Impamvu ukwiye kurushaho gukora Sport inyungu ni eshatu
Abanyarwanda bake ni bo muri iki gihe batarumva akamaro ka Sports, ariko abayikora ntabwo baraba benshi cyane nk’uko bigaragara ku mihanda, ku bibuga n’ahandi hose yakorerwa muri rusange. Ariko nyamara, ibyiza byo gukora siporo si ukurengera umubiri gusa, ahubwo ifasha n’ubwonko gutekereza neza kandi burya ngo nta mu sportif nyawe ubanira abandi nabi.
Hari umugani w’abanyamahanga uvuga (ushyize mu Kinyarwanda) ngo “Abadafite umwanya muto wo gukora sport bazabona umwanya uhagije wo kurwara”
Akamaro ko gukora siporo ni kanini kurenza uko ubitekereza; ni ingirakamaro mu kugira impagarike mu mubiri, mu mikorere y’ubwonko bityo n’imitekerereze myiza, ndetse no mu mibanire n’abandi. Izi zikaba ari inyungu zikomatanyije uvana mu gukora Sport uko bikwiye.
Sport igabanya ibinure mu mubiri, irinda umubyibuho w’ikirenga, irinda indwara z’umutima, irinda indwara z’imitsi, itera ubudahangarwa umubiri wacu no guhashya indwara, ikomeza amagufa, ituma urwungano rw’ubuhumekero (respiratory system) rukora neza, ituma urwungano ngogozi (digestive system) rukora neza maze intungamubiri zigakwirakwira neza zikanakoreshwa neza.
Sport ikomeza inyama zose z’umubiri, itera gusinzira neza, ituma ubwonko bukora neza, ituma umuntu agira mu maso hakeye, yongera imbaraga z’umubiri na stamina.
Ibindi bikomeye ni uko yongera umushyikirano mwiza n’abandi, ikagabanya ubushake bwo gukoresha ibiyobyabwenge nk’itabi n’inzoga nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwa Ismail na Trachman 1973.
Biba byiza cyane iyo ukora sport unarya amafunguro yuzuye byumwihariko arimo isukari yitwa glucose, bikaba akarusho iyo ari umwimerere nkiyo mu mineke. Birakwiye guhitamo sport wumva ikunogeye, ukunda maze ugafata amafunguro ahagije atanga imbaraga mu mubiri wawe, kandi akaba akwiranye n’imbaraga uba watakaje muri Sport.
Tutibagiwe ko ubu Sport yanabaye uruganda rukomeye cyane rutunga rukanakiza abafite impano zikomeye z’imikino. Niba nawe uyiyumvamo ukiri muto ntuzibuze amahirwe yo kuba icyamamare kandi wishoboye unafashije abandi benshi kubaho.
Ntuzongere kwibuza amahirwe yo gukora sport, ibi ni ibyo twabasomeye mu gitabo kitwa Health sports perfomance and nutrition cya Frederick C. Hatfieldna Martin Zucker Weider.
Patrick Mahirwe
UM– USEKE.RW
15 Comments
kabisa ibi ni ukuri abanyarwanda benshi ntiturumva akamaro ka sport ariko iyi nkuru hacyo igiye guhindura!
murakoze cyane!
THANKS A LOT!
IBI NIBYO RWOSE!
murakoze cyaeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
a sante sana!
dukwiye guhera none tugakora sport bihozeho peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee1
Ese umuntu usanzwe akora akazi k’ingufu hari sport akeneye ?
menyako sport ari iya buri wese thank you!
sport ni nziza mu mubiri, murakoze rwose. icyo atavuze, igabanya amahirwe yo kurwara cancer zimwe na zimwe. tuyitabire turi benshi.
Igabanya ibyago please. Nta mahirwe yo kurwara Cancer abaho.
Wari ugize neza ariko. Ndemeranya nawe.
mwarakoze cyane.
eeeeh, burya sport ifite umumaro bigeze aha! ni byiza pe!
Iyi article ni nziza cyane ahubwo mujye mudushakira izindi nk`izi. Abantu bakunze gutangira sport ari uko Muganga ayibategetse. Biragoye kubona umuntu wibwiriza gukora sport ntacyo yikanga nta n`umuteye ubwoba. Dufatanye tugire umyimvire yo kwirinda kuruta kwivuza.
ni ukuri mwarakoze for this article!
Comments are closed.