Digiqole ad

Inama nkuru ya BAD izateranira i Kigali

12 Werurwe – Banki nyafrika itsura amajyambere BAD (Banque Africaine de Development) yemeje ko izakoranyiriza inama nkuru y’abanyamuryango bayo i Kigali kuva tariki 19 kugeza kuri 23 Gicurasi uyu mwaka.

Ikicaro cya BAD i Tunis
Ikicaro cya BAD i Tunis

Iyi nama ihuza abitwa “Les Gouverneurs de la BAD” akaba arirwo rwego rukuru rw’iyi banki.

Uru rwego rugizwe n’abaministre n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubukungu n’imari b’ibihugu 78 biba muri Banki nyafrika itsura amajyambere.

Iyi nama yari kuzabera mu nyubako ya “Kigali Convention Center” ariko ntiruzura, ikaba izabera muri Serena Hotel ubu iri gukorerwa imirimo imwe n’imwe yo kwagurwa ahashobora gukorerwa ibindi, mu kigo cya Camp Kigali.

Iyi nama ifatirwamo imyanzuro ikomeye ku bukungu bwa Africa. Inama y’umwaka ushize i Marrakech muri Maroc yemeje guha inkunga n’inguzanyo zitandukanye imishinga y’iterambere mu bihugu bya Africa.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka BAD yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 40$ zizakoreshwa mu mishinga yo kogeera amashanyarazi mu Rwanda.

Aba ba “gouverneurs” buri gihugu mu nama kiba cyemerewe gutorerwa n’umuntu umwe ku myanzuro ya BAD iba iri bufatirwe mu nama nk’iyi izateranira i Kigali.

Buri gihugu mu bigize BAD gifite ijwi ringana, nta ‘droit de veto’ y’igihugu icyo aricyo cyose mu bigize BAD, imyanzuro ifatwa nyuma y’ibiganiro by’uru rwego rukuru rwa BAD.

Iyi nama iterana buri mwaka ireba ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iheruka no kwiga ku bikorwa bishobora gukorwa imbere, bitangwa nabyo n’aba ba ‘gouverneurs’.

Bad igizwe n’ibihugu 78, yatangijwe mu 1964 (imaze imyaka 50) igamije kuzamura ubukungu n’imibereho ku mugabane wa Africa. Ibihugu 24 bigize BAD si ibyo ku mugabane wa Africa, birimo ibikomeye nka USA, Chine, Canada, Brazil, Arabia Saoudite, England, Inde, Japan n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ni “The next 50 Years: The Africa we want”.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umuseke rwose turabakunda ariko iyi disegn mwashizeho nimbi cyaneeeee iratugora ,mudusubirize iyari ihari svp

    • Ibishya biragorana kubyakira akenshi erega!
      Ariko iyi design nshya y’Umuseke njye nziko ari nziza cyane, hari amasites menshi akomeye yubakitse gutya.
      Iyariho yari nto cyane ukuntu

  • twishimiye iyi nama kandi ibi byerekana ko hano mu Rwanda tumaze kuba igihugu cyateye imbere

  • kimwe mubyerekana ko abantu babona ahantu habaguye neza, bahabona ibyabafasha gukora ibyo bakora neza, umutekano ari wose , ibyo bateguye bikagenda neza, ibi byose aba gouverneurs ba BAD bararebye basanga u rwanda rurabyujuje burmvuga buti Inama yac igoma guteranira ikigali, ibi kandi natwe nkabanyarwanda tuzahungukira byinshi. nibyo kwishimira

  • Ibi ni byiza, rwose.. Ibi bishobora kugira ingaruka nziza mugihe kirambye!!! Ariko rero, tubivuge, dusubire, nubwo hari umusomyi yavuze ngo hari ama websites akomeye afite design ijya kumera kimwe n’iyi nshya y’umuseke, jye, ntayo nakunze… Nabusa!!! Iyahozeho yari simple and optimal!!!

  • Nkunda umuseke, ariko iyi design nshyashya si nziza, niba mwarashakaga kuzana udushay rwose mwajyaga kureba uko ibindi binyamakuru biba bigaragara online mbere yo gufata umwanzuro. Iyi nimbi ugereranije n’iya mbere. ubwo rero mudusubirizeho iya mbere cq mukore indi nziza. Iyi iragoye, equipe yayiteguye yarababeshye tu!

Comments are closed.

en_USEnglish