Digiqole ad

Ikiraro gishya cya Rusumo kuri 84% ngo cyuzure

Ikiraro gishya mpuzamahanga kiri hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse n’ibiri bimwe bihuriwehe n’imipaka y’ibi bihugu, imirimo yo kubyubaka igeze nibura ku kigero cya 84% ndetse ngo mu Ugushyingo 2014 iyi mirimo izaba yarangiye nk’uko byemezwa na Ministeri y’ibikorwa remezo.

Ikiraro cya Rusumo gishya kiri kubakwa
Ikiraro cya Rusumo gishya kiri kubakwa

Ikiraro gifite metero 80 z’uburebure na 13.5m z’ubugari, inyubako z’ibiro bizakoreramo abakozi b’umupaka umwe, inyubako inyuzwamo imodoka ngo zigenzurwe, ububiko, inzu y’abarinzi, aho imodoka ziparika ndetse n’umuhanda uvuguruye wa 2km unyura kuri uyu mupaka w’ibihugu byombi, nibyo biri kubakwa hagati y’u Rwanda naTanzania.

Ikiraro gishya kigiye gusimbura ikiraro kimaze imyaka 40 gikoreshwa. Ikiraro gishya kikazaba gishobora kujyaho uburemere bwa toni 180 mu gihe igisanzwe cyari gifite ubushobozi bwo kwakira toni 53 gusa.

Imirimo y’iki gikorwa rusange izarangirira ku gihe cyateganyijwe nk’uko byemezwa n’umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ibikorwa remezo Dr Alexis  Nzahabwaninama mu itangazo iyi Ministeri yasohoye.

Ubuhahirane hagati ya Tanzania n’u Rwanda ndetse n’igice cy’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bunyura aha ku Rusumo, biteganyijwe ko buziyongera kubera bibi bikorwa remezo bigezweho kandi byagutse biri kubakwa ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.

Umwanya ibintu byikorewe byamaraga ku mupaka bikorerwa isuzuma ngo uzaganuka cyane kubera umupaka uhuriweho n’impande zombi (One Stop Border Post) mu gihe byatindaga kubera kunyura ku mipaka ibiri.

Uyu mushinga watewe inkunga na Japan International Cooperation Agency (JICA) uzarangira utwaye miliyari 11 mu mafaranga y’u Rwanda  (miliyari 22 zahawe ibihugu byombi (u Rwanda na Tanzania) kugirango buri ruhande runoze imirimo ku butaka bwarwo.

Urebeye kure izi ni inyubako z'umupaka uzaba uhuriwe n'ibihugu byombi (One Stop Border Center)
Urebeye kure izi ni inyubako z’umupaka uzaba uhuriwe n’ibihugu byombi (One Stop Border Center)
New Road linking the two OSBPs
Imihanda ya 2KM iva mu bihugu byombi ikagera kuri uwo mupaka umwe iri gutunganywa
Abakozi mu mirimo yo kubaka iki kiraro
Abakozi mu mirimo yo kubaka iki kiraro
Inyubako y'abakozi b'umupaka umwe hagati y'ibihugu byombi
Inyubako y’abakozi b’umupaka umwe hagati y’ibihugu byombi

Photos/B Nsabimana

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi ni byiza ni amajyambere nyakuri kandi Rwanda na Tanzaniya ni ibihugu by’abavandimwe n’abaturanyi bahoraho. Bagomba gufatanya amajyambere kuko ntabwo kimwe cyangwa ikindi kizimuka ngo kibise ikindi. Ngira ngo binongera na cooperation.Nagira ngo mbakosoreho gato. Uriya Secrétaire d’Etat mwita umunyabanga mukuru muri ministeri sibyo kukongira ngo umunyabanga mukuru ubusanzwe ni secrétaire général ahari usimburwa na secrétaire permanent. Naho uwo Doctor ni Minister ariko mu by’ukuri wungirije ushinzwe igice cy’ibikorwa bya Ministry. Ni ukugira ngo tujye tubaha umwanya bakwiye bahawe.

  • Dukosore gato: Dr Alexis  Nzahabwaninama ni Umunyamabanga wa Leta (State Minister) aho kuba Umunyamabanga Uhoraho (Permanent Secretary) nkuko byanditse. Murakoze 

Comments are closed.

en_USEnglish