Digiqole ad

Imiti yabujije Mugesera kwitaba urukiko

Byari byitezwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Dr Leon Mugesera yongera kwitaba Urukiko Rukuru aho yagombaga gukomeza kwiregura ku byaha bitanu aregwa bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Imiti arimo kunywa yatumye adakandagira mu rukiko kuri uyu wa kabiri. Photo: Internet
Imiti arimo kunywa yatumye adakandagira mu rukiko kuri uyu wa kabiri. Photo: Internet

Amasaha yo gutangira urubanza yageze Mugesera atagaragara aho urubanza rwagombaga kubera, nyuma umwunganira yaje kugaragaza inyandiko ivuga ko Mugesera atari buboneke kubera ko afite ikibazo cy’uburwayi ndetse akaba arimo gufata imiti ituma atabasha kuburana.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Martin Ngoga bwasabye ko urubanza rwakomeza n’ubwo Mugesera adahari kuko nta byangombwa bigaragara bya muganga bigaragaza neza ko koko Mugesera arwaye ku buryo atabasha kuza kuburana.

Nyuma yo kumva ibyo impande zombi zivuga, abacamaza bavuze ko bagiye kwiherera iminota 15 bakagaruka bazanye umwanzuro kuri icyo kibazo. Nyamara ariko iminota 15 yaje kuvamo hafi isaha yose abari bitabiriye urubanza bategereje ko abacamanza bava mu mwiherero.

Mu kugaruka uwari uhagarariye iburanisha yatangaje ko urubanza rusubitwe agira ati “Nyuma yo kumva impande zombi ku burwayi Mugesera asabisha isubikwa ry’urubanza, umwunganira yasabye ko hategerezwa iminsi 5 cyangwa 7 kugira ngo Mugesera arangize imiti yahawe kuko yumva nta ntege zamushoboza kuza kuburana, urukiko rusanze:

  • Umuvura muri gereza asobanura ko Mugesera yajyanywe kwa Muganga wo ku Bitaro byitiriwe Umwami Faycal inshuro ebyiri mu mpera z’icyumweru gishize, ahabwa imiti arimo gufata ubu; ku bijyanye n’ingaruka z’ifatwa ry’iyo miti, umuvura yasobanuye ko zihindagurika bitewe n’imiterere y’ubuzima bwa buri muntu kuko bamwe ibagiraho ingaruka abandi ntibazigire.
  • Hagendewe ku bimaze gusobanurwa haruguru, urukiko rusanga rutabona niba uburwayi Mugesera afite ndetse n’imiti ivugwa ko arimo gufata byamugizeho ingaruka zituma adashobora kuburana, bityo urukiko rukaba rutegetse ko muganga wo muri Faycal wavuye Mugesera akamwandikira imiti arimo gufata ubu, kugaragariza Urukiko Rukuru niba uburwayi Mugesera avuga ko afite kimwe n’imiti arimo gufata bituma adashobora kuburana, icyo cyemezo kigashyikirizwa urukiko ejo kuwa gatatu tariki 20 Gashyantare 2013.”

Umucamanza kandi yasabye ubuyobozi bwa gereza kugeza Mugesera ku Bitaro byitiriwe Umwami Faycal mu buryo busanzwe babikoramo, iburanisha rikaba ryimuriwe kuwa kane tariki ya 21 Gashyantare, 2013 ku isaha ya saa mbiri n’iminota mirongo itatu za mu gitondo.”

Dr Leon Mugesera waminuje mu ndimi n’ubuvanganzo aregwa aribyo: Gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, Gucura no gutegura umugambi w’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, gutoteza n’icyaha  cyibasiye inyoko muntu, no kubiba urwango mu baturage ashingiye ku bwoko, inkomoko, ndetse n’idini.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • SHA UYU MUSAZA AGEZE AHO RUKOMEYE PE!!!NYABUNEKA BANTU BITWA ABATEGETSI MWITONDERE KUVUGA KUKO AYO WAVUZE NTUYAGARURA AHUBWO AKO KANYA BAHITA BAYAFATA (ABANTU UTAZI) BAKAYABIKA NAWE AHANTU NAWE AHANTU UTAZI IGIHE CYAGERA BAKAYAKUGARURIRA WABISHAKA UTABISHAKA.

  • ARIKO YARETSE AMATAKIRA NGOYI AKEMERA AKAWUNERA KO ARIWE NYIRABAYAZANA.
    YIGIRAGA IGABO NONE NDORERA!!!!!!!!!!!!

  • ESE WASABYE IMBABAZI UKAVA KWIZIMA

  • Ingirwadogiteri,tega amatwi ngucire imigani:”Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa!”inkubisi y’a…..irayitarukiriza!”,umanika agati wicaye….”mugesera=kugaragurika.com

  • erega abeza nabagome bose nabantu.buriya ararwayetu`!nonese nubundiko arengana knd ntanicyo bazamugira!buriya bazamukatira burundu!!!!!!uzikuntu arabagome!!!!!!batwiciye habyara wacu baba intandaro yitsembabwoko none barikwiza abari kubuyobozi,sha ntakibazo mtabo reta yabo nivaho niko bizabagendekera.

    • mbwga? babiciye habyara bateza jenocide? none se mugesera yabivuze habyara yapfuye cyangwa yabivuze mbere? mujye mureka gupfobya

  • kurwara ntabwo byaba impamvu kuko muri genocide nabari mubitaro babasanzeyo barabica naho uriya uvuga ngo habyara we azamusange

  • MWITONDE MUREBE INGARUKA Z’ICYAHA UKUNTU ARI URUPFU NIKO BIBIRIYA ITUBWIRA AMARASO NI MABI BYAGERA KUY’INZIRAKARENGANE BIKABA IBINDI.MUGESERA N’UNDI NKAWE MWEMERE ICYAHA MUSABE IMBABAZI IMANA IBABARIRE IYABABARIYE SAWURI NAMWE IZABABARIRA ICYANGOMBWA NI UGUCA BUGUFI

  • ukuri kurakiza wangu

  • Uriya wiyita ukurinareke gufobya genocide kandi ahinduke atazasazana amacakubiri nka ya mugesera.

  • uyu musaza ageze ahamanuka pe ninayo mpamvu agenda ahimba impamvu yose ituma atitaba, ariko nihahandi azitaba, buriya ntaziko urukiko narwo rubara iminsi, erega yiyibagiza ko nakomeza ruzanaruca adahari kandi ko byemewe?Cy nibyo ashaka ubundi agakomeza kurwara yiryamiye.gusa umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara, reka yunve.

Comments are closed.

en_USEnglish