Digiqole ad

Ikibazo cy’inzererezi: Ngo hananiranye ababyeyi si abana

 Ikibazo cy’inzererezi: Ngo hananiranye ababyeyi si abana

Ngo ikibazo cy’abana b’inzererezi, abakwiye gutungwa agatoki ni ababyeyi si abana

*Ngo nticyakemuka abantu bataracengerwa no kuringaniza urubyaro,
*Abitwaza ko abana ari umugisha bakabyara abo badashoboye baranengwa…

Kominisiyo y’igihugu y’abana na bamwe mu bita ku bana bavuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ubumenyi bwa bamwe mu babyeyi bakomeje kubyara abo batabasha kurera aho kukirebera mu kunanirana kw’abana.

Ngo ababyeyi ni bo kibazo si abana
Ngo ababyeyi ni bo kibazo si abana

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no gushakira abana ababyeyi (batari ababo) bo kubarera, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’abana, François Bisengimana avuga ko imbogamizi zo gukemura ikibazo cy’abana bo ku muhanda zikiri mu myumvire y’ababyeyi.

Ati “ Kutaboneza urubyaro biri mu mpamvu nyamukuru zituma abana benshi bajya ku muhanda. Tuvuge n’iyo waba ufite ubushobozi ariko ufite abana 10, ubona isaha imwe ku munsi ntabwo bose uzabageraho, Uzabagaburira basangire, bo bazarya nta kibazo ariko ntabwo uzabona uko uganiriza buri wese.

Uyu muyobozi muri komisiyo y’igihugu y’abana avuga ko ihame ryo kuboneza urubyaro riramutse ricengeye mu banyarwanda ryakemura byinshi mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati “ Ntabwo ari ikibazo cy’abana b’inzererezi gusa, ahubwo ni umuti w’ikibazo cy’imibereho mibi muri rusange.”

Agaruka ku bakitwaza imyumvire y’uko umwana ari umugisha bakabyara abana benshi, akavuga ko abantu bashobora kugendera muri iki gihu ariko ntibibuke ko hari kugira ngo umwana akure neza agomba gushorwamo byinshi bisaba amikoro.

Ati “ Kumva ko umwana ari umugisha ntabwo bivuze ko umubyara ntugire icyo umumarira, kuko kugira ngo akubere umugisha ni uko ugira icyo wigomwa kuko buri kintu cyose nink’ ubucuruzi , nta bucuruzi butagira igishoro, iyo ntacyo washoye  biragoye kugira ngo ugire icyo wunguka.”

Akomeza agaruka kuri ibi umuntu asabwa kugira ngo umwana azagirire akamaro aho akomoka akagirire n’igihugu.

Ati “ Niba ushaka ko umwana azakubera umugisha hari ibyo ugomba kumushoramo, ushoramo igihe, ugashoramo amafaranga, ugashoramo uburere bwiza, ugashoramo kugwa neza, ugashoramo gushaka inshuti nziza zizagufasha kumurera.”

Avuga ko ababyeyi ari bo bakwiye kujya bigaya mbere yo kugaya ko abana babasebeje bajya ku muhanda kuko ari bo baba babasebeje mbere bananirwa inshingano zabo.

Ati “ Buri mubyeyi wese yishimira kugira umwana utamusebya, kugirango atagusebya nawe ntugomba kumusebya. ntitujye turira ngo abana baratunaniye kandi tukibagirwa ko ari twe twabanje kubananira  igihe twababyaraga tutiteguye, tugirana amakimbirane  bakabura amahoro mu rugo, igihe tutabishyuriraga ishuri kandi turi ababyeyi tuzi ko kubyara bijyana no kurera.”

Gisimba Mutezintare Damas umubyeyi wareze abana basaga 500 b’impfubyi na we yemeza ko gahunda yo kuboneza urubyaro ishobora kurandura burundu ikibazo cy’abana b’inzererezi.

Avuga ko ikibazo ari uko abatubahiriza iyi gahunda ari abadafite amikoro. Ati “ Iyo ugiye kureba abafite ubushobozi bwo kurera si bo babyara abana benshi, usanga ababyara abana benshi ari ba bandi b’agataro ba bandi badashoboye no kwihaza ubwabo, badashoboye no kwibonera Mituel.”

Uyu mugabo wanagizwe umurinzi w’igihango kubera ibikorwa byo kurera impfubyi za Jenoside, avuga ko byaba ari inzozi kuvuga ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda cyakemuka mu gihe abantu batarumva ireme ryo kubyara abo bashoboye kurera.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aho ntabwo turikurebera ikibazo aho kitari? Ese ibiko bitangiye kurushaho kugiringufu nyuma yimyaka 3 aho ntabwo arubukene namikoro make rubanda rutagifite mugihe abifite barushijeho kwigira byabindi bita ubusumbane bukabije hagati yabanyarwanda kandi usanga leta akenshi ntacyo biyibwiye kuko irushijeho gutezimbere abifite nogutezimbere umujyi kugirango barusheho kubaho neza? Urugero natanga harigihe ubona imodoka mumihanda i Kigali utanabona Paris cg Bruxelles ukibaza aho abobantu bavana amafaranga cyangwa niba batanga imisoro bikagushobera.

  • nikibazo. ahubwo muzafashe ababyeyi uburyo bwo kuboneza urubyaro. kuko beshi tuganira bavugako urushinge ryo kuboneza urubyaro rubatera izindi rywara. bagahitamo kubireka.

Comments are closed.

en_USEnglish