Digiqole ad

Imibiri 851 y’abiciwe ku Nyundo yimuriwe mu rwibutso rushya

 Imibiri 851 y’abiciwe ku Nyundo yimuriwe mu rwibutso rushya

Banjya imibiri mu rwibutso rushya.

Kuri uyu wa 11 Kamena, mu rwibutso rushya rwa Nyundo hashyinguyemo imibiri 851 yari ishyinguye mu rwibutso rwasenywe n’umugezi wasebeya, ndetse n’imibiri 11 yabonetse muri uyu mwaka. Uru rwibutso rushya rukaba rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 266.

Amasanduku arimo imibiri 851 yari igiye kongera gushyingurwa mu cyubahiro.
Amasanduku arimo imibiri 851 yari igiye kongera gushyingurwa mu cyubahiro.

Aba bashyinguye muri uru rwibutso rushya rwo ku Nyundo biganjemo ahanini abiciwe kuri Kiliziya no kuri Seminari nto byo ku Nyundo.

Nk’uko byanagarutsweho mu buhamya, Tariki 8-9 Mata 1994, nibwo igitero cya mbere cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Nyundo na Seminari nto ya Nyundo, iki gitero cyahitanye benshi ariko ntibashira kuko bagerageje gutera interahamwe amabuye hanyuma ubwicanyi bukaza guhoshwa n’uwari Perefe wa Gisenyi Dr. Charles Zirimabagabo ariko waje gutegeka ko babicisha inzara bakazabica batagishoboye kwirwanaho.

Mubuhamya yatanze, Ambasaderi Murashi Isaie yibanze ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside ku Nyundo, ndetse agaruka ku butwari  bwa Musenyeri Aloys Bigirumwami warwanije ivangura kuva akigirwa Musenyeri kugeza ubwo agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Amb. Murashi yavuze kandi ku itsinda ry’Abapadiri bane (4) bandikiye Perezida Grégoire Kayibanda bamwereka ingaruka z’iringaniza n’uko ryagakozwe ku buryo nyabwo hashingiwe ku bushobozi bw’abana hadashingiye ku moko ariko ntibyatanga umusaruro.

Amb. Murashi yashimiye by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wafashije abarokokeye ku Nyundo akabaha Gacaca y’umwihariko yavuye mu mujyi wa Kigali, kuko kuburanisha abakoze Jenoside muri aka gace byari byarabaye agatereranzambe kubera guhishirana kw’abakoze Jenoside.

Ambasaderi Murashi Isaie avuga ubuzima bukomeye babayemo ku Nyundo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Murashi Isaie avuga ubuzima bukomeye babayemo ku Nyundo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryamukuru Felicité bakundaga kwita DADA nawe yagarutse kunzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside ku Nyundo. Yagarutse kuri bamwe mu bihaye Imana bakoze Jenoside ariko bikavugwako ari ibinyoma byahibwe kugira ngo babafungishe.

Iryamukuru yavuze ko ubwo bari barahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo yabonye umwe mu Bapadiri afashe umupanga(umuhoro) mu gihe cy’igitero cyateraga muri Seminari nto ya Nyundo.

Nyuma, ngo ubwo bari ku Kiliziya ya Nyundo ngo yabonye igitero agira ngo baje mu misa, yagize ati “Baje nk’abaje mu misa, gusa baje bafite intwaro.

Kabanda Innocent uyobora Ibuka mu Karere ka Rubavu yashimiye abagize uruhare bose mu kubaka urwibutso rushya, gusa avuga ko abacitse ku icumu bagifite ibibazo by’itotezwa mu kazi n’aho batuye.

Yagize ati “Dufite ikibazo, tubana n’abana b’abatwiciye ariko baturusha uburakari, ubwanjye ntaha kare kubera ubwoba.”

Kabanda Innocent akaba yasabye ubuyobozi kugira icyo bubikoraho kandi ngo biteguye kwerekana ibimenyetso bifatika.

Vincent Munyeshyaka umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo rye yagarutse ku ruhare rw’abanyamadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kiliziya, amadini, natwe twese dukwiye kwemera ko twatsinzwe kubera amateka yacu ashaririye.”

Vincent Munyeshyaka umunyamabanga wa leta muri MINALOC ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.
Vincent Munyeshyaka umunyamabanga wa leta muri MINALOC ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.

Naho ku kibazo cy’umutekano w’abacitse ku icumu, Munyeshyaka yavuze ko bakwiye gutuza kuko ababarokoye bagihari ntacyo bazaba. Abasaba guhorana ikizere kandi bagahama mu birindiro kuko ngo ntacyo bazaba kandi ibyabaye muri Jenoside bitazongera kubaho ukundi.

Banjya imibiri mu rwibutso rushya.
Banjya imibiri mu rwibutso rushya.
Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene yari yaje kwifatanya n'abo ku Nyundo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene yari yaje kwifatanya n’abo ku Nyundo.
Imbere mu rwibutso rushya rwatwaye asaga miliyoni 266.
Imbere mu rwibutso rushya rwatwaye asaga miliyoni 266.

KAGAME  Kaberuka alain
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko buriya tuvana imigisha imeze gute mu kwimura hato na hato imibiri y’abari barashyinguwe mu cyubahiro? Icyakora bo ubu baruhukiye mu mahoro. N’ubwo duhora tubasabira, abo gusabirwa kurushaho ni twebwe.

  • ngo bari bashyinguwe mucyubahiro?ni wowe wahabasyinguye?,noneho babajyanye ahatari mucyubahiro?

  • Ntimugapfubusa, icyo nzicyo ni abacu kandi bari iwacu tuzahorana nabo kandi tuzahora tubibuka

  • Ndasubiza uriya wiyita akumiro!
    Mbere yo kuvuga banza ubaze ibyabaye! Ntabwo iriya mirambo yimuwe, ahubwo ni imvura yashenye aho bari bashyinguwe. Niba icyo wifuza ari uko bari kuguma aho sebeya yabataye, twe ni abacu turabubahiriza, tubashyire ahabigenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish