Digiqole ad

Libya-UN yagabye ibitero kuri Gaddafi

Nkuko twari duherutse kubibatangariza ko UN yari yategetse Leta ya Libya ko iba ihagaritse
imirwano n’abayigometseho bafite icyicaro gikuru i Benghazi umujyi wa 2 wa Libya.

Leta ya Libya yabirenzeho none na UN yashyize mu bikorwa umwanzuro yari yafashe
none ikaba yatangiye kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Colonel Kadhafi hakoreshejwe
missiles ziraswa n’indege hamwe n’amato aherereye mu nyanja ya Méditerrannée.

Nyuma yibi bitero rero Kadhafi akaba yatangaje ko ubu ari ubushotozi bwa gikoroni naho
television ya Leta yo yatangaje ko muri ibyo bitero haguyemo aba civiles 48 n’abandi 150

barahakomerekera ariko akaba ari nta gihamya aya makuru afite.
Kadhafi akaba yavuze muri aya magambo “Igihe kirageze cyo gufungura ububiko
bwacu bw’intwaro kugira ngo turengere ubwigenge n’ubumwe bwa Libya”.

Ubufaransa, Ubwongereza, America, Ubutaliyani na Canada akaba aribyo bihugu
kugeza ubu biyoboye icyo gitero cyiswe “AUBE DE L’ODYSEE” akaba aricyo
gikorwa cya gisirikare gikurikiye nyuma y’icyo muri Irak mu 2003.

Qatar ikaba nayo yiyemeje gufatanya n’ibyo bihugu twavuze ruguru hamwe
n’ibindi bihugu by’iburayi n’ibyabarabu bikaba byiyemeje gutanga umusanzu
wabyo muri icyo gikorwa.

Crismexes
Umuseke.com

 

 

3 Comments

  • Abazungu barashaka kudukura ku isi, cg ni petrole bashaka gusa? ariko ngo harya umwirabura nta jambo azagira?(Mau Mau)

  • ariko se aba bazungu bazatumara ni ukuri!

  • no independence in africa

Comments are closed.

en_USEnglish