Digiqole ad

Imbaraga za Gospel Music. Igitaramo cya Petient Bizimana

RnB, HipHop, Afrobeat n’ibindi hari uwakwibwira ko aribyo bikunzwe gusa, birashoboka ko ari uko aribyo bivugwa cyane ahubwo. Igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyateguwe na Patient Bizimana muri Serena Hotel muri iyi week end cyagaragaje ko umuziki wa ‘Gospel’ nawo ukunzwe cyane.

Abantu bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo cyane
Abantu bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo cyane

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kugeza ubwo salle yo muri Serena Hotel yuzuye bamwe ntibabashe kubona amatike, mu gihe kwinjira byari amafaranga ibihumbi bitanu.

Mu gitaramo cyo kumurika Album ye “Impumuro yo guhumeka” Patient Bizimana yagize umugisha wo gucuraza amaCD ye ku giciro gitangaje. Umuyobozi wa Ian Boutique yaguze CD ku mafaranga 200 000Rwf, Umugabo wakurikiyeho agura CD y’iyi Album ku mafaranga 300 000Rwf, umuhanzi mugenzi we Bahati Alphonse agura iyo CD ku bihumbi 100 000Rwf na Aline Gahongayire wayiguze 100$.

Aya ni amwe mu mafoto y’iki gitaramo:

DSC_7639
Patient Bizimana watangiye ashima Imana
DSC_7658
Abaririmbyi bari inyuma ye bamufasha mu majwi
DSC_7671
Abantu batangiye bahagaze
DSC_7680
Patient Bizimana (iburyo) n’abamufashaga kuririmba
DSC_7687
Abantu benshi bari batangiye kugaragaza ibyishimo byabo kubera izi ndirimbo zihimbaza Imana
DSC_7730
Barahimbaza Imana na Patient Bizimana
DSC_7737
Salle yari yakubise yuzuye
DSC_7745
Aha abaje mu gitaramo bari bicaye batuje bakurikiye indirimbo za Bizimana
DSC_7757
Inyuma abantu bari babuze aho bicara kuko hari huzuye
DSC_7784
Patient Bizimana mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Menye neza”, “Iyo neza”
DSC_7795
Aba ni abamufashaga kuririmba inyuma ye, ni abahanga mu majwi ku buryo bwumvikana
DSC_7769
Aline Gahongayire nawe wabonye umwanya wo kuza kuririmbira abaje muri iki gitaramo
DSC_7771
Gahongayire aririmbana na Bizimana
DSC_7819
Inyuma yabo haturukaga amajwi meza y’aba basore n’inkumi bikanyura amatwi y’abari aho
DSC_7868
Patient Bizimana waririmbye benshi bakanyurwa cyane
DSC_7843
Nyuma yo kuririmba Gahongayire yagarutse mu byicaro arakomeza afashwa n’indirimbo z’abakurikiyeho
DSC_7844
Ababyeyi banyuzwe bahimbaza Imana
DSC_7845
Abagabo nabo bishimye cyane
DSC_7902
Pastor Julienne Kabiligi wari MC muri iki gitaramo kidasanzwe, yanyuzagamo akigisha ijambo ry’Imana
DSC_7971
MissRwanda2012 Mutesi Aurore (wambaye ikanzu y’umukara) agira utwo yandika
DSC_7903
Pastor Kabirigi Julienne yigisha ijambo ry’Imana
DSC_7951
Aimé Uwimana yaje nawe araririmba
DSC_7956
Aimé azwiho umwihariko w’ijwi ryiza cyane
DSC_7974
Buri wese ku giti cye agira ikimushimisha n’ikimufasha
DSC_8021
Gabi Kamanzi waririmbye nawe agashimisha abantu cyane
DSC_8044
Ni umuhanzi uririmba nawe agatwarwa cyane bigaragara
DSC_8055
Abamufashaga inyuma ye
DSC_8071
Uyu musore ni umuhanga mu gukirigita guitar
DSC_8122
Abakunzi ba muzika ya Gospel i Kigali birahsoboka ko ari bacye batari hano
DSC_8138
Dudu umuhanzi w’i Burundi w’indirimbo zihimbaza Imana hamwe na Bizimana
DSC_8163
Ababafashaga kuririmba inyuma
DSC_8168
Yari ikipe y’amajwi nayo meza cyane
DSC_8188
MissRwanda Mutesi Aurore hamwe n’abandi baririmbana n’abahanzi
DSC_8233
Dudu ni umuhanzi wagaragaje ko azi no gucuranga guitar
DSC_8248
Mu ndirimbo nziza zitamenyerewe cyane mu Rwanda ariko z’ubuhanga mu majwi n’amagambo ahimbaza
DSC_8251
Ni umuhanzi nawe ufite ijwi ritangaje
DSC_8285
Inyuma ye abacuranga nabo bazi neza ibyo barimo
DSC_8292
Indirimbo z’amagambo y’ikirundi utazizi yabashaga gusoma hano
DSC_8312
Zamufahije
DSC_8316
Ndetse n’uyu yafashijwe cyane
DSC_8383
Umuyobozi wa Ian Boutique yaguze CD ya Patient Bizimana ku 200 000Rwf
DSC_8422
Fortran, umuhanzi nawe wa Gospel i Burundi
DSC_8434
Ni umuhanga cyane mu ijwi
DSC_8475
Yashimishije abari aho nawe
DSC_8451
Patient Bizimana hamwe n’uwamufashije muri iki gitaramo nka MC
DSC_8389
Iri zina niryo ryavuzwe kenshi cyane muri iki gitaramo

 Photos/Plaisir MUZOGEYE

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wow! ni njye gusa utari uhari rwose.
    Mwakoze Umuseke kuhambera, ndishimye cyane
    Courage Patient

  • This is super good, thank Plaisir Muzogeye n Umuseke
    Mwahatubereye rwose

  • Ibi bintu ko byari byiza wee

  • hahahahahahaha, hehehehehe, hhuhuhuhu, ndumiwe

  • Ntimwibaze impamvu haba haje abantu benshi nuko baba bizeye music nzima ureke bimwe byabateye bubu baterura kuri computer bagakubita aho namwe abanyamakuru ngo mwabonye abahanzi nibikosore nabo bajye baduha ibintu nkibi

  • Thanks Lord.Amen

  • murahaze mujye mureka kutwiyemeraho ngo murasenga

    • Abantu nkaba Musoni hejuru baca intege abandi babaho! Mumwimwe amatwi. Be blessed.

    • Muvandimwe ni iki kiguteye kuvuga amagambo nk’aya? Umwami agusange!

Comments are closed.

en_USEnglish