Digiqole ad

IMIHIGO: Huye yaje imbere, Gakenke inyuma, Gatsibo yongera kwibazwaho

 IMIHIGO: Huye yaje imbere, Gakenke inyuma, Gatsibo yongera kwibazwaho

Mayor Eugene Muzuka wa Huye ashimirwa na Perezida Kagame agiye kumushyikiriza igihembo

Mu kumurika imihigo ya 2014-2015 no guhiga imihigo mishya y’uturere imbere ya Perezida wa Republika, Akarere ka Huye niko kaje imbere y’utundi kageze ku mihigo ishize ku kigero cya 83%. Uturere twaje inyuma ni Karongi na Gakenke, gusa Perezida Kagame yongera guhwitura uturere tw’Iburengerazuba ndetse anibaza kuri Gatsibo yongeye kuza mu turere dutandatu twa nyuma.

Mayor Eugene Muzuka wa Huye ashimirwa na Perezida Kagame agiye kumushyikiriza igihembo
Mayor Eugene Muzuka wa Huye ashimirwa na Perezida Kagame agiye kumushyikiriza igihembo

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko za Minisiteri zo zesheje imihigo ku kigero cya 74,8%.

Avuga kandi ko uko uturere twesheje imihigo muri rusange byavuye kuri 64,9% bigera kuri 73,5% muri 2014-2015,

Avuga ko hari uturere twari utwa nyuma ubu twigiye imbere tubikesha akanyafu kanyujijwe kuri bamwe mu bayobozi b’utwo turere.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu kwesa imihigo hatanzwe imirimo ishya ibihumbi y’igihe gito itari iy’ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko ingo ibihumbi bigera kuri 690 zagejejweho amazi meza, ibihumbi 45 zibona amashanyarazi, hubakwa ibigo nderabuzima 55,  ingo ibihumbi 26 zihabwa inka muri gahunda ya Gira Inka, naho koperative 291 ziganjemo iz’abagore n’urubyiruko zahawe inguzanyo.

Perezida Kagame yanenze uturere tw’Iburengerazuba turi inyuma. Yibaza impamvu Karongi na Rusizi ziri inyuma.

Avuga ko hakwiye kumenyekana impamvu, nubwo ngo we ubwe azi ikibitera gusa ko ashaka ko byigwa neza kurusha uko we abitekereza hakamenyekana impamvu hakaboneka n’umuti.

Perezida Kagame yavuze ko ibitagenda neza nabyo bikwiye kuvugwa ariko ko muri rusange ashimira cyane ko hari byinshi byakozwe.

Uko uturere dukurikirana mu mihigo ya 2014-2015:

1.Huye 83%
2.Ngoma 81%
3Ngororero 80,5%
Nyanza
5.Kicukiro 79%
Burera
7.Nyamagabe 78,7%
8.Gasabo 78,2%
9.Nyagatare 77,8%
10.Muhanga 77,7%
Rwamagana
12.Gisagara 77,6%
13.Musanze 77,4%
Kirehe
15. Rubavu 77,1%
16.Nyamasheke
17.Nyaruguru
18.Ruhango
Gicumbi
20.Kayonza
21Rulindo
Nyabihu
23.Rutsiro
24.Gatsibo
25. Bugesera
26.Nyarugenge
27.Rusizi
28. Kamonyi
29. Karongi
30. Gakenke

Huye, nibwo bwa mbere aka karere kaje imbere y’utundi ni nyuma yo kuzuza ibikorwa remezo bitandukanye cyane cyane Gare nshya, Stade Huye n’imihanda yuzuye mu mujyi rwagati wa Huye.

Huye yaheruka hafi kuri uru rutonde mu mihigo ya 2013/2014. Iki gihe Gatsibo yari iya nyuma.
Kamonyi uyu munsi yabaye iya 28 mu mihigo ya 2011/2012 iya kabiri.

Uko uturere twari guhagaze mu myaka itatu ishize:


Uyu mwaka utaha (2015-2016)

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi uzazamukaho 6,5%, ko hazubakwa ubuhunikiro bushya n’ibigega bizajya bihunika umusaruro kugira ngo ubikwe neza, ndetse hazubakwa ahantu 229 ho kwanika imyaka.

Ko itangwa rya za Serivise rizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo byinjize menshi kurushaho kuko mu mwaka ushize hinjiye asaga miliyari 11,11$ mu rwego rwa serivisi.

Yavuze ko u Rwanda ruzabona izindi Megawatt 70 z’amashanyarazi agikenewe cyane. Ndetse ngo Leta izunanira abashoramari kubaka amazu aciriritse mu duce twa Busanza, Ndera, Batsinda na Kinyinya, ahari kandi kurangizwa ibikorwa remezo by’imihanda.

Murekezi yavuze ko hazatangwa imirimo ibihumbi 314 muri yo ibihumbi 29 ikazava muri gahunda ya ‘Hanga Umurimo’

Izindi nka 30 000 zizatangwa muri gahunda ya Gira Inka ndetse avuga ko ubwisungane mu kwivuza buzagera ku 100%.

Yijeje ko  ubutaha uturere tuzahiga utundi tuzajya duhabwa amafaranga yihariye adufasha gushyira mu bikorwa imishinga ifitiye akamaro abadutuye.

Mayor Karekezi wa Gisagara (12) araganira na Mayor Ndamage wa Kicukiro. Ahari baragira bati "Noneho ko byadushoboye!!?". Mu myaka yashize utu turere rwahoraga imbere
Mayor Karekezi wa Gisagara (12) araganira na Mayor Ndamage wa Kicukiro. Ahari baragira bati “Noneho ko byadushoboye!!?”. Mu myaka yashize utu turere rwahoraga imbere
Mayor Rutsinga wa Kamonyi (28) ubundi yajyaga iza muz'imbere aribaza ati "Yewe ga yeeeee"
Mayor Rutsinga wa Kamonyi (28) ubundi yajyaga iza muz’imbere, asa n’uwipfura ubwanwa aribaza ati “Yewe ga yeeeee”
Mayor Murenzi wa Nyanza we aricinya icyara kuko ari kuzamuka neza mu myaka ine ishize; 22, 17,  7,  3....Akomerejeho ejo yaba uwa mbere
Mayor Murenzi wa Nyanza we aricinya icyara kuko ari kuzamuka neza mu myaka ine ishize; 22, 17, 7, 3….Akomerejeho ejo yaba uwa mbere
Mukanasira w'Iburengerazuba nawe yaba ari kubwira Mujawamariya w'Iburasirazuba aho abona bipfira Iburengerazuba kuko Perezida yabyibajijeho
Mukanasira w’Iburengerazuba nawe yaba ari kubwira Mujawamariya w’Iburasirazuba aho abona bipfira Iburengerazuba kuko Perezida yabyibajijeho
Ba Mayor wa Nyanza, Ngororero, Huye na Ngoma bategereje Perezida wa Republika ngo aze bafate ifoto hamwe
Ba Mayor wa Nyanza, Ngororero, Huye na Ngoma bategereje Perezida wa Republika ngo aze bafate ifoto hamwe
Ako gafoto n'abandi ba Mayor baba bakifuza, ariko gasaba kubahiga
Ako gafoto n’abandi ba Mayor baba bakifuza, ariko gasaba kubahiga
Abandi ba Mayor inyuma, mu ifoto rusange n'abayobozi bakuru
Abandi ba Mayor inyuma, mu ifoto rusange n’abayobozi bakuru b’igihugu
Mayor wa Ngoma yateye ibyishimo Intara yose
Mayor wa Ngoma yateye ibyishimo Intara yose
Nubwo Perezida wa Republika yibajije ku Iburengerazuba, ariko Ngororero (3) yahacanye umucyo bishimisha Guverineri Mukandasira
Nubwo Perezida wa Republika yibajije ku Iburengerazuba, ariko Ngororero (3) yahacanye umucyo bishimisha Guverineri Mukandasira
Eugene Muzuka wa Huye niwe wegukanye umuhigo mu bandi
Eugene Muzuka wa Huye niwe wegukanye umuhigo mu bandi. Igihembo nk’iki yagiherukaga kandi mu 2007-2008 nubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara

Photos/ A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

42 Comments

  • njyewe akarere ka gakenke ntijantunguye .kuko service batanga ntiyatuma bagira aho bagera.hamwe na ruswa iri mu batekenicien bakarere.urabakorera ariko kugirango uzishyurwe udatanze icyacumi ntibishoboka.nubutaha bazaza inyuma.muzabibona.

  • Well done Muzuka!
    Rwamurangwa deserves big applause for the work, has shown a great improvement in few months in office. Gatsibo namwe sinzi neza ibyanyu ariko buriya nizere ko ubwo Bagire mwifashishaga ko yatumye mutesa imihigo atariwe nkuko bigaragara. Improve on the service you deliver to people and hope you will do better next time.
    Karongi na Rulindo mwihangane kuko aho tubamenyereye ntitubabonaho.

  • Sinishimiyeko Gatsibo burigihe yagiza muturere 6 twanyuma sinumva impavu pe!!!!!! bajye birukana mayor wanyuma batange akazi kubandi bayobozi nabo batange umusanzu wabo kdi uwabaye uwambere bamuhembe kdi bamushyire mukarere kabaye akanyuma turebe ko hari icyo yakongerera

  • turashimira leta yubumwe ikomeza kureba aho uturere tugeze mwiterambere ryabaturage bakangurira abayobozi buturere gushyira mubikorwa imihigo baba bariyemeje byumwihariko turashyimira nyakubahwa president wa repuburika yurwanda kagame paul washyize ho izi gahunda zose

  • Nanjye ndabihamya, Huye yari ibikwiye Kabisa, mperukayo nsanga uko nahasize nkiga kaminuza ubu harahindutse sana.Gusa mwitegure kwakira CHAN Neza, kandi umuhanda uva Paroisse Rugango, Tare, Rusuma, Bunzazi, Gisakura,Nyangazi, ugakomeza ukagera ahahoze kinyamakara, warangiritse bikabije, kandi ukoreshwa n’abantu benshi, hanakenewe n’imodoka.

    well done Muzuka and all staff of Huye

    Habana

    thanks mukomerezaho

  • Gakenke District deserves this place at all. Executif w’akarere is not cooperetive uretse gusuzugura gusa abo bakorana n’abafatanyabikorwa.

  • akarere ka muhanga nyoberwa icyo kazira gusa imihigo yaho iracumbagira.
    1) Mu murenge wa rongi hejuru Ku ndiza hari imiyoboro y’amazi yaciwe ariko nta bitembo byashyizwemo nta mazi yahawe abaturage
    2) gukwirakwiza amashanyarazi bigenda gahoro Ku Ndiza (Rongi,Kibangu,Na Nyabinoni) abaturage barota amashanyarazi
    3)Imihanda yakozwe ihuza muhanga -nyabihu-musanze yarangiritse kandi nta kikurikirana
    4)abaturage bo Ku ndiza baribagiranye nta mihanda nta mashanyarazi

  • N’i Karongi hari ikibazo mu miyoborere. Hasuzumwe ubushobozi bwa njyanama y’Akarere.

  • Ngewe mbabazwa no kubona u turere two mu ntara y’Iburasirazuba tutaza mu myanya ya mbere bitetwa n’urukundo ruke ndetse n’ubushake buke bw’abayobozi rwose. uwampa kamwe mu Turere tw’iburasirazuba ngo ngire icyo mpindura

  • Ikigaragara nuko akarere ka Rusizi kazamutse mu mihigo igihe uwari Executif w’ako karere Albert NDEMEYE yarahabaye. ndabona harasubiye inyuma bigaragara amaze kuvayo. Uriya mugabo yarashoboye. abamusimbuye bamubaza strategies yakoresheje kakongera kakazamuka. Mugire amahoro.

  • Reba nawe nka bugesera birirwa bavuga ngo ibitagenda neza bamaze kubimenya ngo ubutaha bazabikosora!kuva ku mwanya wa 3 muri 2011-2012, ukagera kuwa 6 muri 2013, uwa 13 muri 2014 none ku wa 25 muri 2015, ubu se wambwira ko bakora iki?kandi ngo niho ikibuga cy’indege mpuzamahanga kigiye kubakwa, amahoteli yose meza niho azubakwa nibindi byinshi , HE akwiriye kugira icyo akora, RWAGAJU u tekinika n’abafandi bamushuka, akegura….

    • Bugesera ntishobora kuza imbere kuko byose bipfira mu miyoborere n’a amatiku aba mu bayobozi kuva kuri Mayor kugeza ku ba kuru bimidugudu. Ruswa, amatiku, kurenganya, guteranya no gutekinika ku nyungu zabo bwite nibyo biza imbere kuri bo. Ikibabaje nuko babishyiramo na Police rimwe na rimwe na ARMY kd aba ari ibintu by’amakosa gusa.

      MINALOC na PRESIDENCE niba ari ngombwa, have to get involved! Abayobozi bose bo mu bugesera bari bakwiye guhindurwa hakajyaho abantu bafite vision kd bakora ibintu in a professional manner!!

  • Akarere kari kuba akanyuma ni Nyarugenge. kuki mubera koko. Gutanga akazi kukimeneyane, service mbi nko muri service ya education n’ahandi, nta gikorwa remezo na kimwe bakoze umwaka ushize, gusenyera abantu kwishongora

  • Wenda hari uwandusha gusobanukirwa:

    Niba ibi bikorerwa abaturage, kuki abaturage batagira uruhare rugaragara muri evaluation y’iyi mihigo….!

    Reba nk’ubu Primature na RGB bafite websites, ariko ntaho wasanga bagaragaza amakuru yose ajyanye n’iyi mihigo, uburyo yesejwe, uburyo evaluation yakozwe, ibyahizwe kugerwaho umwaka utaha, ishusho, analysis y’imihigo kuva yatangira n’icyo imaze kugeza ku banyarwanda…

    Aya makuru kuki adashyirwa ahagaragara ngo natwe abaturage tuyabone, tumenye impamvu Huye yabaye iyambere, n’impamvu Gakenke yabaye iya nyuma kandi amanota yegreanye !

  • Mayor wa Huye ni muntu w’umugabo kuko azi guhiga kandi agahigura. Huye batanga service neza umuntu akanyurwa. Ikindi ni uko Huye imyumvire y’abaturage baho iri hejuru pe! Abanyehuye barasobanutse!!!

  • yayayaya narabivuze rwose.bavandimwe akarere ka gakenke gafite gitifu .muvugana atakureba asuzugura nkutazava muntebe yicayemo.rwose bagombaga kujya inyuma ya bose.njyewe nkorera muturere twose twigihugu ariko nasanze ikipe ishinzwe kwemeza ibyo barwiyemezamirimo bakoze muri gakenke irya ruswa birenze uko mwabyumva.iyo utabarebye ibyo wubatse ntibyemerwa.kandi ikibazo baca menshi ukabihomberamo cyangwa ukabita ukabura.cyeretse uwakubura.

  • rwose abantu bakoze biriya bintu bazi kugenzura peee.kuko bavandimwe murebye agasuzuguro ka gitifu wakarere ka gakenke,uburyo afata abahagana nabahatuye.ntibyamukundira kugira icyoageraho.ikindi ni ruswa iba mu bakozi bakarere bashinzwe imyubakire.ntiwishyurwa utarabahereza.birababaje.

  • Amashyi menshi kuri Nyobozi Ya Huye ndetse na jyanama! I Musanze namwe dushaka kubakomera amashyi muri iyi mihigo ya 2015&2016 kuko kwita umugi wa kabiri mu gihugu nti bihagije imihanda muri kugerageza ariko mu gere no mu cyaro mwongere amazi n’umuriro.

  • ibikorwa remezo ningenzi utagaragaza ko haricyo yakoreye abaturage age abigayirwa

  • Nyarurugenge niyo yari kuba iya nyuma

  • Gatsibo noooo.

  • UWAMARIYA ODETH(GAVONA), RUBONEZA, RUKUNDO, MUNYABURANGA, KAZORA, URUJENI, NIBO BISHE GATSIBO

    • Mr. Emmy
      Ntabwo Gatsibo yapfuye IRIHO kandi njye mbona hari intambwe yateye. Sinzi niba warigeze usanga bano bayobozi wavuze ngo ubabwire ibitagenda neza bityo babikemure cg ube ugira uti inama ntibazumva. uturere twose ntitwaba utwa mbere. kuba baraje mubanyuma, niba uri umuturage wa gatsibo tanga umusanzu ubafashe mwubake akarere kanyu. Abanyarwanda kwiyubaha ni imwe mundangagaciro bagira, nawe rero hihibikanira icyatuma muba mubimbere kandi mubwubahane.
      Murakoze!

  • GOVERNOR WUBURASIRAZUBA AVEHO ARANGWA NAGASUZUGURO, KWIYEMERA, NIBINDI

  • GATSIBO: Abakozi babigaragaje kenshi bamwe barafungwa, abandi barukanwa, abandi bagerekwaho amadosiye yigengabitekerezo, kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha, nibindi!! Uwamariya guverineri, ministiri wa minoloc, nabandi bashyigikingira Ruboneza Ambroise yica akarere kugeza ubu kanze kuzanzamuka. Icyakora twebwe abakozi nabaturage ba gatsibo ntituzibagirwa aba bayobozi nka Murego Vianey, Kayumba Charles(yahoze ari gitifu kugeza 2014), Bagire Emmy(yabaye gitifu na daf kugeza 2o14), Gatsinzi Theogen(ubutaka kugeza 2014), Gatete Slyver(yari gitifu wakarere kugeza 2012) Habarurema Isaie(vice mayor kugeza 2014), Munyaneza Innocent(perezida kugeza 2014), nabandi nka ba NTABARA, GAHUTU, KARAMBIZI ANACLET, D– USENGIMANA J.DAMASCENE baranzwe nukuri, ubupfura, ubunyagamugayo, etc banze amafuti, amanyanga, ubusambo/ubujura, nibindi

  • YEGO SHA ABO BAYOBOZI BARI BEZA, NAHO RUBONEZA YAKINGIWE IKIBABA????!!!!

  • Kuba inyuma kwa Karongi birumvikana. Impamvu nuko bayoboza abantu nka Theophile uyobora FPR mu murenge wa Rubengera. Ese buriya habuze umuntu usobanutse wize mu murenge wubatsemo akarere? Bakure amarangamutima na ruswa mu bintu
    Rwose Theophile si umuntu ukwiye kuyobora abandi mu i shyaka riyoboye igihugu. Hari n’abandi ntavuze ariko Karongi izi. Mushake abantu basobanutse.

    • Service zitanga ibyangombwa by’ubutaka muri Karongi zikubite agashyi.Birakabije

  • Hahaha! Commentaire z’uyu munyamakuru ni ziranyishe pe!

  • Kamonyi,genda baragusigingije! ubujura,culture de la mediocrite,amacakubiri mu buyobozi,gukingira ikibaba abahohohotera abaturage…ngibyo ibituma wasuzuguwe1

  • ruhango bite kumihanda cyane pe ubutaha nibabyitaho tuzaba abambere imihanda yaho yomucyaro ntakigenda ndetse nuriya ujya muri gare ntaho imodoka zibona zinyura ubundi mudukurireho vice- mayor w’imibereho myiza nagire aveho nawe yica ruhango

  • wowe wiyise umurisa ndagukosora gato ntambwo akarere ka ruhango kishwe na jolie kishwe na kambayire nonese kambayire utumvikana na ba vice -mayor babagore bose bagiyeho ubwo amaherezo azaba ayahe ? uzabaze neza uwo muri manda ishize uko yavuyeho bameranye kandi nubundi niwe uyobora akarere mayor we ni agakingirizo ubirebye ibintubyose gitif atemeye ntibyakorwa. yarabyishe naho jolie ararengana

  • Gatsibo weeee, waratoye??!!

  • Ariko ubundi abantu bazi Butare yari umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali bakayibona ubu ikindi cyari gisigaye niki usibye gutera imbere? gutera inyuma byo yari yarabirangije.

  • Nyakwubahwa Mayor wa HUYE, je vous presente mes vives felicitations. My Congratulations.

  • Reka sha ahubwo se njyewe ndibaza ukuntu Gakenke yabaye iya nyuma njyewe kuva nabaho sindabona serivisi yihuta nkiyo mu Gakenke.
    Gakenke nukuntu meya waho ari umuntu w’umugabo,ES se we bose ahubwo ni abantu babagabo.Bravo kuri Maya nubwo mutesheje imihigo uko bikwiye ariko amanota mwabonye nayo simabi

  • sha muravuga ibyo byose ntabwo muzi ibibera i musanze cakoze twarabareze mu nkiko none bagize ubwoba bagira utwo bakemura none birabazamuye da.naho wowe wiyita KABEZA uravuga ngo begere abayobozi bababafashe kubaka akarere,ukuntu babyimbya intugu se shahu wagira ico ubabwira bakacyumva ahaaaa!

  • Rutsiro oyeee! Mwakoze uko mushoboye ntawabarenganya. Kuyoborwa na agronome ntuteze ubuhinzi imbere ni ishyano ari nacyo cyonyine wagombye kuba ushoboye.

  • KAMONYI rutsinga arananiwe cyane niyegure kuko ntacyo ashoboye

  • congratulation to gasabo distict

  • Kugeza uyu munsi nyoberwa ibyo abayobozi b’akarere ka Kayonza bahiga ndetse n’ibyo besa. ku bwanjye mbona umwanya bakwiriye ari uwa nyuma (30/30). Niba akarere katagira office gakoreramo, ntikagire Stade y’imyidagaduro, ntikagire ibikorwa remezo by’ibanze ku baturage ubwo imihigo yabo ishingira kuki ? Reka abaturage bo amazi bayabwirwa nko kuza kwa MESIYA, ikibabaje nuko ariko karere mu Gihugu kabarirwamo ibiyaga byinshi. Murakoze .

  • Bravo, Murenzi Abdalla
    Abakoze neza nabo bari bakwiriye kongezwa manda3.
    Iyo ndebye Nyanza igihe cyose yayobowe na Abdallah mbona Hari icyiyongerereye.iryo Shema nawe yahawe ryo guhagararana na His Excellence on 1st line afashe igihembo cya Nyanza muntoki bizahe imbaraga n’umwete uwamusimbuye kuzaharanira ko Nyanza yaba iyambere.ajye akurikirana uburyo Uwo asimbuye yakoresheje.kugirwa Inama no kwicisha bugufi yiyegereza abaturage,no gukurikiranira hafi inzego zose zaho ashinzwe kuyobora.iyo niyo turufu yo kugera kuntego.
    Hari udukosa Meya mushya wa Nyanza ashobora Kuba atitaho kandi Abdallah abaturage ntawutarafite numero za telefone ze.kuburyo Alan’s kose kabagaho yahitaga akamenya byihuse kubera yaturufu navuze.
    Ubu amatara yo kumuhanda mu marembo yinjira iNyanza uvuye iKigali acanwa saa mbili zijoro,mugitondo bakayazimya saa tanu cyangwa Saa sita.ibyo bituma abahise bose babyibazaho bakibaza no kubuyobozi bwaho.
    Turashima gahunda y’imihigo kuko ari igipimo kigaragarira buri wese n’amahanga yose imiyoborere byiza y’igihugu cyacu naho kiganisha.
    Bravo to all good players of Our beloved Team.

Comments are closed.

en_USEnglish