RnB, HipHop, Afrobeat n’ibindi hari uwakwibwira ko aribyo bikunzwe gusa, birashoboka ko ari uko aribyo bivugwa cyane ahubwo. Igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyateguwe na Patient Bizimana muri Serena Hotel muri iyi week end cyagaragaje ko umuziki wa ‘Gospel’ nawo ukunzwe cyane.
Abantu bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo cyane Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kugeza ubwo salle yo muri Serena Hotel yuzuye bamwe ntibabashe kubona amatike, mu gihe kwinjira byari amafaranga ibihumbi bitanu.
Mu gitaramo cyo kumurika Album ye “Impumuro yo guhumeka” Patient Bizimana yagize umugisha wo gucuraza amaCD ye ku giciro gitangaje. Umuyobozi wa Ian Boutique yaguze CD ku mafaranga 200 000Rwf, Umugabo wakurikiyeho agura CD y’iyi Album ku mafaranga 300 000Rwf, umuhanzi mugenzi we Bahati Alphonse agura iyo CD ku bihumbi 100 000Rwf na Aline Gahongayire wayiguze 100$.
Aya ni amwe mu mafoto y’iki gitaramo:
Patient Bizimana watangiye ashima Imana Abaririmbyi bari inyuma ye bamufasha mu majwi Abantu batangiye bahagaze Patient Bizimana (iburyo) n’abamufashaga kuririmba Abantu benshi bari batangiye kugaragaza ibyishimo byabo kubera izi ndirimbo zihimbaza Imana Barahimbaza Imana na Patient Bizimana Salle yari yakubise yuzuye Aha abaje mu gitaramo bari bicaye batuje bakurikiye indirimbo za Bizimana Inyuma abantu bari babuze aho bicara kuko hari huzuye Patient Bizimana mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Menye neza”, “Iyo neza” Aba ni abamufashaga kuririmba inyuma ye, ni abahanga mu majwi ku buryo bwumvikana Aline Gahongayire nawe wabonye umwanya wo kuza kuririmbira abaje muri iki gitaramo Gahongayire aririmbana na Bizimana Inyuma yabo haturukaga amajwi meza y’aba basore n’inkumi bikanyura amatwi y’abari aho Patient Bizimana waririmbye benshi bakanyurwa cyane Nyuma yo kuririmba Gahongayire yagarutse mu byicaro arakomeza afashwa n’indirimbo z’abakurikiyeho Ababyeyi banyuzwe bahimbaza Imana Abagabo nabo bishimye cyane Pastor Julienne Kabiligi wari MC muri iki gitaramo kidasanzwe, yanyuzagamo akigisha ijambo ry’Imana MissRwanda2012 Mutesi Aurore (wambaye ikanzu y’umukara) agira utwo yandika Pastor Kabirigi Julienne yigisha ijambo ry’Imana Aimé Uwimana yaje nawe araririmba Aimé azwiho umwihariko w’ijwi ryiza cyane Buri wese ku giti cye agira ikimushimisha n’ikimufasha Gabi Kamanzi waririmbye nawe agashimisha abantu cyane Ni umuhanzi uririmba nawe agatwarwa cyane bigaragara Abamufashaga inyuma ye Uyu musore ni umuhanga mu gukirigita guitar Abakunzi ba muzika ya Gospel i Kigali birahsoboka ko ari bacye batari hano Dudu umuhanzi w’i Burundi w’indirimbo zihimbaza Imana hamwe na Bizimana Ababafashaga kuririmba inyuma Yari ikipe y’amajwi nayo meza cyane MissRwanda Mutesi Aurore hamwe n’abandi baririmbana n’abahanzi Dudu ni umuhanzi wagaragaje ko azi no gucuranga guitar Mu ndirimbo nziza zitamenyerewe cyane mu Rwanda ariko z’ubuhanga mu majwi n’amagambo ahimbaza Ni umuhanzi nawe ufite ijwi ritangaje Inyuma ye abacuranga nabo bazi neza ibyo barimo Indirimbo z’amagambo y’ikirundi utazizi yabashaga gusoma hano Zamufahije Ndetse n’uyu yafashijwe cyane Umuyobozi wa Ian Boutique yaguze CD ya Patient Bizimana ku 200 000Rwf Fortran, umuhanzi nawe wa Gospel i Burundi Ni umuhanga cyane mu ijwi Yashimishije abari aho nawe Patient Bizimana hamwe n’uwamufashije muri iki gitaramo nka MC Iri zina niryo ryavuzwe kenshi cyane muri iki gitaramo Photos/Plaisir MUZOGEYE
Plaisir MUZOGEYE ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Wow! ni njye gusa utari uhari rwose.
Mwakoze Umuseke kuhambera, ndishimye cyane
Courage Patient
This is super good, thank Plaisir Muzogeye n Umuseke
Mwahatubereye rwose
Ibi bintu ko byari byiza wee
hahahahahahaha, hehehehehe, hhuhuhuhu, ndumiwe
Ntimwibaze impamvu haba haje abantu benshi nuko baba bizeye music nzima ureke bimwe byabateye bubu baterura kuri computer bagakubita aho namwe abanyamakuru ngo mwabonye abahanzi nibikosore nabo bajye baduha ibintu nkibi
Thanks Lord.Amen
murahaze mujye mureka kutwiyemeraho ngo murasenga
Abantu nkaba Musoni hejuru baca intege abandi babaho! Mumwimwe amatwi. Be blessed.
Muvandimwe ni iki kiguteye kuvuga amagambo nk’aya? Umwami agusange!