Digiqole ad

Imihigo mishya igiye kujya ijyana n’ingengo y’imari y’umwaka yahizwemo

 Imihigo mishya igiye kujya ijyana n’ingengo y’imari y’umwaka yahizwemo

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko abayobozi bagira ubwimvikane hagati yabo kugira ngo imihigo ibashe kugerwaho

16 Mata 2015 – Kuri uyu wa kane mu nama ihuza inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze, Minisitiri w’Intebe n’abayobozi ku rwego rwa Minisiteri, Intara n’Uturere baganiriye ku mihigo ivuguruye, bemeje ko izajya imurikwa kandi ikajyana n’ingengo y’imari y’uwo mwaka.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko abayobozi bagira ubwimvikane hagati yabo kugira ngo imihigo ibashe kugerwaho
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko abayobozi bagira ubwimvikane hagati yabo kugira ngo imihigo ibashe kugerwaho. Photo/F.Nkurunziza

Iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi ya Gisirikare ku Kimihurura kuri uyu wa kane Minisitiri w’Intebe ayifungura  yavuze ko itegurwa ry’imihigo ivuguruye rizajya rijyana n’umwaka w’ingengo y’imari mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Gutegura imihigo ntibyari binoze neza, ariko bigomba kujyana n’itegurwa ry’ingengo y’imari.”

Iyi mihigo ivuguruye ngo izatuma umuhigo wahizwe utazongera kubura amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa kuko azaba ateganyijwe mu ngengo y’imari y’uwo mwaka.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko abayobozi bagomba gukorana kugira ngo iterambere ry’abaturage rigerweho, kuko ngo byagaragaye ko iyo ‘Mayor’ n’abamwungirije batumvikana abaturage badindira.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hadakwiye kubembereza abayobozi barya ruswa kabone n’iyo urukiko rwaba rwabagize abere, kuko ngo mu rukiko hatsinda uwisobanuye neza.

Ati “Mu rukiko ukuri si ko gutsinda gusa, umuntu wese uzagaragaraho icyaha cya ruswa n’aho yagirwa umwere n’urukiko, mu gihe hari ibimenyetso uwo muntu ntakwiye kugaruka mu buyobozi.”

Gusa avuga ko nta muyobozi ukwiye kwirukanwa nta bimenyetso bifatika bihari ndetse uzabikora ngo azabyirengera kuko azaba ashoye Leta mu manza itazatsinda.

Minisitiri w’Intebe yasabye ko Komite Njyanama y’Akarere n’abaturage bagomba kugira uruhare runini mu itegurwa ry’imihigo no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu mihigo ivuguruye nk’uko byasobanuwe na Dr Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ubukungu n’Igenamigambi, ngo ibikorwa bikomeye bisaba gukorwa mu byiciro bizajya bihigwa mu bice.

Yatanze urugero rw’umuhigo w’ishoramari uzasaba kwimura abaturage no kubaka ibikorwaremezo, ko abawuhiga bakwiye guhiga igice kimwe mu mwaka umwe, ikindi bakagihiga mu wundi mwaka ukurikira mu rwego rwo kwirinda kwiha ibintu bitazagerwaho icyarimwe.

Abayobozi bunguranye ibitekerezo kuri iyi mihigo ivuguruye, bamwe basaba ko hazongerwamo ubunyangamugayo, gukorana hagati y’inzego zose zirebwa n’umuhigo runaka wahizwe ndetse no gufatanya n’abikorera babarizwa muri ako karere.

Iyi mihigo ivuguruye, abayobozi basabwe ko nibura muri Gicurasi bazaba bafite inyandiko y’agateganyo ivuga ku mihigo (draft), bikazagera mu kwezi kwa Nyakanga mu gihe hemezwa ingengo y’imari ya 2015/16, habonetse imihigo nyayo izamurikirwa Perezida wa Repubulika.

Iyi nama yarimo abayobozi ku nzego za Minisiteri, ibigo bya Leta n'uturere
Iyi nama yarimo abayobozi ku nzego za Minisiteri, ibigo bya Leta n’uturere
Abayobozi bose mu nzego za Leta bari bayiteraniyemo
Abayobozi bose mu nzego za Leta bari bayiteraniyemo
Minitiri Dr Vincent Biruta na Dr Alvera Mukabaramba ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC
Minitiri Dr Vincent Biruta na Dr Alvera Mukabaramba ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC
Abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali bamuritse imihigo, Bosenibamwe wo mu majyaruguru
Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali bamuritse imihigo, Bosenibamwe wo mu majyaruguru
Mukandasira Caritas Guverineri w'Iburengerazuba atangaza imihigo y'Intara
Mukandasira Caritas Guverineri w’Iburengerazuba atangaza imihigo y’Intara
Inama yigaga ku kunoza imihigo
Inama yigaga ku kunoza imihigo

Photos/Faustin Nkurunziza

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ariko narumiwe! ministre wintebe aravuze ngo niyo urukiko rwamugira umwere ntazagarurwa mukazi? ibyo bimenyetso se mutazaba mwahaye urukiko muzaba mwabibikiye nde? P minister ntaho ataniye na Pasteur Bizimungu wavuze ngo niyo musenyeri Misago yaba umwere azashake ahandi ajya kuba umwere hatari mu rwanda!! nyamara nyuma Misago arafungurwa maze Pasteur Bizimungu amusimbura muri gereza! None na ministre wintebe arongeye!
    ubwo nukuvugako inkiko ntacyo zimaze!

    • Ntarikenga!!

  • Ikindi p minister agaragaje nuko leta ntabantu ifite bizewe kandi bafite ubushobozi bwo kuyihagararira mumunza cg se ko leta ipfa guhagarika abakozi bayo ntabimenyetso bifatiko yashyikiriza urukiko. Naho ubundi kw’isi hose iyo umuntu agutsinze murukiko agamba guhabwa uburenganzira bwe nakubahwa p minister!

  • Sha ubanza mwabeshyeye PM wacu si non bose ni bamwe!!
    Ngo niyo urukiko rwamugira umwere kandi hari ibimwnyesto!? Mu Rwanda umuntu aba umwere kandi hari ibimwnyesto se!?
    Ubwo mu guhamwa ni icyaha no kuba umwere urukiko rushingira kucyi!?

  • None se Inkiko zaba zimaze iki niba zakurenganura ugakomeza kurengana? noneho ni agahomamunwa…

  • Reka muzehe KAGAME akomeze atuyobore naho abandi nta kigenda, kubona Urukiko rukugize umwere, naho abandi ngo hoshi ngaho barihejuru y’amategeko. Ni danger

  • Iki gihugu ushaka undi wigaragaza mu bushobozi kurusha Kagame ngo abe yatuyobora neza kurusha Kagame ukamubura !!!!

    Ngaho munyumvire ibya PM
    N’akaga.

  • Basomyi mwese, nubwo P.Minister yabivuze nk’umuntu utari umunyamategeko, ibyo yavuze bibaho. Hari igihe umuntu akurikiranwaho icyaha, Urukiko rukazasanga icyakozwe atari icyaha ahubwo ari amakosa yo mu kazi. icyo gihe ntabwo bibuza urwego umukozi yakoreraga kumufatira ibihano displinnaire bishobora no kubamo kwirukanwa. ibi mvuga n’urukiko rw’Ikirenga rwarabyemeje mu rubanza ntibuka neza numero.

  • P.M.yateshyutse, buriya Umujyanama we yeshuwe, bazamusangishe uwo yarasanganywe muri MIFOTRA W’umuhanga cyane TUBANAMBAZI Edmond. Tres fort uzi indimi nyinshi ku rwego rumwe harimo n’ikiratini

  • @John, uracyatekereza nk’abakoloni cg nawe warezwe nabo ! Kumenya indimi nyinshi (harimo na Latin=langue morte) ubona aribyo byerekana ko umuntu azi ubwenge cg ashoboye ? Ubu se uyu uvuga ngo ubutabera n’iyo bwakugira umwere urakomeza ugashyirwaho icyaha, ntavuga nibura indimi 3 !!?

  • Hahaha

  • Ifoto Yuwo Mugabo Imeze Neza Kabisa?! Prime Minister Is A Joker Look Like

  • this man is not competitive ngo naho yaba umwere mu rukiko ntakwiye kuguma mu buyobozi yarangiza kandi ngo ntihakagire uwirukana umuntu hatagendewe ku bimenyetso? ubutumwa bwe ntibufututse.

  • Ariko jyewe narumiwe! Ngo niyo yaba umwere? Ariko twagiye twigira ku mateka. Mbiswa ra! Reka njye kwishakira muloko!!!

  • Ubutabera bw’aba bagabo burahimbye!!! Quant au latin, Samson devrait savoir que nous mourons tous avant que le latin ne meure. Le latin est une langue ancienne mais pas une langue morte.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish