Impamvu 9 zitera umunaniro ukabije
Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko havugwa ko umuntu agira umunaniro iyo yumva nta ntege afite cyangwa umwete wo gukora ikintu iki n’iki biturutse mu kuba umubiri we wakoze cyane, cyangwa bigaterwa n’ibibazo bitandukanye aba afite byaba iby’uburwayi cyangwa ibyo mu mitekerereze.
Abo bahanga banatangaza ko kunanirwa ari ibya buri wese ariko ngo hashobora kubaho impamvu zitandukanye zitera umunaniro ukabije ndetse unatuma imikorere yabo ya buri munsi itagenda neza ku bw’umubiri uba ufite intege nke.
Izi impamvu icyenda zitera umunaniro ukabije
Kutabona umwanya uhagije wo gusinzira:
Kudasinzira bihagije bituma umubiri utabona umwanya wo kuruhuka ndetse n’ubwonko ntibubashe kuguma hamwe mu mitekerereze. Ibi bituma umuntu ahora yumva ananiwe, kuko mu buzima busanzwe umuntu mukuru aba agomba gusinzira amasaha 7 cyangwa 8 buri joro.
Kugira ngo umuntu yirinde umunaniro uterwa no kudasinzira agomba kwirinda ibintu byamurangaza igihe ari ku buriri. Aha mu byo yakwirinda harimo gukoresha mudasobwa, telefoni, na televiziyo kandi akagira gahunda ndakuka agenderaho ku masaha yo kuryama.
Kunanirwa guhumeka igihe usinziriye (sleep apnea):
Hari abantu bananirwa guhumeka igihe basinziriye, ibi bigatuma bahita bakanguka kandi baba bamaze agahe gato basinziriye. Ibi bituma ya masaha umuntu aba agomba gusinzira agabanuka.
Aha rero abantu bafite iki kibazo bagirwa inama z’icyo bakora kugira ngo babyirinde ababyibushye cyane bagabanya ibiro, kuko kubyibuha cyane bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu ahumeka nabi mu gihe asinziriye, ku bantu banywa itabi bakarireka, kuko naryo rigira uruhare mu gutuma umuntu ahumeka nabi mu gihe asinziriye bigatuma ahita akanguka.
Kubura ibitera imbaraga mu mubiri:
Gufata ifunguro ridahagije ndetse no kurya ibitari ngombwa bishobora gutuma umuntu agira umunaniro ukabije, kuko umubiri we uba udafite imbaraga.
Mu rwego rwo kwirinda guhura n’iki kibazo abantu bagirwa inama yo gufata indyo yuzuye buri gihe hakubahirizwa gahunda yo gufata amafunguro gatatu ku munsi kandi ifunguro rya mu gitondo rikaba ryiganjemo ibinyesukari ndetse n’ibyubaka umubiri nk’umugati usize, amagi, icyayi cyangwa igikoma ndetse n’imbuto.
Indwara yo kubura amaraso (anemia):
Kubura amaraso ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera umunaniro ukabije cyane cyane ku bagore kubera ubwinshi bw’amaraso batakaza mu gihe cy’imihango, bigatuma insoro zitwara umwuka duhumeka (oxygene) zigabanuka kandi ari wo utuma tugira ingufu.
Aha mu rwego rwo kwirinda iki kibazo abantu bagirwa inama yo gufata amafunguro akize kuri feri, kuko ariyo umubiri wifashisha mu gukora insoro zitukura zitwara umwuka mwiza duhumeka (oxygene).
Kwiheba (depression):
Kwiheba ni indwara y’imitekerereze ariko ikaba igira ingaruka no ku mubiri inyuma. Muri izo ngaruka hakaba harimo kunanirwa cyane no kunanirwa kurya. Umuntu wakwiyumvamo ikibazo cyo kwiheba agirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga, kuko ari indwara ivurwa kandi igakira.
Kunywa ikawa nyinshi iy’igifute:
Kunywa ikawa nyinshi iy’igifute kandi kenshi, si byiza kuko iyo ikawa ibaye nyinshi mu mubiri ituma umutima utera vuba, umuvuduko w’amaraso ukiyongera, bigatera umunaniro ukabije k’umuntu wayifashe cyane cyane ko uwo muvuduko w’amaraso umubuza gusinzira bityo ya masaha nkenerwa yo gusinzira ntiyubahirizwe. Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo abantu bagirwa inama zo kwirinda gufata ikawa nyinshi kandi buri gihe.
Uburwayi bwa diyabete:
Indwara ya diyabete ni indwara iterwa no kuba isukari ari nyinshi mu maraso biturutse ku kuba itabashije kwinjira mu turemangingo kugira ngo ibyazwemo ingufu.
Ibi bituma umuntu urwaye diyabete ahora ananiwe, kabone nubwo aba afungura neza. Inama abantu bafite ubu burwayi bagirwa ni gufata ingamba zo guhindura imibereho yabo, bagakora siporo ndetse bakanakurikiza inama bahabwa n’abaganga zibafasha kugabanya isukari mu maraso.
Kugira umwuma:
Kugira umwuma ni kimwe mu bintu bitera umunaniro ukabije akaba ariyo mpamvu abantu bakora imirimo y’ingufu nyinshi bagirwa inama yo kunywa nibura ibikombe bibiri by’amazi isaha imwe mbere y’uko batangira imirimo yabo, kuko bibarinda kugira umwuma.
Indwara z’umutima:
Abantu barwaye indwara z’umutima bahorana ikibazo cyo kugira umunaniro ukabije akantu ako ariko kose bakoze kakabananiza cyane.
Abantu bagira ikibazo cy’umunaniro ukabije bagomba kwisuzuma ndetse bakanisuzumisha bakareba ko intandaro atari imwe muri ziriya mpamvu icyenda zatangajwe hejuru, bityo bikamufasha gufata ingamba zo kuwirinda impamvu ibimutera.
Ariko hanatangwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri, kuko nayo igira uruhare rukomeye mu kurwanya umunaniro ukabije iyo atari uterwa n’uburwayi.
Source: Imvaho Nshya
UM– USEKE.COM
0 Comment
ibiribwa bikungahaye kuri feri ni ibihe?
Sinarinzi ko amazi ari ingenzi ubu ngiye kuyihata kabisa kuko ntabw nayikozaga
ntonese bakumbwiyeko urwaye stress wabyifatomo ute?
iyo rwaye stress ufata conge ukaruhuka ugashyira ubwenge kugihe.
ugomba kwegera abandi bagufasha guhindura imitekerereze, ukirinda ubwigunge no kwihugiraho.
en plus ugomba kuvuga kugira ngo bagufashe ibikuvuna
EEEEEEEEEEEHHHHH,IKI GIKOBWA GIFITE IMINWA MYIZA WEEEEEEEEEEE,UWAGIKUBITA B…….. RWOSE BYABA BIMEZE NEZA PE.
Izo ninama kabisa uzi ko ntikozaga amazi mvuga ko amazi ari ay’inka ariko uriya mukobwa nimwiza pe
Ariko ngo no kuribwa amaturu menshi k’umukobwa bitera umunaniro ukabije
nibyo
Nonese ibibyateye ngo icyayi cya kargazok kivura umunaniro?nibyo?ababizi mudusobanurire.
Nkumbuye igikobwa nkiki cyo gukorera aho
Comments are closed.