Digiqole ad

Ikipe ya Mukura abakinnyi 10 bayisezeye

Mu ikipe ya Mukura abakinnyi cumi n’umwe mu muryango basohoka, bazira ubushobozi buke!
Mukura ikaba yarazanye abo kubasimbura babishoboye.

Ikipe ya Mukura Victory Sport irakora ibishoboka byose ngo igume mu cyiciro cyambere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National Ligue. Ibi Mukura ikaba ibikora yirukana bamwe mu bakinnyi yari ifite ndetse inazana abandi bashya.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.com, umutoza wa Mukura Victory Sport Ebwele Richard uzwi ku ka byiniriro ka Capello, yadutangarijeko umwuka ari mwiza muri Mukura.

Akaba yagize ati,Ubu nta kibazo dufite abakinnyi bose twaguze bamaze kuza.

Mu bakinnyi yatubwiye yazanye bakaba baratutse impande zinyuranye. Hakaba harimo Abanyekongo, Abanyakameruni ndetse n’abakinaga mu makipe atandukanye mu Rwanda. Mu bo yadutangarije hari mo Malouda, Souleiman na Regis waje nk’umunyezamu.

Uyu mutoza akaba atangazako Mukura irimo ishaka gukina imikino ya gishuti n’amakipe akomeye yo mu Rwanda ariko cyane ayo mu cyiciro cya mbere. Ku bwengo ntamumaro gukina n’amakipe yo hasi kuko ntacyo abakinnyi bayungukiramo. Ariko kandi muri Mukura banyujije umweyo muri bamwe mu bakinnyi bari bakinnye mu gice cya mbere cya shampiyona.Umutoza akavugako abirukanywe bagera kuri cumi n’umwe. Impamvu z’iyirukanwa ryabo zikaba ariko ngo bamwe ntamyitwarire myiza (discipline) bagiraga abandi bakaba ngo ntamusaruro bigeze berkana muri Mukura.

Umuto Capello akaba atatinye ku tubwira ko hari bamwe mu bakinnyi bakinaga shampiyona ebyiri icyarimwe.Bene aba bakinnyi ngo bakaba bacungana n’uko umushahara usohoka maze bakaza bakifatira amafarangaubundi bugacya bageze i Goma.Kubwe ngo FERWAFA ni yo igombagushakira umuti icyo kibazo,ishyiraho ibihano ku bakinnyi bateye batyo.Naho ubundi ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ntaho waba ugana.

Abajijwe ku kuba Mukura irimo kubarizwa ku mwanya ubanziriza iyanyuma, Coach Capello ngo asanga umutoza watozaga Mukura ataramusigiye abakinnyi bashoboye.

Capello ati,Birababaje gukinisha umukinnyi usaba gufunga umupira bikamunanira.Ibyo kuba Mukura yarazize ubushobozi buke bwa bamwe mu bakinnyi, byanavuzwe na Kapiteni wayo Hategekimana Bonaventure Gangi. Akaba yabitangarije Umuseke mu magamboye ati,Ikipe yagize abakinnyi benshi batari bamenyereye  bityo ntibagira icyo bakora.

Umukinnyi Gangi akaba yemezako ngo akurikije umwuka uri muri Mukura, ngo mirongo irindwi ku ijana bazitwara neza mu mikino basigaranye.  Bamwe mu bafana baganiriye n’Umuseke.com  bakaba babonako ngo mukura yaba igiye kuzuka.Bezo ni umwe mu bafana ba Mukura.Uyu mufana avugako yatangiye gufana Mukura muri za 1993, ndetse ngo yayikiniye ikirimo abitwaga ba Ntare Freddy.Bezo we ngo abonako Mukura yazize abakinnyi bake.

Umutoza Capello akaba asanga ngo igihe abakinnyi be bose bazaba bahawe impapuro zibemerera gukina (Licence), we nk’umutoza azaba asigaranye akazi ko gutsinda. Kubirebana n’uko abona imyitwarire y’abakinnyi,ngo abakinnyi b’abanyarwanda bagerarageza kugira imyitwarire myiza kursha abanyamahanga.

Ati “Niba Mukura izaba igumye mu kiciro cya mbere ndi umutoza, nta mukinnyi uva i Goma nzakinisha.”

Mukura ni imwe mu makipe abiri yanyuma ku rutonde rwa shampiyona, ikaba ifite amanita atanu mugihe Muhanga yanyuma ifite amanota atatu gusa.Mu mukino Mukura irimo kwitegura y’icyiciro cya kabiri cya shampiyona,ikaba izatangira yakira APR FC i Huye.

Ange Eric HATANGIMANA
Umuseke.com

 

1 Comment

  • ikipe yacu turayishyigikiye nikomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish