Digiqole ad

I Am The Future: 20 muri 36 bazavamo uwegukana miliyoni 15 bamaze gutoranywa

 I Am The Future: 20 muri 36 bazavamo uwegukana miliyoni 15 bamaze gutoranywa

Aba bahanzi bato bishimiye cyane iri rushanwa uburyo ryabagenewe

Abanyempano nto 20 nibo bamaze gutoranywa muri 36 bakenewe mu irushanwa I’m The Future bagomba kuvamo uwegukana miliyoni 15 nk’igihembo nyamukuru.

Aba bahanzi bato bishimiye cyane iri rushanwa uburyo ryabagenewe

I’m The Future ni irushanwa ryateguwe na ‘Future Records Rwanda’ studio isanzwe ifitanye imikoranire n’abahanzi batandukanye ku bufatanye na Miracle Transporter Ltd.

Gushakisha abo banyempano nto, byahereye mu Mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo.

Nyuma iri rushanwa ryaje gukomereza mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma, Nyagatare na Rwamagana. Muri weekend ishize ryari mu Ruhango na Muhanga.

Muri abo bana 20 bose bamaze gutoranywa, bitewe n’uko barushanyijwe amanota, uwa mbere yemerewe gukorerwa Video na Audio by’indirimbo ku buntu. Uwa kabiri akorerwe Audio gusa.

Abo bana bose 36 nibamara kuboneka, bazashyirwa hamwe igihe cy’ibyumweru bitandatu. Bakurikiranwa n’abafite ubuhanga mu muziki birimo kuririmba no kumenya uko witwara kuri stage.

Icyo gihe hazategurwa igitaramo cyo guhuriza hamwe abo bana bose uko ari 36 barushanwe. Uzatsinda abandi akazahabwa igihembo nyamukuru cy’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu {15.000.000 frw}.

Muri iki cyumweru hatahiwe intara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi na Musanze. Nyuma yaho rikazakomereza mu karere ka Rubavu.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyo kugenda hashakishwa abanyampano nto bo ntara kizasozwa tariki ya 12 Kanama 2017. Hakazakurikiraho ikiciro cya kabiri ari nabwo hazatangwa izo miliyoni 15.

Iri rushanwa ritandukanye n’andi asanzwe abera mu Rwanda arimo Guma Guma, Salax Awards n’andi. Kuko rifite intego yo kuzamura impano nto z’abahanzi bo mu ntara n’umugi wa Kigali.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish