Digiqole ad

Indi mpanuka y’ikamyo i Maraba

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri iki cyumweru, mu karere ka Huye umurenge wa Maraba, habere impanuka y’ikamyo yari yikoreye amavuta, ikaba yahitanye uwari ayitwaye.

Aho shoferi yari yicaye niho yagushije

Nkuko twabitangarijwe na Jerome Munyemana, wari uri muri sport mu gihe iyi kamyo yagwaga, yadukatangarije ko igi kamyo yamuciyeho yihuta cyane, maze igeze imbere abona itangiye guta umuhanda.

Avuga ko uwari uyitwaye yagerageje kurwana nayo ngo ayigumishe mu muhanda ariko bikamunanira, niko kuyihonda hasi.

Uyu Jerome ngo niwe wahise atabaza,  ku bw’amahirwe make, basanze umushoferi yamaze kwitaba Imana, gusa umufasha we (Kigingi) ngo yakomeretse bidakabije

Uyu mushoferi ngo yahitanywe no kubura umwuka, kuko yayigushije mu byondo byinshi hafi y’igishanga, kiri kuri uyu muhanda, umubiri we ngo nta bikomere byawugaragayeho.

Iyi camion yari igemuye amavuta y’ibimodoka bikora ku rugomero rwo kumugezi wa Ntaruka i Nyamagabe. Abatuye aho bemeza ko yagushijwe n’umuhanda mubi, ndetse n’ikona (Corner) ribi.

Muri iri Kona kandi niho umwaka ushize haguye ikamyo ihetse essence, igatitana abarenga 7, barimo n’abaturage bari baje kudaha essence, maze iyi modoka igafatwa n’inkongi.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu muhanda wa Nyungwe hafiya Nyamagabe naho hari habereye impanuka y’ikamyo, Police yemeza ko yatewe n’umunaniro w’uwari atwaye.

Photos M Danny

Danny Manishimwe
Umuseke.com

7 Comments

  • Mutubwire umwirondoro w’uwo mwise Kigingi wahitanywe n’iyo mpanuka kuko hari amazina y’uwo nkeka bavuze wakoze impanuka aho za Butare ariko ntari namenya neza niba ari iyi. Uwo ni uwitwa SHINGIRO umuhungu wa Rwaburindi wo ku Kimisagara wakomerekeye mu mpanuka yabereye za Butare

  • ntagihe abashoferi badashishikarizwa kugenda gahoro ariko wagirango baba babibashishikariza,ubwo barizira ntakundi kuko polisi ntako iba itagize

  • uyu mushoferi imana imwakire,naho umuvuduko niwo soko y’impanuka nyinshi ziba ahantu henshi,n’abo bitarabaho rero nibarebereho

  • Aba ba chauffeur baba basinze!

  • imana imuhe iruhuko ridashira

  • nibibazo ndumva kwa python wagirango hararoze abanyamakamyo barahashiriye kuri uriy muhanda ntanibyapa bigaragaza amakoni akaze biharangwa kandi ninamuto kuburyo umushoferi atahamenyereye bitamworohera nagato

  • Sha nanjye imaraba narahaguye,umanukanye wa muhanda, umanuka cyane, wenda kugera ku kiraro cyambere, nuko shoferi umuryangowe wihangane.
    gusa uriya muhanda nawo wajye bagabanya umuvuduko kandi police yongere patrol car mumihanda yose, ubutabazi bwajya bworoha
    kandi byanatuma abashoferi bagabanya umuvuduko mumuhanda.
    SHEFERI AKARIRO GAKE NA FERI
    WIKWITABA TEREFONE UTWAYE IMODOKA
    IMBARA UMUKANDARA W’URUGENDO

Comments are closed.

en_USEnglish