Digiqole ad

Ikibazo cya ruswa kirahari, kutabivuga byaba ari ukwirengagiza… – Umuyobozi w’Umujyi

 Ikibazo cya ruswa kirahari, kutabivuga byaba ari ukwirengagiza… – Umuyobozi w’Umujyi

Pascal Nyamurinda Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

*Haracyari imbogamizi mu bijyanye no gutanga amakuru kuri ruswa.
*Hari abashaka kurya ruswa ya byombi “iy’igitsina n’amafaranga”.

Mu nama yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko ikibazo cya ruswa kikiriho, ngo niyo mpamvu inzego zose zifatanya kuyirwanya, kutabivuga ngo byaba ari ukwirengagiza cyangwa kwemera ko ikibazo kizakomeza.

Pascal Nyamurinda Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wafunguye iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere ihuje abayobozi bose bo mu turere tugize Umurwa mukuru w’u Rwanda kuva kuri Mayor kugera ku bayobozi b’Utugari, yasabye abayobozi kumenya ububi bwa ruswa.

Pascal Nyamurinda yagize ati “Nagira ngo nshimangire niba iyo ruswa ikunze kuvugwaho ndetse twashyizemo ingufu haba ari mu Mujyi wa Kigali no ku rwego rw’igihugu, inzego zose zihuriyeho, ni uko icyo kibazo cya ruswa gihari, kutakibona, kutakivuga byaba ari ukwirengagiza, byaba ari no kwemera ko gikomeza kikabaho, ariko kukivuga, tukakiganiraho ndetse tukagifatira n’ingamba ni byiza.”

Yavuze ko kutavuga kuri ruswa byaba ari uguhisha amakuru ko ihari no kutemera ko igomba kurwanywa. Yavuze ko abayobozi bagomba kwerekana ububi bwa ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikabuza imibereho myiza y’abaturage ikanasenya igihugu.

Inzego z’ibanze ngo nizikora neza nk’abantu bakorana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi, ruswa izacika burundu.

Kuba abayobozi bahura n’abaturage buri munsi bakabaha ibyangombwa ngo bituma habaho inzitizi y’uko bashobora guhura n’ubaha ruswa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yavuze ko abayobozi bagomba kwitandukanya na byo kuko ngo ntiwarwanya ikintu nawe urimo.

Aganira n’abanyamakuru Nyamurinda Pascal yavuze ko atavuga ko ruswa igenda yiyongera kuko ngo hari ibyo igihugu kigenda kigeraho haba mu kwiyubaka, gutanga amasoko, gushyira abakoze mu mirimo bikorwa neza byerekana ko ngo hari ikizere cy’ejo hazaza.

Yavuze ko muri iki gihe mu nzego z’ibanze hakirimo ruswa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka cyane mu Mujyi wa Kigali, ariko ngo bizarwanywa bivuye inyuma.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko adashyigikira uko abayobozi bagaragaweho n’amakosa bahembwa kwimurirwa ahandi.

Ati “Hari igihe usanga umuyobozi ava hamwe akajya ahandi kandi afite amakosa, cyangwa umuyobozi agakora nabi akamara imyaka itanu cyangwa icumi bagishakisha ibimenyetso ariko nta mpamvu, iyo ari umuntu wakoze ikosa imikorere igomba guhinduka n’ibyemezo bigomba guhinduka uwakoze ikosa nta gutegereza imyaka niba bigaragara ko yakoze ikosa, ikindi niba yakoze ikosa nta mpamvu yo kumuhemba kumwimura, akwiye gufatirwa ibyemezo ku buryo bugaragara kandi ndabona ariko bizamera.”

Nyirurugo Jean Marie Vianney Umushinjacyaha ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu mu Bushinganjacyaha Bukuru, yasobanuye amoko ya ruswa ariho n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’igihugu, anavuga uko bihanwa.

Yagarutse kuri ruswa ishingiye ku gitsina yakunze kuvugwa mu nzego zinyuranye, asaba Abanyarwanda kurenga ku myumvire y’umuco bakajya batanga amakuru kuri izi ruswa by’umwihariko iyi ya nyuma, kuko ngo hari abanga gutanga amakuru ko bayatswe ngo batazabura abagabo, abandi bakumva ko abantu bazavuga ko ‘basambanye’.

Utanga ruswa y’igitsina ngo agire icyo ageraho atemerewe ahanwa n’ingingo ya 644 kimwe n’uwaka ruswa y’igitsina, bashobora guhabwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga ava ku 500 000 kugera kuri 1000 000.

Uwatswe ruswa y’igitsina ntabwo ahanwa n’itegeko iyo atanze amakuru ko yayatswe. Ubushinjacyaha ngo bufite n’ingero z’abantu bashaka kurya ruswa “ya byombi” basaba “ruswa y’igitsina n’amafaranga” bagamije gutanga ibinyuranyije n’amategeko.

Nyirurugo yavuze ko hari ibikorwa mu kurwanya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Ubushinjacyaha ngo mu myaka itatu ishize bwakiriye dosiye 1 126 z’abashinjwa ibyaha bya ruswa n’ibibimunga ubukungu bw’igihugu, byari bifite amafaranga yanyerejwe asaga miliyari 40 Frw, ababiregwa bose hamwe bagera kuri 1609.

Muri izo dosiye, ibirego bijyana na ruswa ni 827 ibindi birimo ibyo kunyereza umutungo wa Leta, uwa banki n’uwa za koperative.

Mu myaka itatu ishize, Ubushinjacyaha bwaburanye dosiye 986 burazitsindira zifite agaciro ka miliyari 16 Frw ariko ngo izo manza ntiziraba itegeko ngo uwo mutungo ugaruzwe. Imanza 643 Ubushinjacyaha bwatsindiye burundu, zabaye itegeko, zaregwagamo abantu 841 bagomba kuzagarura miliyari 3 Frw.

Yavuze ko uretse imbogamizi ikiriho yo gutanga amakuru yavamo ibimenyetso ku manza za ruswa, hari n’imbogamizi y’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akora raporo, nyuma y’umwaka Ubushinjacyaha bwajya mu rwego runaka rwakozweho ubugenzuzi hakabura ibimenyetso icyo gihe, bakazasanga byamaze gucurwa “gutekinika”.

Mu rwego rwo gukorana mu gushakishaka amakuru ku bantu banyereza imitungo bakayijyana mu bindi bihugu, Ubushinjacyaha ngo bwagiranye amasezerano y’Ubufatanye n’ibindi bihugu birimo Nigeria, Canada, UBubiligi, Amaerica na Espagne (Spain).

Abayobozi bari muri iyi nama
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze
Abayobozi kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku bayobora Akagari mu Mujyi wa Kigali bari batumiwe
Abayobozi mu nzego z’ibanze bari muri iyi nama
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ijambo rifungura inama
Nyirurugo Jean Vianney atanga ikiganiro ku byaha bya ruswa n’Ibimunga igihugu
Mu kiganiro cya Musangabatware Clement Umuvunyi wungirije agaragaza aho ruswa iri

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • njye narumiwe. birirwa bavuga ruswa aho kwerekana ibifi binini byafashwe ngo bibere abandi urugero! hari n’aho usanga abayivuga cyane ari bo bayirya.

    • Hari abavuga ko turamutse duhagurutse twese ruswa tukayiryana imbaraga nyinshi yashiraho
      (Urwenya)

    • Ibifi bunini mushaka ntabyo muzabona namwe mudatanze umusada.Ibifi binini ntago bupfa kuboneka. kandi ibyo bifi bunini bukoresha udufi duto. Ubundi se ibifi binini ni ibihe? kuko iyo hafashwe Executif w’Akarere (urugero) si igufi kinini mu Karere? mujye mutanga amakuru kuri ibyo bifi binini muvuga, ibindi ababishinzwe bakore akazi kabo.

      • Kalisimbi project yahombeje asaga miliyari 3 yagombaga gusiga minister wa mininfra nabandi bose bari bahagarariye leta muriyo project beguye cg begujwe kdi bakaryozwa icyo gihombo bateje abaturage.icyo ni kimwe muri byinshi!

  • Ntawe nshaka gushinja ibyo ntahagaze ho ariko hari ibikorwa bimwe bitera uwo ari we wese kwibaza: iyo urebye abantu batondagiye umusozi wa Jari bubaka none bakaba barawugeze mu bushorishori nibaza niba muri ariya manegeka yubatsemo ibyari by’inyoni(wa mugani wa wa mugabo) hagira abayobozi? ni nde utanga ibya ngombwa byo kubaka hariya hantu koko? mubona se dukurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali hari ahateganyijwe amazu nk’ayo kuri Jari?? Uriya musozi ni wo natanzeho urugero, ubwo simvuze Mont Kigali, Nyamweru…N’aho mwicaye mu cyumba cy’inama mugomaba kuba muharebera mu madirishya!! ba Nyakubahwa….none se murabivugaho iki?? Abayobozi baho kandi muricaranye!! ahaaa Mugire inama nziza ifata ibyemezo bituma tugira umwuka mwiza cad kudatsemba amashyamba…

    • Uvuze neza..Mujye mureba amazu nindi mitungo batunze mu Rwanda no hanze yarwo mugereranye nimishahara yabo muzasobanukirwa.Turambiwe ko buri gihe baza kwigisha ufata ruswa ya bitanu cyangwa 10 abo bafata za miliyoni nta numwe ubatunga agatoki.

  • Iyo umuyobozi agiye gutorwa ariko bizwi neza uri butsinde si ukwimika umucyo wa ruswa buriya? Iyo ishyaka ritanze umukandida ukomoka murindi shyaka nta ruswa iba irimo buriya?nimudusobanurire

    • @Ludo, nanjye narumiwe.

  • Jye ndi umukozi wa Leta, n’umugore wanjye nuko, turiho turapanga kwiyubakira inzu nziza nta ruswa. Entrepreneur yatubwiye ko yaba iduhagaze miliyoni 60 FRW ubazemo na miliyoni 10 z’ikibanza cyiza. Mpembwa 350M ushyizeho na avantages zose,mugore wanjye nawe ni professeur wa seondaire ageze ku mushahara wa 180M. Mbese twinjiza 530M. Kubera ko iriya nzu twifuza kuyubaka mu myaka icumi isigaye mbere y’uko njya muri pension y’ubusaza, ubwo biradusaba kubika miliyoni esheshatu buri mwaka, ni ukuvuga ibihumbi 500,000 FRW buri kwezi. Ko imibare idahura ra? Abubaka za hotels n’amagorofa y’ubucuruzi mukorera Leta mwanyibiye ibanga ry’uko mubigenza?

    • Urimo kwifuza. Ni gute uhembwa 350,000 ukarota inzu ya 60millions. Menya urwego urimo urasanga inzu yawe yagombye kuba nkiya 25,000 kandi zirahari.

  • Mu masoko atandukanye ya leta ho bimeze bite mbere yo kuvuga ruswa, birutwa naho itangwa ku mugaragaro, amananiza muri Permis de conduire, autobattir, inganda, akazi mu bigo bya leta bihemba neza, ruswa muyireke kuyivuga niko kuyikangurira abayirya. Ariko hejuru ya byose hari Imana, sinzi nayo niba ariko izabigenza. Bamwe inzara, abandi umurengwe ukabije, bose ngo…. Ruswa ni ijambo ryo kuvuga, si ikintu cyo kurwanya!

  • Dushobora kuba turi abambere mu kuyivuga no kuyamagana ,(Ibyapa bikamanikwa ahantu hose ,amanama menshi yo kuyiganiraho ,…) ariko turi n’abambere mu kuyirya!!

    Hari ibyo Mayor w’umugi wa Kigali avuze nanjye byari byaranyobeye pe ! Umuyobozi runaka agakora amakosa mu kagali runaka ayobora ,bakamusimbuza undi ariko nawe bakamwimurira mu kandi Kagali !!!!Nari narayobewe ibyo aribyo najye.

    Inama zikaba bagatunga urutoki inzego z’ibanze na Trafic Police ,ahandi bakahabererekera ngo ahari badakoma Rutenderi cg se badatema ishami bicayeho !!!

    Mujye muri Transport hano mu Mujyi wa Kigali ,aho imirongo mu magare inyuranamo ,ikigoronzora kubera kubura imodoka ; aho umuntu ahagarara ku murongo amasaha 2 kugirango abone imodoka ; aho kugenda duhagaze tugwirirana mu modoka aribyo bisigaye bigezweho ngo n’Iburayi bikorwa !!!
    Mujye no mikorere y’amakoperative y’Abamotari,dore ko arimwe mwategetse ko buri wese agomba gukora ari uko ari muri izo cooperatives, mwibaze impamvu Abamotari bagura Autorisation ntibayihabwe ,muziko abenshi bakoresha credit bagomba kwishyura ama Bank cg uwazibakopye ,kandi inkeragutabara zikabafata bagacibwa Frw ,bakaguma mu gihirahiro gutyo !Ubwo se aho ntimubonamo za Ruswa !? Imari ya Leta yagiye inyerezwa bikavugwa ariko se aragaruzwa ?!

    Erega inama zigatumizwa ,mukiga nk’abana batazi Ruswa icyo aricyo ! ” What is corruption ?” !!!

Comments are closed.

en_USEnglish