Digiqole ad

Imana, inzara n’idini

Ibi bintu bitatu umuntu yavuga ko ntaho bihuriye, ariko umuntu yarabihuje, ubu inzara iganisha ku idini, idini rikaganisha ku mana, imana igakiza inzara. Ni uko mbibona.

Aho mbihereye ni ibyo maze iminsi ndeba mu Rwanda, nkunze gutembera cyane ntagenzwa na kamwe ngenda ndeba uko ibintu bigenda bihinduka.

Uko ibintu bigenda bihinduka niko ubuzima bugenda burushaho kugorana, impamvu murazindusha, ariko iyo nzi cyane ni ukwiyongera kw’abatuye Isi, nako abanyarwanda kuko nta mupaka ndarenga.

Uko ubuzima bugenda buba impate, niko rubanda rwa perezida narwo rwiga amayeri menshi yo guhangana nabyo. Aka wa mugani w’abahinzi n’inyoni.

Abantu ubu bafite amayeri menshi yo kwibeshaho, ariko rwose mvugishije ukuri kwanjye nabonye hari n’amayeri yo kunyura ku mana, nako kubeshya ko ariyo uriho, ubundi ugahashya inzara n’ubukene.

Mperutse kubona ahantu hamwe i Kigali ahari akabari k’inzoga na fanta na mucoma, ubu hakoresherezwa bibiliya, amapendo, ibinyuguri na chorali ntoya ziba ziririmbira Imana.

Si ikibazo cy’ahantu kuko n’ubundi Imana ngo iba hose kandi yakumvira aho wayihamagarira hose. Ahubwo ndakivugira ku mana, inzara n’idini aho bisigaye bihurira cyane.

Kuri benshi babona ko ubuzima bubagoye ndetse n’inzara ibasumbirije, bakaba kandi nta wundi mwuga biyumvamo bashobora, ngo bashinga n’insengero kugira ngo babone amaramuko mu ituro.

Ubasha kunyura mu idini, akabwira abantu ko abagerera ku mana ikamubwira nawe akababwira, uwo niwe ubu utazicwa n’inzara.

Muri quartier zimwe na zimwe mu Rwanda zituwe cyane, uzahasanga insengero z’amadini arenze atanu, ingero murazizi cyane.

Ikibazo nibaza ni iki? Ese abashumba aho bucyera ku baza kungana n’intama?

Uko abashumba bakomeza kwiyongera ariko niko intama zimwe nazo ngo zigenda zibona amayeri abakururira mu nsengero runaka. Ngo hari n’aho baha intama zaje gusenga Jus n’icyayi!!!!

Gusenga Imana ni uburenganzira, bukaba ntakumirwa iyo bigeze ku gusengera aho ushaka, ariko iyo bibaye akajagari na Leta umenya ibibona, mperutse kumva ko iyo business igiye kujya isoreshwa.

Umenya na Leta yarabonye ko ari uburyo abantu banyuramo ngo barwanye inzara, iyo bamaze kuyishira bakaronka rero, Leta nayo ikeneyemo umusoro ngo yubake imihanda n’ibiraro n’ibitaro.

Iki gitekerezo cyanjye rero ntikigamije kurwanya aba banyamayeri, uwo kirakaza kandi araba nawe yenda ayafitemo inyungu runaka.

Ntabwo kandi kigamije gushishikariza abantu kureka gusanga Imana aho bayisangaga ngo ni uko bari kwikorera business yabo.

Ahubwo icyo nari ngamije ni ukubwira abantu ngo inzara ni mbi. Ubukene niyo soko y’ikibi. Gukora niwo muti wo kugira amahoro. Imburamukoro zirakena zikabuza amahoro abakora n’abari gushaka ibyo bakora.

Banyarwanda rero ntimuheranwe n’amadini n’inzara, ngo bakuraze mu rusengero uririmba usimbuka uramuke udashobora kwegura isuka.

Nimutekereze cyane ku cyo mwakora, mwita umwanya munini mutekereza kubyo mwumviye mu masinagogi n’imisigiti, ubwenge bwanyu mubushyire ku cyabateza imbere kitabateranyije n’Imana cyangwa n’abantu.

Idini ryanyu niriba akazi aho muzaba mushoboye inzara, naho itegeko ry’Imana risumba ayandi yose ni “Kunda umuntu mugenzi wawe” ntibazababeshyeshye ibindi byinshi barenzaho.

Umusomyi w’Umuseke.

 

 

 

Niba nawe ufite ikitekerezo, inkuru cyangwa ubuhamya ku ngingo runaka wifuza gusangiza abasoma Umuseke twoherereze inyandiko yawe kuri : [email protected]

0 Comment

  • Matayo 6.33 ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo nibwo nibindi byose muzabyongererwa.

    ikindi erega muvandimwe IMANA benshi mudaha agaciro kimbere niyo igusha imvura igaburira isi yose. itabishatse ibyobyose upanga byaba impfabusa, Imana igomba kuza ku isonga mubintu dukunda kandi duha umwanya usobanutse kandi w’igiciro ariko kandi Imana ntikunda abanebwe.

    • Muvandimwe, igitekerezo utanze cyo gukora ni cyiza ariko ibyo wavangavanzemo ntibisobanutse, ubanza nawe utabisubiramo. ukwemera ntabwo waguha umurongo, buri wese afite uko abyumva naho ibyuvanzemo wakoramo amakosa aruta ayo ushaka gukosora. Iby’Imana tjye tubyubaha ni byiza

Comments are closed.

en_USEnglish