Digiqole ad

UPDATED: Imyigaragambyo yakomeje na nyuma y’icyemezo cy’Urukiko. AMAFOTO

 UPDATED: Imyigaragambyo yakomeje na nyuma y’icyemezo cy’Urukiko. AMAFOTO

Imyigaragambyo yasabaga ko Karenzi Karake wari watawe muri yombi hagendewe kuri ibi birego bya Esipanye arekurwa.

Abantu barenga 1 000 kugeza saa mbili za mugitondo bari bageze imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru, biyongeraga ku babarirwa kuri mirongo itanu baharaye. N’ibyapa byanditseho amagambo yamagana ifatwa rya Gen Karenzi Karake, n’imizindaro icuranga indirimbo zirimo izo kwibohora, abiganjemo cyane urubyiruko bari kuri iyi ambasade. Imyigaragambyo ngo bazayihagarika ari uko Karenzi yarekuwe.

Mu gitondo kare babyukiye kuri Ambasade ya UK gusaba ko Karake afungurwa
Mu gitondo kare babyukiye kuri Ambasade ya UK gusaba ko Karake afungurwa

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko abantu bakomeje kwiyongera baza guhagarara mu masangano y’imihanda ijya ku Kacyiru n’ujya ku bitaro by’umwami Faycal.

Byabaye ngombwa ko Police yo mu muhanda ifata izini ngamba zo gutambutsa ibinyabiziga.

Ihema ry’abaraye aha mu muhanda riracyagaragara. Abantu bararirimba ko ‘bashaka Karake wabo’ ko akwiye kurekurwa nonaha. Imbere muri Ambasade y’ubwongereza ariko nta gisubizo giturukamo. Imiryango yayo irafunze. Abakozi bakoresheje imiryango y’inyuma binjira mukazi.

Clement Robert Rutenderi umwe mu rubyiruko ruri muri iyi myigaragambyo yabwiye Umuseke ko gufata umuyobozi w’urwego rw’u Rwanda ari mu kazi ari agasuzuguro ku bihugu bya Africa kubera ko abakoze Jenoside bidegembya iyo mu Burayi ariko abahagaritse Jenoside bakabafata.

Imyigaragambyo nk’iyi iri kuba kandi mu tundi turere tw’igihugu nka Kamonyi, Ruhango, Rubavu, Gakenke, Rusizi, Rwamagana, Musanze, Nyabihu n’ahandi henshi.

Abagize imiryango wa AERG na IBUKA nabo batangiye imyigaragambyo  nk’iyi bahereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Umunyamakuru w’Umuseke i Karongi yatangaje ko mu Rutsiro kuri uyu wa kane abaturage benshi babyukiye mu myigaragambyo nk’iyi yo kwamagana icyemezo cy’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufata Gen Karenzi Karake ukuriye urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda.

Bararirimba ko bashaka Karake wabo
Bararirimba ko bashaka Karake wabo
Bitwaje ibyapa byamagana ifatwa rya Gen Karake bisaba ko arekurwa aka kanya
Bitwaje ibyapa byamagana ifatwa rya Gen Karake bisaba ko arekurwa aka kanya
Barasaba ko arekurwa nonaha
Barasaba ko arekurwa nonaha
Bahagaze imbere ya Ambasade y'Ubwongereza
Bahagaze imbere ya Ambasade y’Ubwongereza
Byabaye ngombwa ko Police yo mu muhanda ishaka indi nzira ku modoka
Byabaye ngombwa ko Police yo mu muhanda ishaka indi nzira ku modoka
DSC_0065
Aha barabyina indirimbo zo kwibohora kw’u Rwanda
Baratanga ubutumwa bwamagana kuyobya uburari kuri Jenoside
Baratanga ubutumwa bwamagana kuyobya uburari kuri Jenoside
DSC_0077
Abantu bakomeje kwisuka aha hari kubera imyigaragambyo bazanye n’imizindaro ikomeye yo kurangurura amajwi yabo
Bakomeje kuza ari benshi
Bakomeje kuza ari benshi
Urubyiruko nirwo rwiganje cyane mu bigaragambya
Urubyiruko nirwo rwiganje cyane mu bigaragambya
Karake ari mu bahagaritse Jenoside ngo ntiyakabaye afatwa kandi hari abayikoze bari iburayi badafatwa
Karake ari mu bahagaritse Jenoside ngo ntiyakabaye afatwa kandi hari abayikoze bari iburayi badafatwa
Abantu ibihumbi byinshi biteganyijwe ko kuri uyu wa kane baza kwigaragambya aha kuri Ambasade ya UK
Abantu ibihumbi byinshi biteganyijwe ko kuri uyu wa kane baza kwigaragambya aha kuri Ambasade ya UK

 

I Kigali nyuma ya saa sita abigaragambyaga harimo n’abo mu muryango wa Gen Karenzi Karake

Umugore wa Karenzi Karake na we yari ahari imbere ya Ambasade y'Abongereza
Umugore wa Karenzi Karake na we yari  imbere ya Ambasade y’Abongereza
Abo mu muryango wa Gen Karake bari aho basoma impapuro ziriho ubutumwa bwo kumushyigikira basaba ko arekurwa
Abo mu muryango wa Gen Karake bari aho basoma impapuro ziriho ubutumwa bwo kumushyigikira basaba ko arekurwa
Umuhanzi Mariya Yohani waririmbye Intsinzi na we yari aho atera morale
Umuhanzi Mariya Yohani waririmbye Intsinzi na we yagaragaye mu bigaragambya 
Abantu bari benshi basaba ko Karake arekurwa
Abantu bari benshi basaba ko Karake arekurwa
Imbere ya Ambasade ya UK basinziriye bategereje ko urukiko rutanga umwanzuro wo kurekura Karake
Imbere ya Ambasade ya UK basinziriye bategereje ko urukiko rutanga umwanzuro wo kurekura Karake
Uyu usa na we yaje afite icyapa kiriho amagambo Perezida Kagame yavugiye mu Nteko, ni gute umfasha gutera imbere ukantwarira agaciro
Yaje afite icyapa kiriho amagambo Perezida Kagame yavugiye mu Nteko  “ni gute umfasha gutera imbere ukanyambura agaciro”
Abaturage bamaganye gukoresha nabi ubutegetsi ku butabera
Abaturage bamaganye gukoresha nabi ubutegetsi ku butabera
Umuhanzi Mariya Yohani
Umuhanzi Mariya Yohani
Umwe mu bayobozi bakuru ba Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside
Umwe mu bayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

 

Aha ni i Gitwe mu karere ka Ruhango aho imyigaragambyo naho yabaye muri iki gitondo

Abanyeshuri hamwe n'abaturage bari kwegerana kuri centre ya Gitwe ngo batangire imyigaragambyo hamwe
Abanyeshuri hamwe n’abaturage bari kwegerana kuri centre ya Gitwe ngo batangire imyigaragambyo hamwe
Batangiye urugendo rwamagana ifatwa rya Gen Karake mu Bwongereza
Batangiye urugendo rwamagana ifatwa rya Gen Karake mu Bwongereza
Nabo biganjemo urubyiruko
Nabo biganjemo urubyiruko
Ubutumwa bari gutanga ni ubwo
Ubutumwa bari gutanga ni ubwo

 

Muri Nyaruguru Urugendo rwavuye i Kibeho rugera Ndago. Abantu bitabiriye ni nka 1500, kandi bari ingeri zose, bahuriye imbere y’umurenge wa Kibeho.

Muri Nyaruguru bigaragambyaga bavuga ko ubutabera bukorwa mu buryo bw'Ubwongereza
Muri Nyaruguru bigaragambyaga bavuga ko ubutabera bukorwa mu buryo bw’Ubwongereza
Abantu batandukanye barimo n'Abihayimana bigaragambije
Abantu batandukanye barimo n’Abihayimana bigaragambije
Abaturage basabaga ko Gen Karake arekurwa vuba
Abaturage basabaga ko Gen Karake arekurwa vuba

 

IBUKA na AERG bo babanje kwibuka mbere yo gusanga abandi mu myigaragambyo

Abo mu miryango y’abarokotse Jenoside ya IBUKA na AERG ku gasusuruko kuri uyu wa kane bo bahuriye i Nyanza ya Kicukiro ahari urwibutso ndetse n’ibiro bya IBUKA. Babanje gukora umuhango muto wo kunamira no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo ryavuzwe na Dr Dusingizemungu uyobora IBUKA yavuze ko bibabaje cyane kuba igihugu nk’Ubwongereza kirengagiza gufata abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwacyo ariko kikihutira gufata umwe mu basirikare bakuru bayihagaritse.

Nyuma yo kwibuka berekeje nabo ku Kacyiru imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ahari abandi bantu ubu barenga ibihumbi bitanu bari kwamagana ifatwa kandi basaba Ubwongereza irekurwa ryihuse rya Lt Gen Karenzi Karake.

Ku rwibutso i Nyanza ya Kicukiro hari ababarirwa kuri 300
Ku rwibutso i Nyanza ya Kicukiro hari ababarirwa kuri 300
Dr Dusingizemungu yavuze ko ibikorerwa u Rwanda biba bigamije kuyobya uburari ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside
Dr Dusingizemungu yavuze ko ibikorerwa u Rwanda biba bigamije kuyobya uburari ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside
Bavuye aha i Nyanza berekeza aho bari guhurira n'abandi ku Gishushu bagakora urugendo rusanga abandi bigaragambya kuri Ambade y'Ubwongereza
Kuko ho ari kure, bavuye aha i Nyanza mu ma bisi berekeza aho bari guhurira n’abandi ku Gishushu bagakora urugendo rusanga abandi bigaragambya kuri Ambade y’Ubwongereza

 

i Londres mu Bwongereza naho hari abanyarwanda bigaragambije imbere y’Urukiko rwa Westminster 

i Londres mu Bwongereza bamwe mu banyarwanda nabo bagiye mu muhanda kwamagana ifatwa rya Gen Karake
i Londres mu Bwongereza bamwe mu banyarwanda nabo bagiye mu muhanda kwamagana ifatwa rya Gen Karake. Photo/Courtesy
Bitwaje ibyapa biriho amagambo atandukanye ajyanye n'iki kibazo
Bitwaje ibyapa biriho amagambo atandukanye ajyanye n’iki kibazo. Photo/Courtesy

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rw’i Londres rugiye kugeza imbere y’ubutabera Gen Karenzi Karake bakagena iby’urubanza rwe.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye i Londres hamwe n'abandi banyamategeko bagiye mu rukiko kuri uyu wa kane nimugoroba
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye i Londres hamwe n’abandi banyamategeko bagiye mu rukiko kuri uyu wa kane nimugoroba. Photo/Courtesy

Photos/T Ntezirizaza & J D Ntihinyuzwa/UM– USEKE

Theoomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Ni byiza ku u Rwanda rugaragaza aho ruhagaze kuri iki kibazo kandi rukamagana ifatwa rya Lt. General Emmanuel Karenzi Karake.

    Ariko ku urundi ruhande harigukorwa amakosa akomeye kuko gushora abantu mu imihanda sicyo gisubizo kizima cyagakwiye gufatwa, u Rwanda rufite Ministry of Justice rukagira Ministry of Foreigner Affairs, muri make izi Ministries zakabaye zikora akazi kazo zivugana nabo ba rugigana niba hari ibimenyetso bivuguruza ibihari bigatangwa niba kandi hari amategeko yirengagijwe akubahirizwa naho ubundi ibi bindi byo ni ugushyushya imitwe y’abaturage kubusa ngo barigaragambya kuko bamwe muri bo ntibazi kandi ntibanasobanukiwe icyo Lt. General Emmanuel KK yafatiwe cg icyo azira.

    Ambasador wa UK we ntiyaciye kuruhande yaragize ati iki ni ikibazo cy’amategeko ntabwo kitureba nk’abanyapolitike. neno kuki tutisunga amategeko na dipolomasi zindi aho kujya mu imihanda.

    Murakoze

    • @MUGEMA amategeko uvuga yagendeweho bafata KK ni ayo mu kihe gihugu ? yashyizweho nande ? niba amategeko uvuga yubahirizwa aba Genocidiare buzuye mu burayi ntago barebwa nayo ? ari uwakoze Genocide n’uwayihagaritse ninde ukwiriye kuba abazwa ibyo yakoze ? izo ni za politique zanyu mbi zo gushaka kurimbura n’abashije kubarokokwa mwo gashira mwe imana izabaturinde kabone niyo mwaba mufatanyije na ziriya mwa z’abazungu imigambi yanyu twarayitahuye !

      • @ Bwana Bigabo gerageza gutanga ibitekerezo ariko ntutukane, niba utazi amategeko yagendeweho KK afatwa si igitangaza, ahubwo igitangaje ni uburyo wiha kuvuga gusa utanazi habaye iki byagenze bite? kuko ibyo uvugiye hano bigaragaza ko ntanicyo uzi nakimwe kijya mbere uretse kwicara kuri computer cg gukoresha phone utanga comment!!!

        Reka muri make ngufashe kumenya icyo KK azira.

        1. KK araregwa cg arakekwa kuba afite uruhare mu iyicwa ry’aba Spanish biciwe mu Rwanda aho Judge Fernando Andreu yasabye ko bamwe mu abasirikare bu Rwanda babazwa urupfu rwaba Spanish 9 harimo naba missionaries 6. muri aba basirikare barezwe cg bakekwa na Lt. Gen. KK arimo.

        Inkiko rero za Espagne zifite ububasha bwo gusaba ukekwa wese kwica abanyagihugu babo kugezwa imbere y’intahe, nkuko u Rwanda rufite ububasha bwo gusaba ko abakoze amahano muri 1994 cg undi wese wakwica umunyarwanda yakurikiranwa aho ari ku isi yose.

        KK kuba yarahagaritse genocide nkuko ubivuga ntibikuraho kuba hari ibyo yabazwa bibaye ngombwa, kandi tumenye ko akiri umwere kuko ntaracirwa urubanza.

        kuzana amatiku ukanga ntacyo bivuze kuko ntabwo unzi najye sinkuzi, hagati aho gabanya umuvuduko n’amagambo mabi arimo ubuswa.

    • Mugema rero niba uzi neza ko abigaragambya batazi icyo Lt Gen Karenzi azira wari kukibasobanurira wowe ubizi kuko ubu ntacyo ukoze nagito.erega shahu ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.

      Uzabibona utagifite aho ubikura!!!!!!!ibyo byose n’ururmi rukoshya.

    • Jya uvuga ibyo uzi. Min wa Justice is already in London

    • Sha wabishaka utabishaka ntabwo ari ikibazo cy’ubutabera rwose!

    • @Mugema sinzi wowe amategeko uvuga ayo ariyo kuko ibyo umucamanza yashingiyeho byateshejwe agaciro cyera. kurikirana amakuru uyamenye neza . ni agasuzuguro gusa. bariya bazungu bazi ko abanyafrica icyo washaka kubakorera cyose wagikora. Birababaje

  • @Mugema, wihangane usome amakuru hose,ukurikire za twitter n’ibindi urasanga ibyo uvuga byagakwiye gukorwa biri gukorwa, kujya mu mihanda ni kimwe mu bikorwa ariko diplomatie iri gukorwa humura.

    Naho ibyo ambassador avuga nyine niko yakavuze kuko badusuzugura naho ubundi ayo mategeko yabayeho kuko ari abayobozi ba UK bayemeje babikoze bose babizi baigambiriye.
    Ibaze bafashe nka CIA boss, cg Mossad ubwose urumva umuriro utakwaka? ariko kuko ari Africa nyine bashaka kutwereka ko badufiteho ijambo.

    MAY GOD STANDS WITH RWANDA!

    • @ Isi n’abantu, Ibyo uvuga ndabyumva neza, ariko nkuko nabivuze ubu si uburyo bwiza bwakabaye bukoreshwa kandi ibyo ndacyabihagazeho.

      Ikindi wenda tutemeranyaho ni ukuvuga ngo CIA cg Mossad Boss afashwe uko byagenda?

      H.E Paul Kagame niwe ujya avuga ngo umuntu niwe wiha agaciro, abo nabo rero (CIA na Mossad) bamaze kwiha agaciro no kubaka izina twe turacyari kure cyane. uretse no kumufata (CIA na Mossad) no kumukoraho ni ikizira.

      Case Lt. General KK Emmanuel ishobora kuba politike kuruta kuba case y’ibyaha runaka ariko niba case ye yambitswe umwambaro w’amategeko reka hisungwe ayo mategeko, niba kandi ari politike cyane kuruta kuba amategeko reka natwe iyo politike tuyikine ariko kujya mu umuhanda byo rwose ntabwo mbyumva.

      Urebye neza ku ifoto abigaragambya bari imbere ya UK Ambassador wabonaga abarebana agasuzuguro gakabije, kuko burya ngo ifoto iravuga cyane kurusha umunwa none rero tureke kwiha agasuzuguro kaba bazungu ahubwo dukoreshe uburyo bwiza bundi butari ubu.

      • Uburyo bwiza ni uko Leta y U Rwanda yashira ubwoba igata muri yombi abadiplomate b ubwongereza. Ibyo bindi uvuga nta shingiro bifite. Hagombye gufatwa inyanzuro ishaririye bikababera isomo.

  • Murwanda birasanzwe ko abantu bareka akazi kabo bakajya mu muhanda nubwo mbona abenshi ntakazi nagira mais iyi siyonzira rwose turimo turiha rubanda ngo twaribohoye turimo kwiboha. Inzirakarengane ninyinshi murwanda ntacyo tuzivugaho unabivuze bagushahula. Rwose ababishinzwe bariryamiye mwe mbura mukoro nimwe barigufotora ayo mafoto murayaryase cg aragaburira imbyaro zanyu ikibabaje wasanga harimo nabadafite ifunguro ryo mukanya sasita bakaba biyereka mu muhanda.

    • Inda yanyu yo ni iya cyera, Mukotanyi ajya kubatwara i Gihugu yiziritse umukanda akarya urushyi rwuzuye impungure ku munsi, abandi bo ngo batabagiwe imfizi ntibajya kurugamba!!! Mugihe Abasore basonga mbere mwe mwarimo kurwanira imitungo y’Abatutsi! None bahagurukiye guharanira ubusugire bw’Igihugu cyacu n’agaciro k’abanyarwanda bose nawe urimo,ngo ntabwo babona ibiryo sa sita?!!!!!! Aka ni akumira !!!! Abantu nkawe muravunisha ku itabaro puuuu!

  • Mwaretse amategeko agakora akazi kayo

  • yewe aka ni akumiro peeee! ubutabera ntiburekura umuntu kuko abantu bgiye mu muhanda. ubutabera burigenga bugakora akazi kabwo umuntu yaba umwere akarekurwa yahamwa n’icyaha agahanwa. ahubwo babazanire dosiye batangire bige uko KARENZI aziregura naho ubundi bariha rubanda. ibi ni ubujiji bukomeye reka n’abazungu bazagera aho bagaruka kudukoroniza kuko mu mutwe ha bamwe haracyari ikibazo. kujya mu mihanda, kwica amategeko ngo barahindura itegeko nshinga, ibi biteye isoni kabisa. iki ntabwo ari igihugu kigendera ku mategeko ahubwo kigendera ku bantu! demokarasi bavuga ni ukubaha amategeko n’ibyemezo by’ubutabera si ukubaha ibyifuzo by’abanyapolitiki!

  • Abigaragambya bagombye kubireka kuko decision izafatwa yose ntabwo aribo bazaba bayiteye,niyo baba ari Abongereza cyangwa aba Espagnoles bigaragambya kumucamanza ntacyo byahindura, kwirigwa urajya kwigaragambya ni uguta igihe.Icyiza ni uko ubutabera bwabariya bazungu bwigenga, icyombona gifite akamaro ni ugukusanya ahubwo cases zimushinjura

  • Agasuzuguro k’ abazungu Gateye Icyo niki!!! Ahubwo Nsabira ababana nabo Iwabo,Ahongaho Bamwe bafata nkaho ari muri Paradizo! Bigize abacamanza b’Isi….Uwo badashaka baramufata bakamubika (kumufunga) cg Bakamwica, Ubuse Aba genocideri Bafite,babana nabo,basangira,Bakorana imirimo yaburi munsi,etc…Nibo bere (Ntacyaha bakoze???)! Tugomba guhagurukira rimwe tukarwanya abo banyagasuzuguro! “l’Union fait la force” #Bring back our Lt Gen KK Emmanuel

  • Ha. Urumuswa mubi cyane nonese urashaka basabe ibyo kurya batahe? Barigusaba umuyobozi wabo ahubwo weho nasatani yarakwitwariye kubera inda nini yakunaniye. Ninde wabona ziriya ngufu atariye? Sha nawe niba uri muri babandi reka nkubwire ko u Rwanda rwa none atari urwakera. Ubu bose basenyera umugozi umwe. Urasekeje cyane naho ubundi courage banyarwanda

  • Ndemeranywa nawe Isi n’abantu, ibyo Mugema avuga nibikorwe,ariko n’abanyarwanda dufite uburenganzira bwo kujya mu mihanda kwerekana ko tutishimiye imikorere y’aba bazungu! Tutabikoze, muzi ko badusuzugura, bavuga ko ba Ministers bacu bivugira batavugira abaturage, ngo nta demokarasi iba iwacu! Reka rero tubereke ibyo dushaka! None se ko badafata abajenosideri baba iwabo kandi TPIR yaratanze mandats d’arret? Iyo ari gusaba ko Abanyafurika bafatwa bagafungwa biraborohera, kubera inyungu zabo. Iyo ari gufata abo Afrika isaba ko bafatwa bakaryozwa amakosa bakoze bakinangira ngo nta butabera tugira! Naho wowe wiyita ha, uruhande ubamo buri wese usoma iyi nyandiko yawe arumva uruhande ubamo. Ariko uribeshya, ikinyoma ntikizatsinda ukuri. Gen. Karake ari mubahagaritse Jenoside, avuye muri GOM, ubyange cyangwa ubikunde.

  • Colonisation ntizahera bavandimwe! ubuturimuri colonization indirect kuko umuzungu niwategeka mukaragwe, akoresheje bamukaragwe nyene. ushaka kuramba, wemera kuja mukwaha kumuzungu. Robert Mugabe (Zimbabwe president) numugabo, ntatinya umuzungu.

  • nuko bana burwanda mugaragaze urukundo rwanyu

  • Mwironkeye akazi kokuja mumyiyerekano. mwaraho mutwenga abarundi, kirazirazira gutwenga ikibi wasamye.

  • @ha, ugombe kuba uri umuswa cyane. Iki ni ikibazo kireba igihugu cyose ntabwo ari issue ireba Karake nka individual . Ibyo byawe byo kureba abantu ugahita umenya ko nta kazi bafite, ntaho utandukaniye na babandi bareba amazuru bakakwita ko uri ubwoko runaka

  • Leta yacu niyemeza yuko tuzirika amabya abongereza nka 5 bari mu Rwanda kugeza baduhaye KK bwo ndaza mu bambere tubajatire.

    Naho gukomera mu muhanda en plus imilimo ya ambassade ya UK igakomeza baciye mu miryango y’inyuma nyamara iyacu yahagaze aho ho simo ndani ntarara kwangi nipumuzike ni kure alafu ni tombe tuuuu

  • Niba Karake yarakoze ibyaha agamba kubiryozwa nta kindi nk’uko abandi bose babiryojwe. Gukora neza ntabwo bikuraho ibyaha ukoze nyuma iryo ni ihame ry’ubutabera wabyanga wabyemera ni uko bimeze.

  • Ubu Leta y’Urwanda itegereje iki ngo ifate abadipolomate 4 b’ubwongereza ibashyire muri kasho koko. Ko byahita bibaha isomo. Icyo nzi cyo barara bamurekuye.Tugomba kwitabara kuko umwanzi yaraduteye turicecekera.

  • Ese ko mperuka mu Bwongereza tuhafite Diaspora, babaye aribo batuma akaba ariho bajya kwigaragambiriza? Ibi babyita gusaza imigeli no gutera imana agahinda. Ese ubundi kuki batinya ubutabera cyane ra? Niba ari unwere koko baratinya iki??

    • – Yemwe ga? Yaba Mugema, yaba Gabiro, yaba abo bose bavuga kimwe nabo- ntabwo barahishurirwa ngo bamenye ko u Rwanda ari rushya n’Abanyarwanda batagitega amaboko ngo basabirize izo “mpuguke” z’abazungu!

      – Ngo mwigaragambije mu i Holland ngo Ingabire ntiyafungurwa? Afungurwa se byagenze bite! kuko yahagaze ku i Gisozi aho inzira karengane zishyinguye agashinyagurira abarokotse!

      – Ngo Diaspora abe ariyo ijya mu mihanda mu UK? Ujya gutera uburezi arabwibanza di! Nabo nibajye mu mihanda nyine, kandi nawe mujyaneyo mwamagane izo ncurikamategeko!

      – Ngo kujya mu muhanda nukutagira icyo dukora? Rubbish! Who said? you!
      Tuzajya mu mihanda nibiba ngombwa tuyiraremo kugeza ijwi ryacu ryumvikanye. KK MUST BE FREED NOW. TELL IT TO THE MOUNTAINS IF YOU WILL. MAY THE PEOPLE OF RWANDA TAKE HEART, WE MUST REMAIN UNITED AGAINST THE LIKES OF INYANGARWANDA!

  • u rwanda ni igihugu su umudugudu cyagwa insina ngufi buri wese acaho ikoma
    icyo turicyo kugeza ubu suko twicaye bikaba habayeho guhaguruka so nka banyarwanda ntituzihanganira udukora mu jisho biyita ibihangange nu urushishi rwica inzovu abumva ko guceceka ari wo muti baribeshya ubutabera bwabo turabuzi mfite inzozi ko africa yose hari umunsi tuzavuga kimwe tugaca inzira imwe tugaca agasuzuguro

  • Kuki ariko twikunda kurusha..ubu abantu nagiye kwigaragambya imbere yambasade yu Rwanda Hollande basaba ko Ingabire arekurwa mwamurekura?

  • @Muhizi Ngo bate muriyombi abadiplomate ba UK? Utazi ikimuhatse…ngaho niba mubishoboye rero

  • Iki sikibazo cyamategeko kereka ubirebera kumutiku! Sorry!
    Nagasuzuguro barebana abirabura
    Na Africa murirusange hanyuma musome
    Ibyo birego mwunve amafuti nubuswa
    Yuzuyemo ni Politike yogusesereza
    Kugwiza abarakare ninzangano
    Kwisi kubuza isi umudendezo babone
    Uko bacuruza ibitwaro byabo
    Nokigirango bakomeze babonwe nkigisubizo kibivazo kuriyisi maze
    Inkoma mashi zikabayoboja
    Hakenewe Revolution ya Africa
    Kubutabera yabanyaburayi ✌️

  • erega twe abanyarwanda icyo batuziza nuko twamaze kumenya ububi bwa bazungu kandi tukaba tumaze gushyira hamwe ntakindi usibye gushaka kuduteza umwiryane.baba bashaka ngo tumera nka byabihugu bavuga bikicyriza nikiza kubamara. ariko bazaretse tukarasa ziriya mbwa nubundi ko twarwanye tubazi ese babona twabatinya nabo bava amaraso yewe ibyo byo bzabyibagirwe kabisa kubera twe turwanisha ubwitange, ubutwari ni ndangagaciro zacu. mbahaye imisi 5 bataramurekura turabashwanyaguza.

  • Ngo bafunge aba Diplomate babongereza? Mugira ibyiyumvira!! Ko muri kuri Ambassade se ahubwo nimwibeshye mumubuze kwinjira mukazi cg mumubuze gutaha iwe!? Imbaraga zabo muzazubaze Kadafi!

  • nimureke ubutabera bumucire urubanza
    none se ko abanyarwanda bigaragambije imbere ya ambassade yubuholandi basaba ko ingabire arekurwa , mwigeze mumurekura ?

  • Mugema, ufite mauvaise foi/bad faith mubyo uvuga. Ku ruhande rumwe uti nihakurikizwe amategeko. Ku rundi ruhande uti ari umukuru wa CIA cyangwa MOSSAD nta wamukoraho. Ubwo ni ukuvuga ko amategeko atabafata kimwe kandi aricyo amaze. Hanyuma se ubwo urahindukira ukavuga ngo nidukurikize amategeko gute kandi nawe wiyemerera ko bayakoresha uko bashaka kuko tudakomeye nka USA cyangwa Israel gute ? Erega murajijisha ariko bikagera aho bikanga mukiyerekana uko muri….

  • @Gahima: Tangira urire rero kuko General KK amaze gufungurwa by’agateganyo! N’abandi mwari mushyigikiye abicanyi n’ababashyigikiye ndababwiye nti Pole! Kandi gutsindwa niho bigitangira!

    • ariko se ukurikije conditions bamuhaye murabo bamufunguye mutabeshye: mwirebere namwe hejuru ya milioni y’amapound ibyo bongeyeho:
      1)Kwambara uriya muringa amasaha 24 kuri 24
      2) Kuba afite Telefone ngendanwa ashobora kubonekaho igihe cyose amasaha 24 kuri 24
      3) Kwitaba ku biro bya Polisi (Barnet police station) buri munsi
      4) Kutegera ahantu hari ikibuga cy’indege cyangwa ahandi hantu hose umuntu ashobora gusohokera mu gihugu
      5)Kudatunga urwandiko rw’inzira urwo ari rwo rwose rwaba ku mazina ye cyangwa ayandi yakwiyita.
      6)Kudasohoka mu nzu hagati ya saa mbiri za nijoro na saa mbiri za mu gitondo
      7)Kutava mu mujyi wa London kugeza mu Kwakira 2015 igihe azongera kwitaba urukiko.

  • ibyo dukora turabizi mutureke kdi icyodushaka tuzakigeraho bitinde bitebuke ntituzacika intege zokurwanira amahoro twanga agasuzuguro ka banyaburayi bigize mpatse ibihugu

  • Genocide (Jenoside) niturufu irya zose. Jenoside irikwisonga! People in opposition, you will never win since genocide is “Strong word to defeat you”

Comments are closed.

en_USEnglish