libyan people

  • Ariko Mana kuki urebera biriya ngo bikunde bibe koko, inyungu ya mbere ni ugusahura bajyanyweyo. Ngo baratabara iki se kandi, ese ibindi byo bigometse kandi bikiri muri byo kuki batatabaye rugikubita, ahubwo biyita ngo baratabara kandi nta mpuhwe ziba zirimo mu byukuri peee!!! Ese kuki hatabaho inzira z’ubwumvikane, ariko ngo barishoye bagiye gutera, gusa Imana irinde inzirakarengane bazahagwa?

  • Politics are more and more mysterious everyday… I wonder if the super powers will one day let African countries solve their problems on their own ways!! kuko ibyo Khadafi akora biterwa na pressure ya western countries otherwise there would have been a way to conclude a memorandum to solve libyan problem. African youth should aim at studying to make Africa a free conflict continent because i know that besides wars Africa can be peaceful, it is the one and only blessed land.

Comments are closed.

en_USEnglish