Digiqole ad

Ikipe y’u Rwanda y’amagare irajya muri Maroc uyu munsi

 Ikipe y’u Rwanda y’amagare irajya muri Maroc uyu munsi

Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore

Ikipe y’igihugu igomba guhatana mu marushanwa nyafurika (2016 Continental Road Championships) irerekeza muri Maroc kuri uyu wa gatanu saa cyenda n’igice z’amanywa bajya muri iri rushanwa rizatangira kucyumweru tariki 21 kugeza 26 Gashyantare 2016 i Casablanca.

Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore
Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi umunani bakina mu cyiciro cy’abakuru n’icyabatarengeje imyaka 23 (U23/Elite Men),abakinnyi babiri bakina mu cyiciro cya junior (Junior Men) ndetse n’umukobwa umwe ( Elite)

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwohereje abakinnyi bangana gutya (11) mu marushanwa nyafurika kuva muri 2010 ubwo aya marushanwa yari yabereye mu Rwanda.

Muri iri siganwa, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bari mu bazasiganwa n’igihe ku giti cyabo (Individual Time Trial), mu gihe bo na Patrick Byukusenge na Biziyaremye Joseph bazasiganwa n’igihe nk’ikipe.

Shampiyona ya Afurika iheruka (2014), yabereye muri Afurika y’epfo.

Icyo gihe Valens Ndayisenga, yabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23, akurikiye Merhawi Kudus.

Ndayisenga kandi, yanabaye uwa kabiri mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial), nabwo asizwe n’uyu munya Eritrea, Merhawi Kudus ubu bakinana muri Team Dimension Data.

Abakinnyi bagize iyi kipe:

U23/Elite:

Valens Ndayisenga
Bonaventure Uwizeyimana
Patrick Byukusenge
Jean Claude Uwizeye
Joseph Areruya
Jeremie Karegeya
Joseph Biziyaremye
Samuel Mugisha.

Junior Men:

Fidel (Ally) Dukuzumuremyi
Rene Ukiniwabo

Umukobwa

Jeanne d’Arc Girbuntu

Abandi bajyana n’ikipe ni umutoza Jonathan Boyer,umukanishi Jamie Bissell n’umu-soigneur, Obed Ruvogera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish