Digiqole ad

Imyigaragambyo i Congo yageze i Goma na Bukavu

Byatangiye tariki 19 Mutarama 2015 i Kinshasa, kuri uyu wa gatatu byageze no mu mujyi wa Goma na Bukavu aho abapolisi bakomerekejwe n’abigaragambya bariho bamagana Perezida Kabila ngo ushaka guhindura itegeko Nshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu mu gihe bo batabishaka. 

Abantu barenga 20 bamaze kugwa mu myigaragambyo mu minsi itatu ishize
Abantu barenga 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo mu minsi itatu ishize

Abanyeshuri b’i Goma muri Kivu ya ruguru n’i Bukavu muri Kivu y’Epfo nabo bamanutse mu mihanda kuri uyu wa gatatu bamagana ibyo guhindura itegeko rigendanye no gutora ngo Leta ishaka guheraho.

I Goma ho cyane cyane bigaragambije cyane cyane basaba ko abantu 12 bari batawe muri yombi kuwa 20 Mutarama bagerageza nabo kwigaragambya barekurwa.

Abigaragambya bagiye mu mihanda barayifunga ndetse ngo bagerageza kugaba igitero kuri Parike ya Kivu ya ruguru. Polisi yahise itabara ngo itatanye abigaragambya ndetse igira n’abo ita muri yombi mu bushyamirane bwabayeho.

I Bukavu naho kuva mu gitondo cyo kuwa gatatu ibintu byari ibicika mu mihanda aho abanyeshuri bashyigikiwe n’abaturage bashyize bariyeri ku muhanda mugari witwa ‘Route National n°2’ nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radio Maendeleo wagiye kureba iby’iyi myigaragambyo.

Uyu munyamakuru avuga ko abapolisi batatanyije abigaragambya bakoresheje imyuka iryana mu maso ariko ndetse ngo humvikanye amasasu ya nyayo.

Abigaragambya nabo batwitse imodoka, ibiro bishya bya Polisi barabitera bangiza ibintu byinshi banatwara za mudasobwa.

Munyole Kashama Dekao, burugumestre wa komine Kadutu ibarizwamo umujyi wa Bukavu yemereye JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko koko ibi byabayeho ariko ubu ituze ryagarutse muri Bukavu.

Avuga ko abanyeshuri batanu bari mu bari bayoboye imyigaragambyo batawe muri yombi ndetse ahamagarira abantu gusubira mu mirimo yabo uko bisanzwe.

Sosiyete Sivile muri Kivu y’Epfo ariko yahamagariye abantu “guhagarika ubuzima bw’umujyi” mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa 22 Mutarama 2015 ngo bakore imyigaragambyo ikarishye yo kwamagana ihindurwa ry’itegeko rigena amatora muri Congo Kinshasa.

Abigaragambya bamwe barafatwa bagafungwa. Vital Kamerhe wo mu ishyaka rirwanya ubutegetsi avuga ko abantu bamaze gupfa muri iyi minsi itatu ari 28
Abigaragambya bamwe barafatwa bagafungwa. Vital Kamerhe wo mu ishyaka rirwanya ubutegetsi avuga ko abantu bamaze gupfa muri iyi minsi itatu ari 28

UM– USEKE.RW

47 Comments

  • wowe wanditse iyi nkuru yisubiremo uyandike neza uduhe amakuru nyayo.kadutu ntabwo iba i goma ibarizwa muri Bukavu sibyo reba neza

    • Ariko se nkawe ibyo ubikuyehe ko Kadutu yavuzeko iri i Goma!!!! Yabyanditse neza agira at: ” Munyole Kashama Dekao, burugumestre wa komine Kadutu ibarizwamo umujyi wa Bukavu yemereye JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko koko ibi byabayeho ariko ubu ituze ryagarutse muri Bukavu”.

      Ngaho soma neza mu nkuru…

  • ndabona ubikosoye sawa

    • Ntabwo yabikosoye ahubwo nibwo yabizambije ubundi byari ukuri ibiri mu nkuru.

  • erega igihugu cyarapfuye , ni gute ushibora kumva Intara 01 mu gihugu ivug ango uyu munsi ntawukora ntawujya kw’ishuri, nta soko rirema, kandi ari mu gihugu kimwe , ubu se noneho bitaniye he na byabindi birirw abavuga ngo balkanisation, i Bukavu uyu munsi nta kazi kakozwe n’banyeshuri ntibize, ibitaro nta muganga…urumva ibyo ari biki ?ubwo se nabyo barabiterwa n’u Rwanda rwagowe?

  • Courage Peuple Congolais, ni mwamagane abo bumva ko aribo bashoboye bonyine!!
    Na hano iwacu ntawe tuzemerera ko ahindura itegeko nshinga!! Twese dufite uburenganzira bungana ku gihugu cyacu abavuga ngo His Excellence yakoze byinshi byiza ngo niyo mpamvu agomba kuguma ku butegetsi, ibyo yakoze byose byari mu nshingano ze z’akazi nicyo ahemberwa nta yindi faveur ibiri inyuma!!

    • Kassim uvuze ukuri rwose kwakundi kwambaye ubusa.

  • @ KASSIM : uti byari mushingano ze ??? Oui nibyo turabyemeranywa ho.

    Ariko se nkubaze iba uzi ibyi iki gihugu cyu Rwanda …,wabwira impamvu ibikorwa byiza tuvigeze ho ku buyobozi bwa HE KAGAME P. ????

    Ex: Gira inka, securite kuri twese, gukora 24hrs ,Amashuri kuri twese, kudahangarwa ngo ditonerwe na mahanga, kubonera ingabo akazi kw’isi, Train ,umurwa usukuye ,intara zisukuye,….

    Iba wibuka ko nabo bari abayobozi byari no mushingano zabo kuki kubwa MBONYUTWA, KAYIBANDA, HABYARIMANA, SINDIKUNWABO iki gihugu cyacu bakiyoboresheje ibibi gusa irondakoko gusigara inyuma mu majyambere uvwicanyi kwima amahirwe abatutsi ???

    None rero KASSIM nsoze nkwibutsa impamvu tuzakomeza gushyigikira HE KAGAME nibyiza ndashyirwa atugejeje ho.

    Ubyange ibyemere niko bieamera nubundi wibuke ko kurokora iki gihugu byasabye ibitambo si cadeau yabayeho hoya !!!

    Ahubwo nihangayikishirijwe nuko umusaza wacu yakwigira mu yindi mirimo naho ubundi nkamwe ibyanyu nu busa ntibidujanga.

    • Itegeko nshinga rirasobanutsse kandi abandi bashaka kurihindura ngo bayobore ubuziraherezo ikibakosora turimo kukibona. Nibahindure itegeko nshinga ubundi bazabibona!!! ubona abantu bicecekeye, ariko abanyarwanda bíki gihe ni danje kandi barabeshya!!!! Nibiha kurihindura uzaba wirebera!!!!! Tuzajya mu mihanda natwe.

      • hahaha reka da!!

      • @jumapili ngo muzajya mumihanda !? Hhhh wowe nande !? MURwanda ntidukunda akaduruvayo hama hamwe utuze . Wenda wanagirango kwigaragambya birubaka.

    • Ngo train? mu Rwanda mugira iyihe train? Ibyo uvuga ntubizi ivugire.

    • Munturwanda rwose urandangije.Ngo ibikorwa, mbere nta bikorwa byakozwe nubutegetsi bwariho? Aeroport,Stade Amahoro n’ibindi ntarondora.Ibyo byose ntabwo bivuzeko tuzihanganira abazahindura itegeko nshinga kabone niyo babinyuza mugutekinika muri refrendum.

  • Kagame yakoze byiza turabyemera ariko c pas la raison yokuguma kubutegetsi, ubwirwa niki ko ntawundi babishobora? Abavaho bose wibwirako baba bakoze nabi? Ese apfuye da? Ko nabyo bishoboka ubwo ntawamusimbura? Ubutegetsi ntabwo ati ugushyingiranwa mukieiziya hamwe bavuga ngo tuzatandukanywa nurupfu! Bugomba kugira manda nabandi bakayobora. Naho kuba umuyobozi yarakoze neza ntibimuha uburenganzira bwo kugundira ubutegetsi

  • @ KASSIM : uti byari mushingano ze ??? Oui nibyo turabyemeranywa ho.

    Ariko se nkubaze iba uzi ibyi iki gihugu cyu Rwanda …,wabwira impamvu ibikorwa byiza tubigeze ho ku buyobozi bwa HE KAGAME P. ????

    Ex: Gira inka, securite kuri twese, gukora 24hrs ,Amashuri kuri twese, ku dahangarwa ngo dutoberwe na mahanga, kubonera ingabo akazi kw’isi, Train ,umurwa usukuye ,intara zisukuye,….

    Iba wibuka ko nabo bari abayobozi byari no mushingano zabo kuki kubwa MBONYUMUTWA, KAYIBANDA, HABYARIMANA, SINDIKUNWABO iki gihugu cyacu bakiyoboresheje ibibi gusa irondakoko gusigara inyuma mu majyambere ubwicanyi kwima amahirwe abatutsi ???

    None rero KASSIM nsoze nkwibutsa impamvu tuzakomeza gushyigikira HE KAGAME nibyiza ndashyirwa atugejeje ho.

    Ubyange ubyemere niko bizamera nubundi wibuke ko kurokora iki gihugu byasabye ibitambo si cadeau yabayeho hoya !!!

    Ahubwo niha ngayikishirijwe nuko umusaza wacu yakwigira mu yindi mirimo naho ubundi nkamwe ibyanyu nu busa ntibidukanga.

  • Kassim we, izina niwe muntu. ubwo se ushuhijwe niki? KONGO si URWANDA. twebwe turi mu iterambere kdi muzehe wacu turacyamushaka, wewe niba utamushaka sanga abanyekongo ujye guhangana, ntidushaka abafite ibitekerezo bipfuye nkibyawe. niba waratahutse vuba usubireyo hakiri kare.

  • @Kassim:uti ntituzemerera Kagame ko ahindura itegeko nshinga?reka nkubaze gato,iyo uvuga ugakoresha “ntitu” ubushatse kuvuga nde nande?wumva ko wowe kassim uvuyemo abantu bangahe kuba wakwishira mu mbwinshi? kuko niba arinicyubahiro washatse kwiha,ndagira ngo nkumenyeshe ko ntacyo ukwiriye,wowe utabasha kugiha muzehe Kagame,nibyiza byinshi yakugejejeho,nabanyarwanda bose murirusange,niba wumva utazamwemerera ko yongera kwiyamamaza ivugira kugiticyawe wekuvuga muri rusange kuko njye sindikumwe nawe kandi nizeyeko hari nabandi banyarwanda benshi mutarikimwe,ahumbwo najye mfit’imgungenge nkiza Muntarwanda ko atazabwemera naho jye ndabimusabye 100%

    • nanjye ndimo, ntituzabyemera ko itegeko nshinga baritoba, tuzajya mu muhanda natwe.

      • ibyuvuga ntubizi,uzibeshye ujye muruwo muhanda uvuga niho nzemera ubugabo bwawe

    • Sindi Kassim ariko ibyo avuga ni ukuri kuko aratuvugira turi benshi pe wowe utazi. Mu Rwanda ntabwo ari i Bwami aho umuntu ategeka kugeza apfuye. N’abandi barashoboye, tubahe amahirwe turebe.

  • KASSIM; KASSIM ;KASSIM….. u RWANDA na KONGO ni ibihugu bibiri bitandukanye . Wabyemera utabyemera UMUSAZA wacu nabitwemerera tuzongera tumutore.

    • hahahaah, mwese murambeshya murabacinyankoro gusa!!!!!, Umunsi abantu bagiye mu muhanda bamagana ihindurwa ryítegekonshinga, J.dÁmour, Naelle,bonny, muntarwanda nábandi nkabo nibo bazaba bari imbere, abanyarwanda bíki gihe barambeshya cyane.

      • Wowe uravuga ukuri kbs.Umuntu ucinyinkoro cyane nka muntarwanda ahubwo nukumwitondera kuko abantu nkabo bahinduka nkuruvu ntumenye uko byagenze.

    • urimwo bangahe wowe? Ureba mumitima y’abantu se? Uwazana amatora yo mu mucyo ngo urebe.

  • Ntawe utarakoze ibyiza mwiterambere na Habyarimana ntimukirengagize ko byose mwahereyeho ariwe wabyubatse, imihanda yose niwe wayubatse iya kigali, mu ntara hose , stade amahoro, amashanyarazi: electrogaz, inganda , ibitaro, amashuri, gira inka niwe wazanye icyo gitekerezo cyari gisanzweho, numushinga wa karisimbi warusanzweho, ugiye kunenga ibyo batakoze rero banza uhere kuwo ushima ko yakoze nkwereke inenge, amazu mu mugi wa kigali meza mu cyaro amavunja, nibihushi bivuza ubuhuha, abize benshi ariko ubumenyi ntabwo ari impapuro gusa, bwaki mu banyarwanda kandi turirimba politique zubuhinzi nziza. Abantu benshi batagira akazi biganjemo urubyiruko, twe kujya tunenga ngo habyarimana cg abandi ntibakoze nukwirengagiza ugereranyije nigihe twari tugezemo. Abanyarwanda benshi twaramuririmbye yewe baranamutoraga cyane 100%. Africa niko Imeze ariko iyo ukoze ukarenzaho kwica abantu cg ukarenzaho kwikubira ubutegetsi usoza nka kadafi, sadam, mumbutu, bagbo nabandi muzi uko byabagendekeye ntawe utarakoze ngo ateze imbere igihugu cye. Hari aho abanyarwanda twari tuvuye kandi tugeze ariko ikintu kimwe cyonyine nimubona kibaye muzamenye ko u Rwanda dusubiye aho twavuye , nta kindi nuguhindura itegeko nshinga. Ntawavukiye kuyobora buri wese bamushyizeho yayobora yewe hari benshi bayobora kurusha na president wacu ariko ntitwabimenya tutabahsye amahirwe. Mbabazwa cyane no kubona africa iyoborwa nabasaza kandi burya gusaza nugusahurwa, umuntu nka mugabe, museveni, nabandi nta bitekerezo baba bagifite byateza imbere igihugu.

  • Cyakoze hari abantu mumitima yabo hari urwango runuka.bibi.baravuga congo akavuga u Rwanda.u Rwanda oyeeeeee

  • Abanyarwanda barabeshya sana!!! abacinyankoro gusa, umunsi twagiye mu muhanda nabo bose bazadusangamo aba ari nabo bajya imbere, muraba baba bavuga ngo Kagame Polo oyeeeeeee!!! abenshi ni abo mu miryango yo kwa karegeya, nyamwasa, Rudasingwa theojene, Rwarakabije, Inyumba, Habyara, Twagiramungu, Rucagu, Bampoliki, rujugiro, byabagamba, Liyetona Mutabazi,…………………….., baba bashaka ko bucya kabiri!!!! Wagirango hari uwo barimo ideni!!!

  • @ NDUHUNGIREHE : uruki uhunga ??? Izina niryo muntu.
    Wiruhunga nurwa Gasabo tuza ukore uhumeke Walikale urashaka gusubirayo ??

    Naho mwese mwatinze kubyi hindurwa ry’itegeko nshinga twumvikane mureke iyo password irashaje.
    Iwacu musome neza iryo tegeko nshinga harimo ingingo igira iti (PEREZIDA ABISABWE NU BWINSHI BWA BANYARWANDA YEMEREWE KWIYAMAMAZA IZINDI NSHURO ZIRENZE 2)

    Ngaho ni mutabimusaba nitwe benshi tuzi aho atugejeje tuzabimusaba.
    Muge mwiyo mihanda police ni gisikare ni nkiko byu Rwanda bizakora akazi kabyo.

    Viva viva viva afande wetu viva viva wanyarwanda…..

  • @ EPRA : izi kuganira rwose neza ukavuga ni bifite icyerekezo ..,mubyo ubuze harimo ibifite ireme ariko dusubize amaso inyuma twibuke UMUVUDUKO W’ ITERAMBERE mubatuyoboye bose rwose umfashe ubyemere udaciye ku ruhande uyu musaza arimo kutugeza kuri byinshi byiza mu gihe gitoya ugereranyije na bahise.

    Naho kugereranya Mugabe na KAGAME byaba arukuvanga amata ni mvuzo.

  • @muntarwanda , ntabwo rwose uwo muvuduko nawuhakanye , icyo ntemera nuko tuvuga ngo ababanje ntacyo bakoze kandi nabo ugereranyije aho u rwanda baruvanye naho barugejeje ndavuga mwiterambere unyumve neza ukareba imyaka Kagame ayoboye u rwanda niterambere agezeho ntabwo wavuga ngo ntacyo bakoze, naguhaye ingero nyinshi zibyo bakoze bahereye kuri zero. Haribyo umuntu yabanenga hari nibyo umuntu yanenga Kagame. Nkekako habyarimana iyo aza kuva kubutegetse mbere inenge ze zironda koko uwari kujyaho wenda yari kuzikosora, ni kimwe rero ibyo umuntu anenga Kagame hagiyeho undi president wenda yazikosora bityo umwe agahera aho undi yagejeje tukirinda intambara nimyigaragambyo kuko kumena amaraso ni bibi cyane simbishyigikira njye abavuga ngo bazajya mu muhanda nka congo. Urebye usanga injiji, abana nabadatekereza neza aribo bayoboye iyo myigaragambyo bakora ibikorwa byurukozasoni. Umuturage njye nkeneye kwihingira ikijumba cyanjye nubwo bambujije kugihinga ngo nzarye akawunga sinkeneye induru namasasu

  • Sinagereranyije Kagame na mugabe icyo nashakaga kwerekana nuko africa irwaye imungu yo kugundira ubutegetse, iyo virus twarayirwaye ku bwa habyarimana. Ibihugu byinshi bya africa birayirwaye. Burya yandura iyo wahinduye itegeko nshinga, rimwe ryonyine rirahagije uwayirwaye ntayikira keretse iyo abantu bagize Imana ikamwica akava kwisi. Dusabe Imana rwose iyo virusi ntizongere gutera u Rwanda. Abasenga nimusenge cyane

  • Ariko abaturage baragatoye kweli! Uwo Kabila ntacyo yabamariye, uwuzamusimbura aramutse yemeye kurekura nawe ashobora kutagira icyo abamarira, none bari gupfa no gufungwa ku bintu bitabafatiye inyungu n’imwe mu gihe ba Vital Kamerhe bigaramiye kandi aribo bari kubakoresha kuko aribo bifitiye inyungu.
    Ku byerekeye u Rwanda, zimwe muri comments ziragaragaza y’uko Abanyarwanda bamwe bagifite ibibazo kuko batazi icyo bashaka. Niba bari bakizi, umubare wa mandats n’imyaka umuntu ategetse sicyo cyagombye kuba ikibazo, ahubwo ikibazo cyakabaye uko bayobowe bakabihuza n’inyungu zabo hamwe n’icyo bashaka kugeraho. Ko Kagame yabahaye amahoro, bakaba bari gutera imbere, ni iki kindi bashaka? Iyo democracy abazungu batwigishije ko igomba gushingira ku bitekerezo by’abaturage ikindi bashaka ni iki? Cyakora abavuga ko bazajya mu muhanda biragaragara ko wa mugani ururimi ari inyama yigenga!!!

  • Ariko Kassim n’ abandi mutekekereza nkawe,murarushywa niki? Murashaka kujya mu mihanda kubera ko itegekonshinga ryahinduwe? Mwabaye mugiyeyo se rikazahindurwa mwamenyereye! Twe nkabanyarwanda icyo dushaka ni igidufiyiye akamaro, umuyobozi twifuza ni udufata kimwe, uturinda icyadusubiza aho twavuye habi, nitwe twamushyizeho turacyamukeneye nibikubabaza ubababare, itegekonshinga nitwe twaritoye ni natwe tuzarihindura nitubona ari ngobwa. Gusa mbonye ko ntawe uneza rubanda koko, nibyo yadukoreye mutangiye wivugisha ayo? Ahaaaa nzaba mbarirwa ibya Kassim na bagenzi be! Cyakora Rucagu aracyafite Akazi ko kuzamura imyumvire yanyu, mugane itorero.

  • @ LISA …,urasobanutse weeee uruzuye rwose.
    Sinzi ingano yawe ariko vision yawe irigaragaza kwari nzima.
    Bareke amafuti baze dukore uronse aseke uburiwe yihangane niko ubuzima bumera.

  • Nanjye nunganire aba banyarwanda bateye imbere mu mitekerereze. Ntihakagire usuzugura Perezida wacu ngo anamugereranye na ba bazayicongo. Koko pe aho yakuye igihugu aka kanya bano ba Kasimu baribagiwe. Aliko ntawabarenganya warimbura abantu, ukarimbura imitungo, ugatsembatsemba. Ubwo se bakubaze iki kindi. Niho ubwenge bugera!!
    Gusa mujye muceceka ni ba rehab ntacyo yabamariye. Mureke havuge abafite mu mutwe hazima.
    Perezida nitwe tamwitoreye kandi turababwira ko ari natwe tuzamusubizaho. See how democratic we are!! We are going to follow the constitution. That is how smart people operate.
    Naho abo batazi ikiguzi cy’amahoro,ubwitange, umurava ku kazi, umutekano,n’iterambere birababaje!! They are just going to profit on what the smart majority believe in and that is we have come a long way but no one is going to take us back . His excellence has perfomed so well and if he accept to do it again,we will vote for him!!
    Mugire amahoro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Mu Rwanda hari abantu bafite mu mutwe hatangaje nkuyu witwa kalisa wagirango avuye mu binyejana bibiri byahise. Kanguka mwa turi muri 2015 ibihugu byambere byateyimbere kuri iyi si n uko nta muyobozi wabyo urenza imyaka 10. Kandi byaragaragaye ko iyo ari imwe mu manvu zambere ibyo bihugu bikomejz gitera imbere. Kuko ugiyeho aba agiye gukomereza aho undi yari ageze ntago aba aje gusana ibyangijwe n isimburana. Aba bose bashyigikiye manda ya gatatu si urukundo bafitiye u Rda na abaturarwanda ahubwo nuko bari kwibere bakaba badashaka gusangira.

    • hhahh ariko wowe ngo: “Kanguka mwa turi muri 2015 ibihugu byambere byateyimbere kuri iyi si n uko nta muyobozi wabyo urenza imyaka 10”
      Elizabeth waba umuzi???!! niba utamuzi ntacyo navugana nawe

  • Ariko hari ikintu maze kubona kubanyarwanda muziko turangaye gato abantu bakongera bakamarana bakoreka igihugu mbega comments zabantu ?nyamara abantu bibagirwa vuba nkabantu bameze nkuriya muvandimwe KASSIM bazumva ryari gusa icyo nababwira nikimwe”bazakore ibyo bashaka bigaragambye mumahoro ntawuhungabanyije umutekano wabanyarwanda kuko byasabye ibitambo naho Kagame bamureke ibyo yakoze ntawutabireba uretse intashima cg abahezanguni nabanyenda nini

  • reka kabira nahe amenegihugu ibyobaka
    arekure ubutegetsi.

    abakongomani bafite democratie igera aho abaturage bajya mu muhanda ,nibyiza kabisa.

  • kabirara nahe abaturage ibyobasha ,araba agaragage patriotisme yukuri

  • Ayayayaya, ntabwo twebwe icyoducyeneye arukutugabana badusimburanwaho kubuyobozi nashakazamareho imyaka igihumbi adutezimbere. Ariko abavuga kugyamumihanda murwanda bo ninkuko wakwifuza gukubitwa ninkuba ubwushaka kwimwanura azagyemo nibaziko hano hitwa kisangani Naho kubwange ho ijwi ryange ryamukwamiyeho(H/E) nuwonzabanshoboye nkamusanga mumuhanda nzamutamunsiyawo.

  • Abandi bashize ubwoba, nulunderskud ngo abo kuramba urbahn nkimbwa wakenyuka nkintare….. Nabo ba rwandais RAF iratunywa heureuse tugakoma mu mashyi!!!!!!

  • Ndasubiza Muntaganda

    Niko, wibwira ko bariya unenga ntacyo bakoze cyiza? kuki mumenya ibibi gusa?
    Uri i Rwanda uzabona.

  • Emwe nagerageje gusoma comments zanyu ariko nasanze mwikoreye umuntu witwa Kassim ngo kuko yavuze yuko Perezida Kagame agomba kurangiza mandat ye hanyuma akava ku butegetsi. Ese koko aho nabeshye ni hehe? Perezida we ubwe yivugiye kenshi yuko adashaka kumera nka ba Habyarimana ndetse na abandi banya gitugu ngo bavanwa ku butegetsi n’urupfu:
    Yaravuze ati “nindangiza mandat yanjye ntafite uwo kunsimbura icyo gihe nzaba narategetse nabi” none rero niba nta musimbura afite muri miliyoni nyinshi za abanyarwanda b’intiti bize kandi bafite ubumenyi ndetse n’ubushishozi aho nyine murumva yuko ari kwivuguruza.
    Icyo nshaka yuko mumenya ni kimwe gusa:
    1.Plus ugundira ubutegetsi plus ushira mu kaga igihugu cyawe. Murimo muvuga muti yego yego niwe ntawundi washobora kuyobora u Rda ariko twese hamwe ingaruka zo kuguma ku butegetsi kwe ni twebwe zizashegesha cyane kugeza n’ubwo iterambere turimo turirimba rishobora kuzatunyura mu myanya y’intoki ugasanga icyuya tumaze iminsi twihushya birangiye bitubereye imfabusa!!

    Bavandimwe reka mbabaze aka kabazo koroshye:
    Ese koko nibyo nta wundi munyarwanda washobora kuyobora u Rda kandi akaruyobora neza?

  • @ PEACE : umugabo turangirizanya ahabona.., nyomoza umpe ijanisha ni byiza abo bakoze.
    Mbakunde se ko 1959 bameneshe abanyarwanda ?
    Mbakundire se ko 1961 bamaze imbaga ?
    Mbakundire se ko bimye abatutsi amshuri, igisikari ,ubuyobozi, ubworozi, ubucuruzi, amahoro ?
    Mbakundire se ko bakoze genocide y’abatutsi ??
    Mbakundire se inyubako nziza basize ?
    Bakundire se ko basize basenye igihugu ?
    Bakundire se ko nubu bashaka kugisenya ?

    Mbwira ibizima uvuze nabakundira.

  • @ KASSIM : nkunze kubuga ikintu kimwe kwiyi sujet…, ahubwo NADUFASHA AZEMERE KUTUYOBORA.

    Ni faveur yaba atugiriye.

    HE arakomeye kwiyi si, contacts afite zirahambaye.
    Nu mukire karundura, azi umbwejye buhanutse, afitiwe ikizere n’ icyubahiro kw’isi afite esprit ya commerce n’igisirikare byo ku rwego rwo hejuru cyane…, IBI BYOSE BIMUHA GUKORA INDI MILIMO IHANITSE KW’isi.

    Soooo dusenge atugume hafi ejo tutamwifuza atakitureba.

  • @ KASSIM : ese urashaka tuyoborwe nabavuye ARUSHA ?

    Tuzane Bagosora, Mudacumura, na bandi nkabo nibo unyotewe ???
    Gumana imyanda yawe.

Comments are closed.

en_USEnglish