Ikipe y’igihugu ya Basket U16 yatsinze Ethiopia 69-52
Kuri iki cyumweru umukino waberaga kuri Stade nto i Remera warangiye u Rwanda rutsinze Ethiopia ku manota 69 kuri 52. Ni mu mikino y’akarere ka gatanu y’amakipe y’ibihugu atarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball. Uyu mukino ni uwa kabiri u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa ubanza na DRCongo.
Muri uyu mukino ikipe y’u Rwanda yarushije iya Ethiopia mu mukino wose kugeza urangiye.
Umutoza w’iyi kipe yabwiye abanyamakuru ko gutsinda Ethiopia uyu munsi abana bari babigize intego kuko ngo ejo baraye bababaye kubera ko batumye ishema ry’igihugu ritakara.
Imikino izakurikira ya Afro Basket y’abatarengeje imya 16 izabera muri Madagascar umwaka utaha.
Mu bakobwa ikipe y’u Rwanda yabonye ticket yo gukomeza kuko nta kipe yo mu karere bashoboraga gukina yabonetse.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibe namwe rata Ferwaba, mureke Ferwafa irembye.
AYA MAFOTO YAFOTOWE NA PHONE ARIKO
Comments are closed.