Digiqole ad

Ikoranabunhanga ryagoye benshi mu kumenyekanisha umutungo

KIGALI- Mu gihe kuri uyu wa kane aribwo igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo ku rwego rw’ Umuvunyi gisozwa, uyu mwaka iki gikorwa cyanabereye kuri internet, bamwe mu bakozi ba leta barebwa n’itegeko ryo kumenyekanisha umutungo ntibabashije gukora icyo gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuvunyi mukuru

Byari bimenyerewe ko bandikisha umutungo hakoreshejwe udutabo , ariko ubu noneho hasigaye hakorwshwa ikoranabuhanga rya Internet, benshi mu bandikishaga umutungo ngo ryarabatonze muri iki gikorwa.

Kugeza ubu hari abakozi batarabasha kumenyekanisha umutungo wabo, bakaba bavugako byatewe n’ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’ikoranabihanga. Umwe muri abo bakozi twabashije kuvugana ati:

“Hari abantu bashobora kuba baragize uburangare bazi ko bazabikora mu gihe gito bazaba bafite ariko harimo n’imbogamizi nyinshi zituruka  ku kibazo k’ikoranabuhanga. Ubu buryo ni bake babashije kubusobanukirwa neza nubwo iyo bagusobanuriye uhita usanga byoroshye”

Umwaka ushize bamwe mu bataramenyekanishije umutungo wabo barahanwe, bamwe ngo bambuwe imishahara yabo amezi3, abandi birukanwa mu kazi, umuseke.com  kuri iyi nshuro  ukaba wibajije igihano giteganirijwe abakozi batazerekana umutungo wabo.

Jeanne d’Arc Mwiseneza umuyobozi w’ishami ry’imenyekanishamutungo mu rwego rw’umuvunyi kuri iki kibazo akaba avuga ko ikizakurikiraho ari ugusuzuma impamvu zateye abakozi kutagaragaza imitungo yabo, kugirango kugirango bamenye abakwiye guhanwa n’abatazabihanirwa.

Igikorwa cy’imenyekanishamutungocyatangiye mu mwaka 2004, abakozi bagaragaza umutungo bakaba ari abo mu nzego za leta zifata ibyemezo, n’abafite aho bahurira n’amafranga mu kazi kabo ka buri munsi.Tubabwireko Umubare w’abagomba kumenyekanisha imitungo yabo uyu mwaka 2011 ni abagera ku 6170 naho umwaka ushize bakaba bari 6000.

Claire U

Umuseke.com

1 Comment

  • ubu buryo bworohereza abagomba kumenyekanisha imitungo yabo,simon imanvu hari abakererewe

Comments are closed.

en_USEnglish