Rwanda-Tanzania: Umupaka mushya wa Rusumo ugeze he wubakwa?
Umwaka ugeze hagati ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania hakorerwa imirimo ijyanye no kubaka ibikorwa remezo binyuranye bizakoreshwa mu buryo bushya bwo guhuza umupaka hagati y’u Rwanda na Tanzania (One Stop Border Post), ibi bikorwa biterwa inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani mu mushinga JICA bizatuma ubuhahirane na Tanzania bwiyongera.
Imirimo yo gusenya ibikorwa bishaje byari bisanzwe, hubakwa ibishya yatangiye muri Gicurasi 2012.
Muri rusange ibikorwa byose bizatwara akayabo ka miliyoni 48 z’Amadolari ni hafi miliyari 31,6 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ubu imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania igeze ku gipimo cya 46% nk’uko twabitangarijwe na Hitoshi Kameda, injeniyeri ukuriye ibikorwa bikorerwa ku Rusumo.
Kameda avuga ko umupaka mushya niwuzura bizatuma abawukoresha biyongera kandi ngo byaratangiye n’ubu utaruzura.
Ati “Mbere umupaka wakiraga imodoka 400 ubu zimaze kugera kuri 500.”
Mu mirimo yatangiye gukorwa mbere harimo kubaka ahazajya hahagarara imodoka, ubu gushyiramo pavoma (paving, pavement) bigeze kuri 43,1% mu Rwanda no kuri 42,0% muri Tnzania.
Mu yindi mirimo yatangiye gukorwa harimo kubaka umuhanda ukomeye wa beto uzunganira uwari usanzwe, inyubako zizakorerwamo n’abakozi ba gasutamo ndetse n’ikiraro kinini kizajya kinyurwaho n’imodoka ziremereye.
Kameda avuga ko ikiraro kizatangira kubakwa mu kwezi kwa Kanama kandi ngo nta mpungenge z’uko imirimo itazarangirizwa ku gihe.
Yagize ati “Ubu twatangiwe gushinga inkingi, imirimo izatangira ku ya 20 Kanama kandi izarangira nk’uko biteganyijwe ku ya 30 Nzeri 2014 byose bitunganye.”
Akomeza avuga ko ikiraro gifite metero 80 z’uburebure kuri metero 10 z’ubugari kizubakwa ku ruhande rw’u Rwanda, kingende gihuzwe na Tanzania.
Muri rusange imirimo ikorerwa ku Rusumo mu Rwanda na Tanzania iha akazi urubyiruko n’abafite ingufu zo gukora bagera kuri 850 buri munsi.
Injeniyeri Kameda ati “Mu Rwanda dukoresha abagera kuri 700 buri munsi n’abandi 150 muri Tnzania.”
Umupaka mushya nutangira gukorwa, imodoka zizajya ziva mu Rwanda ntizihagarare zirangize ibyo gusinyisha ibyangombwa muri Tanzania, n’iziva muri Tanzania zizajya zihita ziza mu Rwanda zidahagaze ibyo gusinyisha bikorerwe mu Rwanda.
Ibi ngo nibyo bizatuma nta murongo muremure w’imodoka uzongera kuba ku mupaka aho byasabaga ko imodoka zihagarara hakurya no hakuno.
Murayire Protais Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye UM– USEKE ko uwo mupaka niwuzura uzaba ukomeye kurushaho, kandi abantu bawukoresha baziyongera kuko nta kuwutindaho bizahaba nka mbere.
Murayire avuga kandi ko uyu mupaka mushya ugezweho uzatuma udusantire twa Kiyanzi na Nyakarambi tuwegereye dutera imbere abashoramari bakaba nabo bashobora gutangira gushora imari hafi y’umupaka bubaka ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli n’ibindi bityo n’Akarere kagatera imbere.
Photos/AE Hatangimana
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Thanks for the news ,ibikorwa nk’ibi nibyo abanyarwanda bakenye, ubutaha bazahubake n’urugomero rw’amashanyarazi.
U Rwanda rukomeje gufata iya mu iterambere ry’akarere. Gahunda y’urugomero rw’amashanyarazi igeze he?
Ndabona aho bukera u Rwanda ruruta China na USA.
Bigaragara ko hazaba hameze neza cyane. Turashima ububanyi n’amahanga bw’igihugu cyacu.
Bigaragara ko hazaba hameze neza cyane. Turashima ububanyi n’amahanga bw’igihugu cyacu.
Comments are closed.