Digiqole ad

JICA y’Abayapani yizihije imyaka 10 ikorera mu Rwanda

 JICA y’Abayapani yizihije imyaka 10 ikorera mu Rwanda

Abayapani bishimiye akazi bakora mu iterambere ry’u Rwanda

Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Japan International Cooperation Agency, JICA), kizihije isabukuru y’imyaka 10 gikorera mu Rwanda, iki kigo cy’Abayapani cyatangiye gukorera mu Rwanda muri 2005 cyakoze byinshi mu nzego zitandukanya z’ubuzima bw’igihugu.

Takahiro Moriya uhagarariye JICA mu Rwanda
Takahiro Moriya uhagarariye JICA mu Rwanda

Mu kwizihiza ibikorwa JICA yagezeho mu myaka icumi, iki kigo gikorera mu Rwanda, insanganyamatsiko igira iti: “Ubukungu n’iterambere bishingiye ku bumenyi.”

Iki kigo cy’Abayapani gifasha u Rwanda mu mishinga igaragara nk’iyihutirwa kurusha indi. Muri iyi mishinga harimo iyerekeranye n’ubwubatsi cyangwa gusana ibikorwa remezo ndetse no kongerera Abanyarwanda ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego runaka.

Bamwe mu Banyarwanda batorezwa mu Buyapani, abandi bagahugurirwa mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu. Guhera muri 2005 kugeza uyu munsi JICA imaze gufasha Abanyarwanda 131,000 bahawe amazi meza binyuze mu kubaka robine zigezweho cyane cyane mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ibi ngo byatumye abantu bangana na 57.7% bo muri iyo Ntara babona amazi meza muri 2006. Nyuma ngo byarazamutse bigera kuri 80.6%.

Iki kigo cyafashije abahinzi 12, 441 kibigisha uburyo bushya bwo guhinga no kuvomerera bituma babasha kongera umusaruro mu buhinzi bw’imboga n’imbuto.

Abantu 195 000 bashyikirijwe amashanyarazi, inzu z’ubuyobozi 65 n’izindi icyeda zo kwa muganga zashyizwemo amashanyarazi binyuze mu mishinga yo kuyakwirakwiza yatewe inkunga na JICA.

Abarimu 3, 559 bigisha mu mashuri yisumbuye hamwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahawe amahugurwa mu masomo y’ubumenyi harimo imibare n’ibindi.

Abanyarwanda bangana 660 bahuguwe na JICA mu Buyapani cyangwa ahandi mu bihugu bikorana n’u Buyapani.

Abakorerabushake 250 bo mu Buyapani baje mu Rwanda guhugura mu nzego zitandukanye kugira ngo habeho iterambere.

Umubano w’u Buyapani n’u Rwanda watangiye kera. Muri 1977 Abanyarwanda ba mbere nibwo batangiye kujya mu Buyapani guhugurwa.

Muri 2013, Ikigo kitwa African Business Education Initiative for Youth (ABE) cyatangijwe na JICA, iki kikaba giharanira guteza imbere ubumenyi mu rubyiruko.

Iki kigo ngo cyatangijwe na Minisitiri w’intebe Shinzo Abe kikaba kigamije guteza imbere urubyiruko rwa Africa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ubu hari abanyeshuri batandatu b’Abanyarwanda biga ku nkunga ya ABE kandi hari abandi 18 na bo bari kwiga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza bafashijwe na JICA.

Ubu ngo hari icyizere ko aba Banyarwanda nibagaruka bazatanga umusanzu ugaragara mu guteza imbere urwego rw’inganda mu Rwanda ndetse no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Muri Aziya igihugu cy’u Buyapani ni cyo cyatangiye gufasha u Rwanda mu iterambere ryarwo guhera muri 1962.

Takahiro Moriya, uhagarariye JICA, na Christian Rwakunda Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo
Takahiro Moriya, uhagarariye JICA, na Christian Rwakunda Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo
Uyu munsi waranzwe n'ibiganiro
Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro
Abayapani bishimiye akazi bakora mu iterambere ry'u Rwanda
Abayapani bishimiye akazi bakora mu iterambere ry’u Rwanda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Oh good! aba bana bambaye neza.

  • Icyo mbakundira ntibivanga muri politic zibihugu. Bakomeza batugezeho amazi mezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish