Digiqole ad

Inama 10 zagufasha gutereta inkumi

1.       Guseka:

Niba ufite gahunda yo gutereta nyampinga, ugomba gusiga ibibazo byawe bwite mu rugo, kugira ngo utamubihiriza. Ukimara kubonana nawe ugomba kujya umwenyura, ariko mu gihe biri ngombwa, ukamwereka ko umwishimiye, kandi umwitayeho.

2. Guhora witeguye:
Kwitegura bivugwa hano si ukwitegura ibindi bintu bikomeye, ahubwo niba ugiye kubonana n’umukobwa, ugomba guhora witwararika buri munsi kuba ufite shikarete, nibura n’agakingirizo ku mufuka wawe. Nibyo bintu bya ngombwa bike bishoboka, wakibika ho. Uko ibihe bihinduka ntimujya inama, kuko ushobora gutekereza ko muri buvugane ugahita wigendera, ariko ibintu bikaguhindukiraho! Twese turi abantu ntawabyirengagiza. Shikarete izagufasha kurwanya umwuka mubi ushobora guturuka mu kanwa kawe, mukavugana umeze neza.

3.       Kwiyoroshya:
Buri muntu aba afite kamereye, bitewe nibyo yemera. Intangiriro yose ira gora, ariko ni ukwihangana ukagerageza ibishoboka byose ukereka umukobwa ko wiyoroheje. Niyo waba wumva ko ibintu akubwira utabishaka, ntugomba guhita uhakana ako kanya, ahubwo uramwunva, ukirinda wowe kumuha amategeko yibyo ushaka ko muvugana. Iyo amaze kukubwira byose umubwira uko ubyumva, mugafatanya gushaka umwanzuro, bityo akamenya ko nawe hari uruhare yabigizemo, kabone niyo igitekerezo cyawe cyaba aricyo cyemejwe.

4.       Kugira ubumuntu:
Kugira ubumuntu bigaragarira mu myitwarire yawe ya burimunsi, mu bihe bitandukanye. Ugomba kumenya icyo umukobwa akunda, n’icyo yanga, kugira ngo utazamubwira cyangwa ukamukorera ibyo adakunda, bikabicira umubano. Ugomba kumenya kumubwira utugambo twiza mu gihe cyiberanye natwo. Urugero ugomba kuba uzi utuntu tumusetsa iyo yababaye, ukagerageza no kuba mwakina udukino dusanzwe tuzajya dutuma akwibuka igihe mutari kumwe.

5.       Kwiyizera:
Ugomba kumenya gufata umwanzuro, ku giti cyawe kuko buri gihe iyo uhora ubaza ngo se tubigenze dute, abona ko utari umugabo ushobora gufata ibyemezo mu gihe cya ngombwa. Ntiwatinya kuryama ngo utarota! Niyo mpanvu rero ushobora no kugira imyanzuro ufata ku giti cyawe, kuko ntiwatinya kuyifata ngo hatagira uwo ubabaza! Bitabaye ibyo nta kintu wazigereraho. Ngo agasore katiraririye ntikarongora inkumi!! Gusa ugomba gushyiramo ubwenge.

6.       Kubahiriza igihe:
Iyi ni ingingo yangombwa cyane: ugomba kumenya amagambo yo kuvuga n’igihe ugomba kuyavugira! Ningombwa kumenya igihe muvuga ibyerekeranye n’igitsina, kumenya igihe mugomba gusomana, naho mugomba kubikorera, n’ibindi byose mugenda muganira cyangwa mukora. Nubwo benshi babitinya cyangwa bakavuga ko ngo ari icyaha, ariko ntibikuraho ko batabikora. Ariko si ibitangaza kubikora, kuko byose ugenda ubyiga gahorogahoro! Ushobora kubigeraho wiga imyitwarireye, ibimushimisha nibimubabaza, kugenzura  ibimenyetso by’umubiri ukamenya icyo bishatse kukwereka, urugero niba umukoze mumisatsi, cyangwa ku rutugu, ukumva niba abyakira, cyangwa bimubangamiye akaba yanakamanura.

7.       Kumenya gutegura umukobwa:
Iki nicyo kintu gikomeye muri byose kandi cya ngombwa, kuko bitagenze neza mwanatandukana! Tuvuge niba ukeneye ko musohokana cyangwa muryamana, ibi byose agomba kubyemera mu bitekerezo! Kugira ngo rero byose ubigereho, mugomba kuganira, mugaseka, mukavuga ibintu byinshi bitandukanye, mbese ukabona ko yageze mu gihe cyo agomba kukumva. Ushobora kugenda umuganiriza kubyerekeranye n’igitsina, ariko mumikino kugira ngo agende abimenyera gakegake kugeza aho azumva ko ari ibintu busanzwe, aho ushobora kumubaza niba mwabikora ukareba icyo abitekerezaho! Niba ushaka ko musohokana, ushobora kumuha amateka y’abantu uzi bigeze gutemberana, ukamubwira ahantu heza ubona habereye gutemberera, cyangwa ukagenda umubaza ahantu abona heza yarangira abantu bashaka gutembera, bityo namara kumenya n’uko abandi bajyayo, azumva ari ibintu bisanzwe, ubundi umusabe ko mwazajyana kuhareba.

8.       Gufata igihe cyo gutega amatwi:
Ibyo aribyo byose umuntu agira amatwi abiri n’umunwa!! Amatwi agomba gukora byinshi, umunwa ugakora bike. Ni ukuvuga ngo ugomba kumutega amatwi, ukumva ibyo bakubwira, ukamwitegereza, ukagenzura uko ibimenyetso by’umubiri we bikora, gusesengura inkuru zose akubwira ukamenya inzira mushobora kugenderamo n’umwanzuro mwafata. Ibi bituma yumva ko ujya umuha umwanya.

9.       Gutekereza ku bihe biri imbere:
Mugihe murimo muravugana, ugomba kugenda umwereka ibintu bizaba mu bihe bizaza, kugira ngo abe abimenye, bityo abizirikane igihe bizabera ube wamusaba ku guherekeza. Urugero, ushobora kumubwira ko ukunda umuhanzi runaka, ukamubwira igitaramo ateganya gukoresha! Ubonye cyegereje, ushobora kumusaba ko niba bishoboka ya guherekeza mukajya kureba ibyo birori.

10.   Kumenya kumureshya:
Ahangaha uba waramaze kumufata nk’incuti, bityo rero ugomba guhindura imyitwarire, ukitwara nk’abagabo. Ugomba kumufata nk’inshuti yawe yumwihariko bigatandukana n’izindi zose ufite. Ugomba gutangira kwambara neza kuburyo utandukana n’abandi batipe ajya abona, kugira inshuti zawe n’ize mukamenyana, ukongera icyizere hagati yanyu mwembi.

7 Comments

  • ahahahah man ndabona ntako utagize ngo ufashe aba bahungu! gusa ndemeye, ibyo gutereta umusore se byo ni ryari? nabyo birakenewe abakobwa hano ngo bariye imibu!!

    • @ Aimable.
      Thx a lot. Nabyo turacyabitegura
      vuba turabishyira ahagaragara.
      Murakoze gusura urubuga rwacu
      kandi tubahaye ikaze.

  • ni mukanya gato nabyo bikabagera ho!! nabonaga abasore aribo babaye cyane!

  • ahhhh man,urakoze kwigisha abasore kuko benshi ntibazi gutereta kandi barize. ikindi ni uko mu gutereta, ugomba kwereka umukobwo ko umukeneye mu buzima bwawe bwa buri munsi. kandi ugomba kumwereka ko mushobora no kuryamana mukimara kumenyana ariko ukabyindera kugirango atabona ko ushaka kubintu urugero ugomba kwitoza kumuhobera umwiyegereza, ukurura wegereza Seneza kuri Nyiraneza,fake gake, ahhhh…..

  • ahhhh man,urakoze kwigisha abasore kuko benshi ntibazi gutereta kandi barize. ikindi ni uko mu gutereta, ugomba kwereka umukobwo ko umukeneye mu buzima bwawe bwa buri munsi. kandi ugomba kumwereka ko mushobora no kuryamana mukimara kumenyana ariko ukabyindera kugirango atabona ko ushaka kubintu urugero ugomba kwitoza kumuhobera umwiyegereza, ukurura wegereza Seneza kuri Nyiraneza,gake gake, ahhhh…..

  • murakoza turashinmye cyane gose imana ibanae nanwe

  • thx ni byiza kutwigisha ndabikunze ariko ku bakristo gusambana oya kuko ugomba gutereta yego ariko ikintu kigakorwa mu gihe cyacu ntitugenze nk’uko inyamaswa zibigenza naho 2 cool its okey!

Comments are closed.

en_USEnglish